Ku wa 1 wa Pentekositi, 1/06/2020:
Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya
1º. Intu 1, 12-14; Zab 86 (87), 1-2, 3.5; 6-7; Yh 19, 25-34.
Twibuke ko Papa Fransisiko yashyizeho uyu Munsi Mukuru wa Bikira Mariya mu 2018. Uwitwa umukirisitu wese wagumye mu kwemera gatolika yishimira iminsi iducengezamo ubuyoboke dufitiye Bikira Mariya. N’abo muri Kiliziya zo mu Burasirazuba twita “Aba-orutodogisi” bahimbaza cyane Umubyeyi Bikira Mariya. Uyu munsi rero waje wiyongera ku yindi myinshi yahariwe uwo Mubyeyi wacu wo mu ijuru. Papa yizera ko Umunsi wa Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya uzatuma abakirisitu barushaho gukunda Bikira Mariya muri Kiliziya. Amasomo ya none adufashe kwibuka uko Bikira Mariya atigeze ahunga umusaraba kandi ko yagumanye n’Intumwa igihe cyose.
Duhereye ku Ivanjili, twibuke Bikira Mariya ahagaze mu nsi y’umusaraba wa Yezu. Tubyibuke tumushimira cyane kuko Yezu yamuturazeho Umubyeyi abinyujije kuri Yohani. Uwo musore Yohani ni yo ntumwa yonyine yakomeje kuba iruhande rwa Yezu. Mu gihe ibintu byari bicitse ababisha baje gufata Yezu batangiye kumushushubikanya bamukubita, intumwa cumi zakwiye imishwaro. Tuzi ko Yuda Isikariyoti we yari yarangije kwimanika! Yohani rero we yagumanye na Yezu ababazwa n’ubugome bamugiriye. Aho ku musaraba yari ahagarariye inshuti zose za Yezu mu bihe byose kugeza igihe isi izashirira. Yari kumwe na Bikira Mariya. Maze Yezu abakebutse abaraga kuba umwana na Nyina koko. Kuva ubwo Yohani yabanye na Bikira Mariya nk’umwana na Nyina. Tuzi ko ari we Mwigishwa Yezu yakundaga cyane. Ni mu gihe, na Yohani yakundaga cyane Nyagasani Yezu.
Kuva muri ibyo bihe bishaririye, Bikira Mariya ni Nyina w’abakunzi ba Yezu bose. Ni nyina wa Yohani Intumwa, ni Nyina w’intumwa zose. Bikira Mariya ni Nyina wa Kiliziya.
Igihe Yezu asubiye mu ijuru, intumwa zagumye i Yeruzalemu zisengera hamwe ziri kumwe na Bikira Mariya na ba bagore bandi b’inkoramutima za Yezu. Uko Bikira Mariya yakomeje gusengana na bo, ni na ko na n’ubu asengana na Kiliziya. Kiliziya imufite nk’Umubyeyi wayo. Uwo mubyeyi afite amaboko magari, yakira buri wese muri Kiliziya. Afite umugongo mugari aduhetse twese.
Ububyeyi bwa Bikira Mariya, si amagambo gusa. Arengera Kiliziya. Arayikomeza igihe cyose. Cyane cyane mu bihe by’amakuba, Kiliziya yumva ikomeye kuko Umubyeyi Mariya ayirengera. Mu mateka tuzi ibihe bimwe na bimwe Kiliziya yanyuzemo itotezwa nyamara ikiyambaza Bikira Mariya maze uwo Mubyeyi akayigoboka. Turibuka nko mu mwaka w’1571 ubwo abakirisitu bari bagiye kurimburwa n’abagome ahitwa Lepanto! Ngo biyambaje Bikira Mariya maze bahamya ko ari we wabahaye gutsinda. N’abakirisitu muri rusange, hari abatari bake bahamya ko bagiranye amabanga na Bikira Mariya wabafashije gutsinda ibigeragezo bikaze. Papa Yohani Pawulo wa 2 yahamije ko igihe arashwe, Bikira Mariya yahagobotse akayobya isasu ntiryamuhitana!
Bikira Mariya rero koko, ni umubyeyi wa Kiliziya, si amagambo gusa. Ni n’Umubyeyi wawe. Mwiyambaze ubutaretsa. Gendana na we. Tekereza Yohani amwakira nk’umubyeyi dore ko ku isi, nta wundi mwana yari yarabyaye usibye Yezu…Nawe mwakire nk’umubyeyi mbere y’abandi bose azakurinda icyashaka kukoreka cyose.
Yezu Kirisitu nasingirizwe uwo Mubyeyi yaturaze. Uwo Mubyeyi na we nahabwe icyubahiro muri twe. Abatagatifu bari kumwe na we badusabire natwe tuzahagere tugitandukana n’uyu mubiri.
Padiri Cyprien BIZIMANA