INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA I CY’ ADIVENTI/ UMWAKA B
Amasomo: Iz 63,16b-17.64, 2b-7;1Kor 1,3-9; Mk 13, 33-37
“UMUGARAGU MWIZA NI UTANYURANYA NA SHEBUJA”
Yezu naganze iteka.
Bavandimwe, uyu munsi twatangiye umwaka mushya wa Litujiya B, ukaba utangirana n’igihe cya Adiventi. Adiventi kikaba igihe cyiza cyo kwitegura neza, umunsi mukuru wa Noheli. Umunsi tuzirikana by’agahebuzo, urukundo Imana yakunze abantu, maze ikatwoherereza Umwana wayo Yezu, ngo atubohore ingoyi z’icyaha n’urupfu, zari zituboshye kuva aho inyoko-muntu yigometse ku Mana, bikayikururira urupfu.
Umubyeyi wacu Kiliziya mu bushishozi bwayo, kuri iki cyumweru cya mbere cy’Adiventi, ihamagarira abana bayo n’abandi bose b’umutima uhimbazwa no guharanira icyiza, gutegura uwo munsi w’ivuka rya Yezu Kristu, tuzirikana ihindukira rye yuje ikuzo, igihe byose bizaba birangiye, uko Imana izabona bikwiye.
Mu ivanjili tumaze kumva, Yezu ubwe arereka abamushakashaka bose, ibyo bakwiye kuzirikana no kwitaho mu buzima bwabo bwa gikirisitu: 1º Yezu azagaruka. 2º Igihe azagarukira ntawe ikizi. 3º Nimube maso.
Mbere yo kugira icyo tuvuga ku masomo twumvise, birakwiye ko twagira icyo twibukiranya. Dore dushoje umwaka wa liturujiya 2020, umwaka utaroroheye isi yacu, kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kudutwara abantu no kuvugisha isi amangambure, dore ko ibikivugwaho ari byinshi, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ngo cyabaye igihe cyo gutoteza abemera Imana. Henshi gusengera mu Ngoro zagenewe icyo gikorwa, ntibigikorwa uko abakristu (abasenga) babyifuza, hari n’aho bidashoboka, ndetse n’aho babyemeye ariko ugasanga batitaye ku byemezo baba batangaje hakemezwa abakirisitu ntarengwa, kabone n’iyo ahasengerwa haba ari hagari ngo hakire abajyanye n’ibyemezo biba byafashwe.
Birakwiye gufata umwanya ukwiye buri wese akazirikana ku mubano we n’Imana n’abavandimwe, agakosora aho bitagenze neza, akareba niba hari agatambwe yateye. Yasanga byaragenze neza agakomera ku rugamba ngo atazatezuka, kandi yasanga hari ibikocamye akiha intego yo kubikosora, kuko ari ubutumire Yezu ahora aduha, bwo kuba maso ngo atazagaruka maze umunsi we ukadutungura.
Mutagatifu Mariko yatweretse Yezu nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga buri wese umurimo we, ubundi akerekeza ahantu ha kure, ari byo kuvuga mu ijuru. N’ubwo yagiye rero, hari umunsi azagaruka, kandi azabaza buri wese uko yakoze umurimo we. Uwo munsi w’ihindukira rye, nta muntu uwuzi, habe no kumenya isaha: Icyo yasabye buri wese ni ukumera nk’umunyarugi yategetse kuba maso (Mk 13,34).
Turebere hamwe bwa butumwa butatu Yezu yaduhaye mu kwitegura neza ihindukira rye.
1.Yezu azagaruka
Iyi mpuruza ya mbere, itwibutsa ko Yezu, watsinze urupfu n’icyaha akazuka, akaba yarasubiye kwa Se kudutegurira umwanya ngo tuzishimane na we iteka, azagaruka yuje ikuzo n’ububasha ku munsi w’imperuka, azaza ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo maze acire abe urubanza ahereye ku bikorwa byabo (Mt 25,31).
2.Kora neza umurimo wawe kuko utazi igaruka rye
Iyi yo iratwibutsa ko buri muntu uri hano ku isi, afite umurimo agomba gutunganya. Kuko tugomba gukora ngo isi yacu irusheho kuba nziza, maze abayituye babeho bizihiwe kandi bizihiye Uhoraho wabiremeye. Buri wese afite uwe muhamagaro ndetse n’impano Imana yamwihereye, haba kwiyegurira Imana, Gushaka ugashinga urugo, cyangwa se ubundi buryo bunogeye buri wese mu rugendo rwe rw’ubukirisitu. Izo mpano twahawe si izo gupfukirana no gutabwa mu gitaka, ahubwo ni izo kubyazwa umusaruro kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu.
Izo mpano twahawe, buri wese yazihawe bihuye n’ubushobozi yifitemo bwo kuzibyaza umusaruro ukwiye, ariko mu rukundo Imana ikunda abayo ntidushyiraho agahato, ishaka ko tubikora kubera urukundo n’icyubahiro tuyigomba. Buri wese mu muhamagaro yahisemo asabwa kuba indahemuka n’indacogora mu gukora no guharanira icyiza, ukuri, urukundo, ineza maze buri wese akishimira ko Imana idukunda urudacuya.
Muri iki gihe cy’Adiventi, dukwiye kwibaza niba impano twahawe ku neza y’Imana tuzibyaza umusaruro idutegerejeho: Buri wese azirikane ko umukirisitu asabwa Gukunda Imana n’ibye byose n’abavandimwe, mu kuri kuzira kwishushanya (Mk 12,30 na Yh 13,34). Urwo rukundo si urwo mu magambo, ahubwo mu bikorwa: gusura abarwayi n’infungwa, gutanga icyo kurya no kunywa, gutanga umwambaro n’ibindi bitera akanyamuneza umuvandimwe turi kumwe cyangwa duhuye (Mt 25, 35).
3.Mube maso rero.
Nyagasani yashatse kuduha iyi mpuruza kubera ko kenshi muntu akunze kurambirwa no gucika intege akirara, akibuka ko afite ubwenge ubujiji bumaze gutambuka. Kuba maso rero, ntibivuga kubaho umuntu adasinzira, ahubwo ni uguhora yiteguye, ntihagire ikiza kimutunguye. Kuba maso ni ukubaho ukurikije ugushaka kw’Imana, ugahimbazwa kandi ugashishikazwa no gushyira mu ngiro amategeko n’amabwiriza ya Nyagasani mu ngiro, ugakurikira kandi ukurikiza urugero Yezu ubwe yadusigiye, kuko ni we Mwigisha n’Umuyobozi dufite udatenguha umukurikiye amwizeye.
Bavandimwe ntidukwiye kwibagirwa ko kugwa mu mutego wa Sekibi byoroshye cyane. Kandi inshuro nyinshi umuntu ibyo akora byose bibi cyangwa byiza bimugarukira ku buryo bumwe cyangwa ubundi. Ineza ntijya ihera nk’uko inabi na yo igarukira iwayikoze. Ibikorwa byacu bikunze kurangira bituzaniye igihembo gihuye n’ibyo dukora. Gira neza wigendere, iyo neza izakurenza impinga utinya kandi nukora ikibi na bwo usazanga kigutegerereje mu nzira yawe. Ba Maso rero ukore icyiza wamagane ikibi.
Nimucyo rero bavandimwe, twihatire kwakira impuruza Yezu yadushyikirije, tubeho kandi dukore ubutumwa bwacu tuzi ko azagaruka. Kandi ntawe uzi umunsi n’isaha, ko kumwitegura nyabyo ari ukuba maso duharanira icyiza, tukarangwa n’ineza, aho tunyuze tukagenda tuhasiga urukundo, impuhwe n’amahoro, maze koko abazabona urumuri rwacu kugira ngo babone ibyiza dukora, bazakurizeho gusingiza Data uri mu ijuru (Mt 5,16).
Bavandimwe dusangiye ukwemera, nimucyo tugarukire Imana, turangwa no kwisubiraho twicuza ibyaha byacu, nk’uko Yohani Batisita atazahwema kubitwibutsa muri iki gihe cya Adiventi, buri wese aharura, yufira kandi akubura inzira ya Nyagasani Yezu uje adusanga. Dukunde gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, aho bikunda twitabire igitambo cya Misa, Dushengerere Yezu mu isakaramentu ritagatifu ry’ukarisitiya kandi uko dushobokewe buri wese areba uko yasubiza icyanga ubuzima bw’abavandimwe bihebye cyangwa baremerewe n’ibibazo by’iyi si.
Ubwo rero umugaragu mwiza ahora yizihiye Shebuja, nimucyo duhore turebera kuri Yezu Kirisitu. Yumviye Imana Se kugera ku rupfu, maze yizura mu bapfuye natwe nimucyo turangwe no kugira neza aho tunyuze hose, dukomere mu bigeragezo ntitugamburuzwe n’ibihita by’iyi si ahubwo dukomere ku watubwiye ati:Nimukomere isi narayitsinze (Yh 16,33).
Padiri Anselimi Musafiri.