Ku wa gatatu, icyumweru cya 3 gisanzwe giharwe
Tariki ya 30/1/2019
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe ! Uyu mugani w’umubyibyi Liturujiya yatwibukije uyu munsi turawuzi neza kandi na Nyagasani Yezu ubwe yawudusobanuriye byimbitse. Uyu munsi ndifuza ko tuwuzirikana duhereye kuri bimwe tubona muri uyu mubibyi kuva asohotse iwe ajya kubiba kugeza igihe cy’isarura.
- Bimwe mu biranga uyu mubibyi
Uyu mugani tuwumvise igihe mu bice byinshi byo mu Rwanda abahinzi bari mu mirimo y’ibiba ry’amasaka. Ikigaragara ni uko uyu mubibyi wo mu Ivanjili y’uyu munsi, nk’abandi babibyi uko tubazi, arangwa n’ibintu bine by’ingenzi : ubuntu, ukwizera, ukwihangana n’ibyishimo.
Ubuntu
Umubibyi yasohotse iwe ajya kubiba. Birumvikana ko hari mu gitondo cya ruturuturu, agenda akoma urume, atwaye ikibibiro cyuzuye imbuto. Nta gushidikanya ko abibana ubuntu butabara, butitangira. Ibi bigaragazwa na biriya bice byose imbuto yagiye abiba zaguyemo.
Ukwizera n’ukwihangana
Uyu mubibyi arangwa kandi n’ukwizera no kwihangana. Azi ko imbuto zose zitazagwa mu gitaka cyiza. Ndetse ntiyigeze acika intege igihe abonye ko hari imbuto zaguye iruhande rw’inzira maze inyoni zikaza zikazirya zose. Yarihanganye abonye izindi ziguye mu butaka bw’urubuye maze zamera zigahita zuma kuko igitaka cyari gike. Ntiyigeze acibwa intege n’izameze mu mahwa, zigapfukiranwa, maze ntizigire icyo zera. Yakomeje kubiba kandi yizeye ko hari izizagwa mu gitaka cyiza. Kandi koko zarakibonye, zirakura, ziragara, zera imbuto; imwe mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.
Ibyishimo
Ibyishimo by’uyu mubibyi byatangiye abonye zimwe mu mbuto yagiye abiba ziguye mu gitaka cyiza, maze zigakura neza, zigatohagira, zikagengarara. Ibyishimo byagiye byiyongera igihe abonye imbuto ze zitangiye guheka, n’iminsi igenda ishira igana igihe cy’isarura.
Mbega ibyishimo igihe asaruye, abonye imwe imuhaye imbuto mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana ! Birumvikana ko yahise yibagirwa ubukonje bwo mu rukerera, ikime cya mugitondo n’icyokere cy’amanywa y’ihangu. Yibagiwe za zindi zaguye ku nzira zikaribwa n’inyoni, izahise zuma zikimera kuko zari zaraguye ku gasi, n’izapfukiranwe n’amahwa, maze ntagire icyo arokoramo ! Nta gushidikanya ko yateye indirimo y’ibyishimo, ashimira Imana yamuhaye umusaruro mwiza.
- Uyu mubibyi ni Nyagasani ubwe
Uyu mubibyi ni Nyagagasani wishimira kutugezaho ijambo rye ry’agakiza. Ariduha ataguna ; aritanga atitangiriye itama. Ntacika intege iyo hari abanga kuryakira, abaritera umugongo, abarikerensa cyangwa abarigendera kure. Ahora yizeye ko hari abazaryakirana ibyishimo, rikabatunga, rikababeshaho kandi rikera muri bo imbuto nyinshi. Yishimira kubona abo ryavanye mu mwijima w’urupfu rikabashyira mu rumuri rw’ubugingo; abo ryakuye ku ngoyi y’ibyaha rikabayobora mu nzira y’ubutungane. Yishimira kubona n’abaryakira, rikabanyura, rikabaryohera maze rikabatera inyota n’ishyaka ryo kurishyikiriza abandi. Abo ni abamamaza hose no mu bihe byose Inkuru Nziza ye y’Umukiro.
- Twisuzume
Nitwisuzume twibaza uko twakira Ijambo ry’Imana. Mbese jye ndi igitaka kimeze gite cyangwa nifuza kuba ikihe gitaka? Nakira nte Ijambo ry’Imana ? Yego ndaryumva, ariko nta gihinduka mu buzima bwanjye. Ntunze Bibiliya iwanjye, ndetse nkunda kuyisoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana ingezaho. Ariko ndacyameze nka ya nzira igwaho imbuto, maze inyoni zigahita zizimira bunguri. N’ubwo nzi icyo Ijambo ry’Imana rinsaba, ariko ndacyanangiye umutima, ndakitwara nk’umupagani utazi Imana ! Aho sindi nk’igitaka cy’urusekabuye ? Koko rero, hari ubwo nakirana ibyishimo Inkuru Nziza ya Nyagasani, ariko ntishore imizi mu buzima bwanjye kuko iyo hari ibimbangamiye, mpita ntera umugongo Yezu Kristu mpamya ko nemeye. Byongeye kandi, kenshi nanjye nishimira kwakira Ijambo ry’Imana, ariko jugujugu z’ubuzima, inyota y’ibintu n’ibishuko birwanira mu mutima no mu mubiri wanjye bikaripfukirana, ntibitume ryera imbuto Nyagasani anshakaho.
Dusabe Nyagasani atugire igitaka cyiza, udufumbize kandi atwuhize amasakramentu ye. Natubibemo imbuto y’Ijambo rye ry’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Nayihe gukura neza, yere imbuto nyinshi kandi nziza ; imbuto zimuhesha ikuzo kandi zamamaza hose umukiro atanga.
Tumusabe kandi atugire natwe ababibyi b’Ijambo rye. Ni We ubwira abigishwa be ati « Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose » (Mk 16, 15). Natwe dusohoke iwacu, tugane mu mirima y’isi, tugire ubwira bwo kubiba hose Ijambo ry’Umukiro. Amen.
Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Kabgayi