Umugani w’umubyeyi w’umunyampuhwe

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo

Ku ya 02 Werurwe 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Umugani w’umubyeyi w’umunyampuhwe (Lk 15, 1-3.11-32)

Bavandimwe, mu gisibo Kiliziya umubyeyi wacu idushishikariza guhabwa isakramentu ry’imbabazi (penetensiya). Iyi vanjili y’umwana w’ikirara, nako y’umubyeyi w’umunyampuhwe niyo abapadiri bakunda guheraho bategura abakristu kwakira imbabazi z’Imana. Ngira ngo abenshi bayifashe mu mutwe. Reka tuyigarukeho twitonze kuko ikubiyemo inyigisho nyinshi zidufasha miri ibi bihe turimo.

Luka aratubwira abo mbere na mbere uyu mugani wari ugenewe n’impamvu yawo. Yezu yabwiraga abafarizayi n’abigishamategeko bijujutaga kubera ko abasoresha n’abanyabyaha basangaga Yezu bashaka kumwumva no guhinduka ngo bamubere abigishwa. Yezu akabakira agasangira nabo.

Turebe abo umugani utubwira bityo dukuremo inyigisho natwe itugenewe muri iki gihe. Nubwo tutari abafarizayi, ntitube n’abasoresha, dushobora kuba dufite imitekerereze n’imyumvire ijya gusa n’iyabo cyangwa se tukibona muri umwe muri bariya bahungu. Ijambo ry’Imana natwe hari icyo ritubwira muri iki gihe.

  • Abo ivanjli itubwira

  • Umubyeyi

Luka ntatubwira izina rye. Afite abahungu babiri. Agerageza kubitaho uko ashoboye (umugore we ntibatubwira uko byamugendekeye). Atungurwa n’uko umutoya atangiye kumutera hejuru amusaba umugabane. Umubyeyi biramubabaza cyane. Ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga byose kwari ugushakira abana be icyiza, ikiboneye, ikibafitiye akamaro. Amaze kugisha inama, yubahiriza uburenganzira bw’umwana we muto, amuha umugabane we. Amaze kubona umugabane we ajya mu gihugu cya kure, ahunga se. Agarutse ibintu bimaze gushira, umubyeyi amwakirana ubwuzu. Aho kumubaza aho yari yaragiye, amukoreshereza umunnsi mukuru. Iyo myifatire y’umubyeyi yarakaje umuhungu mukuru. Umubyeyi ajya kumureba no kumwinginga ngo yinjire basangire ibyishimo.

  • Umuhungu muto

Yumva kubana na se bitamuha ubwisanzure buhagije. Yumva atakiri uruhinja. Yegera se aramubwira ati « Kubana nawe birandambiye. Bigeze aho ntagishobora kubyihanganira. Nakwitahira ninjoro, ngo njye ntaha kare. Nataha mperekejwe ho bikaba intambara. Aho bigeze mpa ibyanjye nibereho uko mbyumva mu mahoro kure yawe. Nibereyeho uko mbyumva, nkikorera gahunda zanjye niho nanezerwa ». Amaze gushyikira umugabane we, arishima. Yigira mu gihugu cye kure yiberaho mu maraha. Amafaranga ni nk’ibiryo bihiye. Yageze aho arashira umuhungu arakena arateseka. Ajya gusaba akazi mu bapagani, bamuha kuragira ingurube. Ingurube ni itungo abayahudi bavuga ko ryuzuyemo sekibi. Nta muyahudi urya ingurube nta n’uyikora. We ageze kure ku buryo yifuza gusangira na zo nabyo akabibura. Ibyago byigisha ubwenge. Aribaza, ati « Ni njye wikozeho. Ibyo data yambwiraga byari ukunshakira icyiza. Iwacu uretse abana n’abagaragu babayeho neza bararya bakanabisigaza. Ariko se koko papa muzi, uwasubirayo nkamusaba imbabazi ? Yee oya ! N’ukuntu namwiteruyeho ? Namuhera he ? Yabyakira ate ? Akomeza kubitekereza. Ageze aho afata icyemezo arahaguruka asanga se. Se amwakirana impuhwe amukoreshereza ibirori. Amwambika ikanzu nziza, n’impeta mu biganza. Amushubije icyubahiro cy’umwana.

  • Umuhungu mukuru

Kuba murumuna we yaragiye, bisa n’aho ntacyo byamubwiye. Ahubwo yaribwiraga ati « Ibisigaye byose ni ibyanjye ». Yumvise ko yagarutse bakamukoreshereza ibirori biramubabaza cyane. Yanga kwishima. Arumva ibyo se akoze birenze, bitajyanye n’ukuri. Warandenganyije. Arabara imyaka amaze akorera se, nk’aho we atikoreraga. « Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye ». Urukundo rwaramwihishe. Arashinja umuvandimwe we. « None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe! ». Arumva murumuna we ntaho bagihuriye, ntacyo bagipfana (Uriya muhungu wawe). Umubyeyi arabikosora amwumvishe ko n’ubwo yacumuye, akomeza kuba umuvandimwe we, ko bikwiye ko bamwakira. Mbese twavuga ko uyu muhungu ari nka bariya bafarizayi n’abigishamategeko bibwiraga ko ari intungane. Badashaka gusangira n’abanyabyaha.

Ese uyu muhungu azumva ibyo se amubwira yamere kwinjira yishimane n’abandi ? Ntacyo ivanjili ibivugaho.

  • Inyigisho twakuramo

Uriya mubyeyi twamugereranya n’Imana, Umubyeyi wacu wo mu ijuru. Yezu aratwereka impuhwe z’Imana n’urukundo igirira abantu bose, intungane n’abatarizo. Umuhungu muto twamugereranya n’abasoresha n’abanyabyaha, bitandukanyije n’Imana bakajya kure yayo. Imana ntiyigeze ibakuraho icyizere. Iracyabakunda kandi iyo bagarutse ibakirana ubwuzu. Umuhungu mukuru twamugereranya n’abafarizayi n’abigishamategeko. Bumva ko batunganye ariko bagasuzugura abandi. Bakumva ko ingoma y’Imana ari iyabo bonyine.

  • Impuhwe z’Imana n’imbabazi zayo

Imana ni umubyeyi w’umunyampuhwe mbese nka se wa bariya bahungu bombi. Uyisabye imbabazi wese iramwakira ikamubabarira.

  • Icyaha ni ukwitandukanya n’Imana

Kera muri gatigisimu hari igitero kivuga kiti “ Umuntu akora icyaha ate? Umuntu akora icyaha, igihe yitandukanyije n’Imana abizi neza kandi abishaka rwose. Nibyo uriya muhungu muto yakoze; yitandukanyije na se.

  • Kwisuzuma ni intambwe y’ingenzi mu kugarukira Imana

Uriya muhungu amaze kumererwa nabi, yashubije amaso inyuma, ashyira ubwenge ku gihe. Arisuzuma abona amakosa ye, arayamera. Ntiyishakira inyoroshyacyaha ngo ashake impamvu zatumye yitadukanya na se. Afata umugambi wa kigabo wo kujya gusaba imbabazi. Yiteguye kwakira ingaruka z’icyaha yakoze. Yizeye ko se azamubabarira. Yizeye ko atazamwirukana kuko ibyaye ikiboze ikirigata. Ntateganya kongera gusubira mu mwanya yikuyemo azakira icyo umubyeyi azamugenera.

  • Kwirega ni ngombwa kugira ngo tubabarirwe ibyaha

Hari ubwo dufata imigambi ntituyishyire mu bikorwa. Nk’uko uriya muhungu yasanze se ati “Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe”, natwe dusabwa kubwira ibyaha byacu Imana, tunyuze ku musaserodoti. Aha twibuke amagambo Yezu amaze kuzuka yabwiye intumwa ze ati “Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa. Abo mutazabikiza bazabigumana” (Yh 20,22-23). Nguwo umuhanda Imana yaduharuriye niba dushaka kubabarirwa ibyaha twakoze. Si ngombwa kwishakira izindi nzira.

  • Byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru tukishima…

Iyo umunyabyaha yicujije mu ijuru ni umunsi mukuru. Mu isakramentu ry’imbabazi ni ukwiyunga n’Imana, ukiyunga na Kiliziya Umuryango w’Imana, ukiyunga nawe ubwawe. Ibyo nibyo biduha mahoro n’ibyishimo by’umutima. Koko rero nta munyabyaha ugira amahoro ya nyayo.

Bavandimwe , igisibo kibere buri wese umwanya wo kwisuzuma no kwirega. Uriya muhungu muto atubere urugero. Abasanga tumeze nk’uriya muhungu mukuru natwe twisubireho. Tureke gushinja abandi twisuzume ubwacu aho gusuzuma abandi. Tugire indoro nk’iy’uriya mubyeyi urangwa n’impuhwe n’urukundo.

Publié le