Umugambi w’Imana w’urukundo nta kiwusubiza inyuma

Inyigisho yo ku wa gatatu, w’icyumweru cya 2 cya Pasika

Ku ya 30 Mata 2014

Amasomo: Int 5, 17-26; Zab 33 (34); Yh 3, 16-21

Koko Imana yakunze isi cyane, bigera aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka”.

Bavandimwe, aya magambo ya Yezu mu Ivanjili kuri uyu wagatatu aradufasha kumva irindi jambo rikomeye naryo ryanditswe na Yohani: “Imana ni Urukundo”. Imana, muri kamere yayo ihoraho ni urukundo, n’ibyo ikora byose, mu bihe byahise, ibyo turimo n’ibizaza, ni rwo bikomokaho kuko nta kindi Imana ishobora kugambirira kitari urukundo. Ibiremwa byose bigaragaza urukundo rwayo, byagera kuri muntu ho bikaba agahebuzo: Imana yamushyizemo agashashi k’ubumana kuko yamushoboje gukunda. Iyo turanzwe n’urukundo tuba tubaye nk’Imana ubwayo, mu Kinyarwanda cyacu twabyitegereza tukagira tuti naka ni “imana y’i Rwanda!”, kuko aba agaragaje urukundo ku buryo budasangiwe na bose.

Urukundo rwaturemye, ni narwo rwaducunguye ubwo Umwana w’Imana, Jambo w’Imana uhoraho iteka, yigize umuntu akadupfira ku musaraba. Ni urukundo rurema, ni urukundo rucungura. Muntu yahawe gusa n’Imana kuva akiri hano ku isi. Abigeraho iyo ashoboye gukunda. Nyamara n’ubwo Urukundo ruhoraho, ntashobora kurugeraho ku buryo budasubira inyuma, kuko muri kamere ye habamo imipaka, umupaka uruta iyindi ukaba urupfu. Iyo tubanye n’Imana neza hano ku isi, tukaguma mu mugambi wayo w’urukundo rusesuye, tugakora ibyo ishaka, iduha no kudapfa, tukamera nka Yezu wapfuye akazuka urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha.

Kudapfa, kuba mu Mana ihoraho iteka, ni cyo Imana ubwayo yaduteganyirije. Kandi buri muntu ashaka kudapfa. Muntu, mu bukorikori no mu bushakashatsi bwe, aharanira kudapfa, n’ubwo azi neza ko atazashyira abyishoboje. Kudapfa biri mu byo Shitani yamutegeyeho igihe yemeye kugirana ikiganiro nayo. Imana yari yaramusezeranyije ko nayumvira atazapfa. Kugirango acumure, Shitani yabanje kumwumvisha ko n’iyo yasuzugura Imana adashobora gupfa. Muntu yizera ijambo rya Shitani, yibagirwa itegeko ry’Imana ubusabane busesuye nayo burarangira, bityo umugera w’urupfu umwinjiramo. Nyamara kubera impuhwe n’urukundo by’Imana bitagira ingano Yezu yaje guhanduza uwo mugera kumvira kwe kuko ari cyo cyananiye muntu. Nitumwemera tukamukurikira, imbuto mbi sekibi yatubibyemo ituma tujijwa n’Imana n’ibyayo izakendera, tumenye Imana kandi dutsinde urupfu nk’uko Yezu ubwe yarutsinze.

Mu Ivanjili ya Yohani Yezu akunda gukoresha amagambo ashushanya. Ati: urumuri rwaje mu isi, ariko abantu bikundira umwijima kuruta urumuri. Urumuri rugaragaza ukuri, tukamenya inzira tugomba kunyura. Amaso amenyereye umwijima ararutinya. Ushaka kuguma mu kibi atinya urumuri n’ukuri rugaragaza, ndetse akazira n’isoko yarwo, yabishobora akayiziba, kuko rumubangamira rukamumena amaso.

Nyamara umugambi w’Imana ni indakumirwa. Urumuri bashatse ku ruzimya igihe apfiriye ku musaraba, ariko ku munsi wa gatatu rurongera ruratangaza, kandi noneho ubuziraherezo. Mu isomo rya mbere naho twumvise ibisa nabyo. Gukumira umugambi w’Imana muntu ntazabishobora. Kuwubangamira aragerageza, ndetse rimwe na rimwe abemera tugahungabana. Nyamara niduhumure Yezu yatsinze isi.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho