Ushaka kuba uwa mbere, azigire umugaragu wa bose (Mk9,35)

Inyigisho yo ku cyumweru cya 25 gisanzwe B, tariki ya 20/9/2015

Amasomo : Buh 2,12.17-20 ; Zab 54(53) ; Yak 3,16-4,3 ; Mk9,30-37

Mu masomo matagatifu y’uyu munsi, Imana iratubwira ko mu guca bugufi , gukorera neza abandi, ubwubahane, kwihanganirana bituma habaho amahoro mu bantu. Kandi ugerageza kuba umugaragu w’ibyo bikorwa byiza, aba ari intungane y’Imana. Ndetse ninawe uzaba mukuru mu bwami bw’ijuru.

Igitabo cy’Ubuhanga cyatubwiye ko uhisemo inzira yo gukurikira no kuba umugaragu w’ Imana ahura n’abamutoteza benshi kuko imigirire ye myiza iba ibacira urubanza. Ariko ntawe ugomba gucibwa intege n’ibyo yagirirwa n’abadafite ukwemera. Kuko ikibi n’urwango wagirirwa n’abakurwanya, sibyo bifite ijambo ryanyuma ku buzima bwawe. Imana ntiyigera igutererana igihe uyiringira muri ibyo byose bigucisha bugufi.

Mu isomo rya kabiri, Mutagatifu Yakobo arabwira abakristu bari baratwawe n’iby’isi ko aho ariho hava amakimbirane ndetse n’intambara. Ikibi cyose umuntu yakora aharanira kwibeshaho cyangwa kwigaragaza neza mu isi, ntigishobora kumuha amahoro. Ibintu by’isi turwaniramo ngo tubibemo aba mbere bitubuza kugera ku butungane, ndetse tugahora duhangayikishijwe nabyo. Bigatuma rero n’isengesho ryacu ntacyo rigeraho kuko dusaba nabi. We rero aratubwira ibyo dukwiye gusaba Imana : kuba abanyamahoro, abanyarugwiro, abaziranenge kandi tukarumbuka imbuto nziza…

Muri uwo murongo, uyu munsi Yezu aratubwira mu Ivanjili, ko ushaka kuba uwa mbere, agomba guhinduka umugaragu wa bose. Aribivuga kuko intumwa ze zarimo zijya impaka k’umuntu uzaba umukuru muri bo.

Kugira inyota y’ubutegetsi ni ibya kera cyane mu mateka y’abantu. Yezu rero aje gucurukurukura iyo myumvire y’abantu mu bijyanye no gutegeka. Uriya mwana Yezu afata, twamugereranya n’umuntu wese woroheje. Muguca bugufi tukamufasha nibwo tuba turi mu murongo wa Yezu. Imbaraga z’Imana ntizigaragariza mu gutegeka ahubwo zibonekera mu gufasha abantu.

Iy’isi yacu, ikeneye abantu benshi baca bugufi bagafasha abandi. Kandi hari byinshi twakora kugira ngo turusheho kugira uruhare mu kuyigira nziza. Muzi ukuntu bishimisha nko kubona umuntu usanzwe azwiho ko akomeye, iyo aciye bugufi akajya nko gufatanya n’abandi mu bikorwa by’urukundo ! Ariko nyine uwo muco uhora utunanira kuko ubangamiye kamere yacu ikunda kwikuza. Umenya ari naho umunyarwanda yahereye ati : « uhamba ingeso, ahorana isuka ku rutugu ». Twiyemeza gukora neza uyu munsi, ejo bikaba byanze; gutyo gutyo…!

Mu buzima bwe, Yezu ntiyatweretse gusa inzira, ahubwo yaduhaye urugero : « Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu» (Yh 13,14-15).Kuri iki cyumweru tuzirikane ko Yezu yicishije bugufi, nicyo cyatumye Imana imukuza. Natwe tuzakuzwa nitwicisha bugufi tugakorera bagenzi bacu.

Ikindi twazirikanaho ni uko Yezu ataje gukuraho abategetsi n’ububasha bwabo, ahubwo arifuza ko twakwirwanyamo ya nyota ikabije yo gutegeka ibyara akarengane, inzangano n’intambara. Abakristu batorerwa kuba abategetsi ntibakwiye kwibagirwa ijambo rya Yezu ribasaba kuba abagaragu ba bagenzi babo, nibakore byose mu bwiyoroshye.

Bavandimwe, uyu munsi dusabirane kugira ngo abakuru batuyobora muri Kiliziya no muzindi nzego babashe kwiyoroshya, abayoborwa nabo bicishe bugufi, bumvire batinuba. Uko kwiyoroshya no kumvikana bizatuma tujya dusengera hamwe, maze bitubyarire urukundo n’amahoro birambye.

Padiri  Jean Marie Vianney NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho