Umubiri n’amaraso Bugingo

Icyumweru cy’ISAKARAMENTU RITAGATIFU, 14 kamena 2020

Amasomo: Ivug 8, 2-3.14b-16a; Zab 147, 12-13.14.15, 19-20; 1 Kor 10, 16-17; Yh 6, 51-58.

Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye agira Ubugingo bw’iteka kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Nyuma y’uko ku cyumweru gishize duhimbaje umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, kuri iki cyumumweru turahimbaza umunsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Nyagasani Yezu. Ni umunsi mukuru tuzirikanaho ko Nyagasani Yezu ari muzima mu gisa n’umugati no mu gisa na divayi.

Uyu munsi mukuru ufite imizi mu kinyejana cya 8 aho mu gitambo cya missa abakristu berekwaga kandi bagahamagarirwa kurangamira umubiri wa Nyagasani muri hostiya ntagatifu, ariko umunsi mukuru nyirizina washyizweho na Papa Urbain IV ku itariki ya 8 nzeri mu mwaka w’1264, hagamijwe gukangurira abakristu guhabwa Ukaristiya ari benshi kandi neza.

Amasomo tuzirikana:

 Ivug 8, 2-3. 14b-16a; Zab 147; 1 Kor 10, 16- 17; Yh 6, 51- 58

Mu gitabo cy’Ivugururamategeko turumva Musa yibutsa Umuryango w’Imana uburyo Uhoraho yabatungishije mu butayu ifunguro batari barigeze bamenya agamije kubigisha ko umuntu atabeshwaho n’umugati gusa ahubwo icy’ibanze ari ugukurikiza amategeko ibindi akabironkaho umugereka.

Iryo funguro ryabatunze mu gihe gikomeye cy’urugendo rwarambye kandi rugoye ni impamba y’abagenzi baganaga igihugu cy’isezerano ryashushanyaga umubiri wa Nyagasani duhabwa ukatubera ifunguro mu rugendo rugana Ijuru, igihugu twasezeranyijwe, iwacu h’ukuri, aho tugomba kubana n’Imana.

Koko isezerano rya kera ryacaga amarenga y’ibyagombaga kuba. Ryakuwe n’irishya Kristu umugati Nyabuzima atubereye impamba idatuba mu rugendo rwacu. Ukaristiya ni umugati nyabuzima, ni Yezu nyirizina. Ukaristiya irema ubumwe bw’abasangira-ngendo.

Pahulo Mutagatifu arabyibutsa ikoraniro ry’i Korinti abashishikariza guharanira ubumwe muri bo bakirinda icyabatandukanya kuko n’ubwo ari benshi kandi bakaba batandukanye mu buryo bunyuranye, kuba basangira umugati umwe, umubiri wa Kristu bigomba kubaremamo ubumwe bw’indatana.

Bavandimwe ubu bumwe ni bwo Kristu yasabiye abe ubwo yari agiye gutandukana na bo agira ati: “bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri njye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye” (Yh 17,21). 

Umubiri wa Nyagasani ni wo uremye ubwo bumwe. Umubiri wa Nyagasani ni wo uremye Kiliziya. Yezu ati: “urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya na we azabaho ku bwanjye”.

Kuba abayahudi barijujutiye amagambo ya Yezu ubwo yaravuze ko umugati azatanga ngo uribwe ari umubiri we n’amaraso ye ntawabibarenganyiriza cyane kuko birenze kure ubwenge bwa muntu. Uretse kuba ari Nyagasani we ubwe wabihishuye nta bwenge bwabasha kubyihishurira.

Yewe no kwemera ibyo Nyagasani yaduhishuriye bisaba ingabire ye kuko ku bw’umubiri n’amaraso ntitubasha kubishyikira.

Bavandimwe,isakaramentu ry’Ukaristiya ryaremwe na Yezu ubwe ubwo yari araye ari budupfire. Ni isakaramentu ry’urukundo yadukunze. Yohani umwanditsi w’Ivanjili (Yh 13, 1) ati: “uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo”.

Nk’uko tubisanga mu Ivanjili yanditswe na Mt 26,26-27; Mk 14, 22-25; Lk 22,33-34 ni mu isangira rya nyuma hujujwe ibyo twumvise mu Ivanjili ya none aho Yezu yasezeranyaga Abayahudi kuzabaha umubiri we n’amaraso ye ho ifunguro ngo:”nuko bafungura, Yezu afata umugati; amaze gushimira Imana, arawumanyura, awuhereza abigishwa be, ati: “nimwakire, murye: iki ni umubiri wanjye”. Arongera afata n’inkongoro, arashimira, arabahereza ati: ‘Nimunyweho mwese, kuko iki ari amaraso yanjye, ay’Isezerano, agiye kumenerwa benshi  ngo babarirwe ibyaha’”. 

Gatigisimu ya Kiliziya gatolika ivuga Ukaristiya muri aya magambo: “Ukaristiya ni Isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose mu bimenyetso by’umugati na divayi akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana”.

Bavandimwe, muri Ukaristiya ni Yezu muzima twakira, mu gisa n’umugati no mu gisa na divayi. Mu gitambo kitavusha amaraso duhimbaza igitambo yaduturiye ku musaraba akatumenera amaraso kugira ngo turonke ubugingo muri we, dukire urupfu rw’iteka tubone ubuzima buhoraho tumukesha.

Muri Ukaristiya duhabwa ifunguro rya Roho zacu, tukaronka ubungingo muri twe kuko tuba twakiriye mu buzima bwacu Bugingo-buzima. Ni we utwibwirira ati: “Ni njye nzira, ukuri n’ubugingo” (Yh 14,6). Ni na byo yatubwiye uyu munsi mu magambo yumvikana neza agira ati: “Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Na ho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka” (Yh 8, 53-54).

Muri Ukaristiya twakira Yezu nk’inshuti yacu. Ya nshuti nyanshuti iduhora hafi cyane cyane mu bihe bigoye. Uretse ibikorwa bitandukanye atugaragarizamo urwo rukundo rwe, aranabitwibwirira mu magambo ye ati: “Njye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise inshuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose” (Yh 15,15).

Kugira inshuti nka Yezu ni amahirwe akomeye cyane kandi atagomba kudupfira ubusa. Ni inshuti idutegereje igihe cyose kandi yiteguye kudutabara. Ni we ugira ati: “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewen njye nzabaruhura” (Mt 11,28).

Muri Ukaristiya ni ho duhurira na Yezu ku buryo bwihariye. Tumusange, tumuhabwe, tumushengerere, tumusabe kutubera igisubizo cy’ibibazo bitandukanye duhura na byo.

Bavandimwe, mu guhimbaza uyu munsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Nyagasani, ntabwo ari umwanya gusa wo gusobanukirwa n’icyo Ukaristiya ari cyo ni n’umwanya wo kuzirikana urukundo rw’Imana no kwibaza uburyo twarwakiriye kandi turusubiza.

Ukaristiya mbere ya byose ni isakaramentu ry’urukundo rw’Imana. Yezu ati: “mbahaye itegeko rishya: nimukundane nk’uko nanjye nabakunze” (Yh 13, 34).

Kumenya icyo Ukaristiya ari cyo ndetse no kuyihabwa, byose bitayobowe n’urukundo byaba ari uguta igihe, kuko urukundo ni rwo nkingi mwikorezi byose byubakiyeho.

Ni ngombwa rero kwisuzuma tukamenya uko duhagaze. Tuzi neza ko Yezu duhabwa adukiza ariko kandi ni na ngombwa kumenya ko uwo twakira iwacu nk’Umukunzi ari n’Umwami wuje icyubahiro. Ntibikwiye ko twamwakirira ahadasukuye, ahadateguriwe uwo dukunda, ahadakwiye Umwami wuje ikuzo.

Mutagatifu Tomasi wa Akwino muri ya ndirimbo ye nziza yitwa RATA SIYONI hari aho agira ati: “Ahabwa ababi n’abeza ariko biranyuranye ni urupfu n’ ubugingo.Ubugingo ni ubw’abeza, ababi bahabwa urupfu ni bo birobanura”.

Tumugane twabanje kumwitwaraho, tumusabe ingabire y’urukundo nyarwo, maze tumuhabwe aduhindure duse na We.

Umubyeyi Bikira Mariya wamwakiriye mbere yo kumushyikiriza isi adusabire ingabire yo kumwakira nka we mu buzima bwacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Sibomana Oswald

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho