Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 8 gisanzwe, B, taliki ya 27 Gicurasi 2015
Amasomo: Siraki 36, 1.4-5ª.10-17; Zaburi 78; Mk10, 32-45
Umutagatifu duhimbaza: Filipo Neri. Kiliziya iduhaye guhimbaza Mutagatifu Filipo Neri, wavutse mu 1515, mu Butaliyani ahitwa Florence. Yavutse ku babyeyi b’abakristu nyabo. Nyamara ntiyagize amahirwe yo kumva urukundo rwa kibyeyi kuko mama we yitabye Imana undi akiri agahinja! Nyina yitwaga Lukresiya. Papa we Fransisko yahisemo kwishumbusha undi mugore ngo nibura abe yamufasha kurera ako kana. Tuzi neza ko hari igihe bitoroha na mba kurerwa na mukase n’ubwo hari abagerageza bakarangwa koko n’urukundo rwa kibyeyi. Mu bukene bw’iwabo, hiyongeyeho ubupfubyi, uyu Filipo yiciraga inshuro agacuruza utuntu, maze utwo yungutse adandaza akadukoresha yirihira amashuri ndetse n’icyo kurya. Amaze kugimbuka, nibwo yagiye kwiyegurira Imana, dore ko ngo yanabyiyumvagamo kuva mu bwana bwe. Yiyemeje guhindura icyerekezo cy’ubucuruzi bwe, avuga ko azakora “ubucuruzi bw’isengesho” ryo ritajya rihomba, ribora cyangwa se ngo ripfe ubusa! Isengesho ntirita agaciro. Ni bwo buzima bw’umukristu. Yaravugaga ati: nzajya nshora (igishoro) ku Mana ku bwa Yezu Kristu no muri Roho Muatagatifu, isengesho maze rizanire inyungu isi yose. Izo nyungu yasaruraga ku isengesho ni: amahoro, urukundo ndetse n’ubusabanira-mana. Ni bwo yiyemeje gushinga umuryango w’Abihayimana bitangira Isengesho rihoraho (Congrégation de l’Oratoire). Muri uyu muryango yatozaga abalayiki kumenya kugisha inama za roho, gusoma ijambo ry’Imana no kuryibuganizamo ndetse n’ibikorwa by’urukundo. Mutagatifu Filipo Neri, udusabire.
Ivanjili ntagatifu: Iratwereka ko Kristu ataje kukorerwa no kugaragirwa, ahubwo yaje gutanga ubugingo bwe ngo bube inshungu ya benshi. Igikuru ku bitwa ko bamukurikiye, twebwe abakristu, igikuru si imyanya duhabwa muri Kiliziya. Igifite agaciro ni umutima w’ubuntu (gratuité), ubwitange n’urukundo tugaragaza mu nshingano duhabwa n’umwanya dufite muri Kiliziya. Icyo twaba cyo cyose muri Kiliziya (Papa, Musenyeri, Padiri, Umulayiki uhagarariye abandi, umulayiki…) nta gaciro nta n’ubutagatifu biduha niba nta bwiyoroshye buturanga. Umukuru ni uwemera kuba umugabuzi w’ibyiza by’Imana mu bwiyoroshye. Ntibikwiye ko abakristu tubaho nk’abirasi babohoje services Imana itanga ku buntu ngo Kiliziya ibeho. Dusabwa urukundo, ubudahemuka ndetse n’ubwiyoroshye mu myanya duhabwa na Kiliziya kuko tuyirimo tuyicungira undi: Yezu Kristu. Ntitukabohoze iby’Imana mu nyungu zacu cyangwa ngo tubyikubire nk’ababyibye. Tujye kandi twitonda mu gushima (féliciter) abahabwa imyanya runaka muri Kiliziya, batazavaho bikuza, bayikubira mu nyungu zabo bwite. Ishimwe tubaha (félicitations) rijye riba mu cyerekezo cyo kubasabira, kubaba hafi no kubagira inama zituma koko bahagararira Kristu nk’aho ari Imana ubwayo yaba ihibereye. Dusabe ingabire yo kworoshya.
Padiri Théophile NIYONSENGA