Imana ni umucamanza w’intabera!

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 cy’Igisibo, umwaka C, ku wa 13 Werurwe 2016

Amasomo tuzirikana: Isomo 1: Iz 43, 16-21; Z 125, 1-2ab, 2 cd-3, 5-6, 6; Isomo 2: Fil 3, 8-14;   Ivanjili: Yohani 8, 1-11.

Bakristu Nshuti z’Imana, mu rugendo rwacu tugana Pasika tugeze ku cyumweru cya 5 cy’Igisibo. Twegereje rwose iminsi mitagatifu y’urupfu n’izuka bya Kristu Umucunguzi wacu. Ni ngombwa kandi birakwiye ko twongera agatege mu bikorwa byacu byo kwitagarifuza dusenga tubishyizeho umutima, twigomwa tugiriye bagenzi bacu kandi tubafasha kuri roho no ku mubiri. Liturujiya y’ijambo ry’Imana iraduhamagarira kurangamira Kristu umunyembabazi n’umunyampuhwe kugira ngo tubonereho imbaraga zo guhinduka uko bikwiye kandi twihatira ibikorwa bidukomeza ukwemera kwacu.

  • Ugucungurwa kuregereje.

Isomo rya mbere riributsa abayoboke b’Imana ko batagomba kubaho nk’abashyikiriye ingororano, mu gihe bategereje ubucungurwe. Koko rero umuryango wa Israheli umaze kuva mu bucakara bw’abanyamisiri washoboraga kwirara ukibwira ko washyikiriye ingororano, nyamara wakomeje kwibutswa ko ugomba kuba indahemuka utegereje amaza y’umukiza nk’uko yahanuwe n’abahanuzi, ugomba gukomeza kubaha Imana no kuyicyeza kuko umugambi wayo utari wasohora. Uwo mugambi ni uwuhe? Ni uguhanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga maze umuryango ukuhirwa amazi y’ubugingo kandi ugahora usingiza. Iyi ni imvugoshusho yerekana amahirwe arambye ategereje abubaha Imana bose!

Mwese hamwe nanjye duharanire kubaha Imana, kuyikunda no kuyikorera, tuyisingize kandi tuyirate mu mvugo mu ngiro. Mbega ukuntu byaba bihimbaje inyokomuntu yose yose yiyemeje gutera umugongo ibikorwa by’umwijima ikegukira ibikorwa by’urumuri n’impuhwe! Imana ihundagaze ku bantu bayo bose ingabire zayo, cyane cyane iyo guhinduka by’ukuri, bitari ukwihinduranya nk’uruvu rufata ibara ry’aho rugeze mu rwego rwo kwirindira umutekano.

  • Ibikorwa by’umukristu bigamije kumufasha kunga ubumwe no gushyikira Kristu.

Isomo rya 2 riraduha ubuhamya bwa Pawulo Mutagatifu wemeza ko kuri we nta cyiza nko kumenya Kristu no ku mukorera. Kubera We, Pawulo yemeye guhara byose no kubyita umwanda kugira ngo yunguke Kristu, kugira ngo azashobore kumugaragira biturutse ku buntu bwe. Umugambi ahoza ku mutima ni uguharanira kumenya Kristu wamucunguriye ku musaraba no guharanira kutagenza nk’umwanzi w’umusaraba wa Kristu.

Tumurikiwe n’ubu buhamya bwa Pawulo Mutagatifu, Nyagasani aduhe ingabire yo kumukunda kubera urukundo yatwerekeye ku musaraba kandi twirinde kuba abanzi b’umusaraba haba mu mvugo ndetse no mu bikorwa byacu, twihatire kuwutunga mu ngo zacu kandi twoye kugira ipfunwe ryo kuwambara kuko ni Alitari y’ubucumgurwe bwacu, ni ishingiro rya Pasika yacu. Tuwuramye, tuwukunde kandi tuwukundishe n’abandi.

  • Yezu umunyampuhwe n’umunyambabazi.

Ivanjili iratwereka, Yezu umunyampuhwe n’umunyambabazi, imyumvire ye itandukanye n’iy’amategeko ya muntu. Uriya mugore wafatiwe mu cyuho asambana, amategeko ya Musa yategekaga ko yicicwa atewe amabuye, ariko nk’uko bivugwa n’abakurambere bacu “umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu”, Yezu amaze kwitegereza ubukana n’uburakari bw’abari bamuzanye, azirikanye ko muntu wese ari umunyantege nke yababwiye ijambo rimwe gusa “udafite icyaha muri mwe nabe ari we umubanza ibuye” mu gihe yari ategereje ko inkwakuzi irimutikura, mu mutuzo ukomeye yiyandikira hasi, yegutse abura abantu maze asezerera wa mugore amusaba kutazongera gucumura ukundi, kubera ko abari bashishikariye kurangiza itegeko rya Musa batamuciriye urubanza, na we ntacyo yakora, kuko ubutumwa bwe ari ubwo kuzuza ya mategeko ya Musa no kuyaha icyerecyezo gishya. Umuntu yavuga ko kuri Yezu iri tegeko ryaburaga impuhwe, ryaburagamo guha umunyacyaha umwanya wo kwicuza no kwisubiraho.

Iyi Vanjili ikwiye kudutoza umuco wo kutihutira guca imanza, kudutoza umuco wo kugira impuhwe, kwisubiraho ndetse no kumenya kwisuzuma by’ukuri. Idutoze kandi umuco karande wa Kiliziya wo kugana isoko y’impuhwe z’Imana idendeje mu isakaramentu rya Penetensiya, dore ko ari umwe mu migenzo y’ingenzi Kiliziya idutoza mu Gisibo: twigorore n’Imana na bagenzi bacu.

Dusenge:

Mana yacu, Mana isumba byose, watweretse ko nta cyiza cyaruta kwizirika kuri Kristu, nta cyiza cyasumba kurangamira umusaraba yaducunguriyeho, nta cyiza kandi cyaruta kukwitwaraho no kukugarukira mu mitekerereze yacu no mu migiririre yacu. Mana idukunda, duhunde umutima w’impuhwe, uyu waranze Kristu umushumba wacu, twigirire impuhwe zo kutagwa mu cyaha no kugushamo abandi, twigirire impuhwe zo kugusaba imbabazi no kukugarukira. Maze iyi minsi mitagatifu ya Pasika tuzayihimbazanye umutima usukuye kandi wagutse.

Ku bwa Kristu Umwami wacu.

Padiri Th­éophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho