INYIGISHO YO KU WA 10 GICURASI 2019:
“Urya uyu mugati azabaho iteka ryose.”
AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: Intu 9,1-20
ZABURI: 117(116), 1,2
IVANJILI: Yh 6,52-59
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Mu byishimo bya Pasika, dukomeje guhimbaza umutsindo wa Nyagasani ari na wo wacu, tuzirikana ko icyiza cyatsinze ikibi, ubuzima bugatsinda urupfu, amarembo y’ijuru agakingurirwa abahisemo kwakira Umukiza.
Ijambo ry’Imana turimo kuzirikana muri iyi minsi ryo mu Ivanjili ya Yohani riratubwira Yezu nk’umugati muzima wamanutse mu ijuru kugira ngo uronkere isi yose umukiro.
Nyuma y’igitangaza cyo gutubura imigati imbaga itagira uko ingana yakurikiye Nyagasani atari inyota y’ijambo ry’Imana bose bafite ahubwo hari n’abashaka ifunguro ryo kubatungira imibiri. Nyagasani ahereye ku nzara y’ibyo kurya arabasobanurira ifunguro nyaryo bakwiye kurarikira: umugati wo mu ijuru.
Umugati waturutse mu ijuru abayahudi bagombaga guhita bumva bitagoranye ni uwo abakurambere babo bariye igihe bari mu rugendo mu butayu (manu yamanutse mu ijuru), gusa Nyagasani arabasobanurira ko umugati abasekuruza babo bariye atari wo ashaka ko bararikira ahubwo ari umugati nyakuri wamanutse mu ijuru.
Arabasobanurira ko umugati ba sekuruza babo bariye bakarenga bakongera gusonza atari wo mugati ukwiye, umugati abasekuruza babo bariye bakarenga bagapfa atari wo mugati nyakuri waturutse mu ijuru akababwira ko umugati nyawo waturutse mu ijuru uwuriye atongera kugira inzara ukundi kandi atazigera apfa bibaho.
Ayo magambo yatumye bifuza kumenya no guhabwa uwo mugati. Nyagasani akomeje abasobanuririra ko ari we mugati wamanutse mu ijuru kubyumva birabagora. Birushaho kuba urujijo ubwo yababwiraga ko azabaha umubiri we ho ikiribwa n’amaraso ye ho ikinyobwa.
Uwakwishyira mu mwanya wabo yagerageza kubumva kuko Yezu bari bamuzi nk’umuntu usanzwe, bazi amasano ye kandi bamwe baramubonye avuka, abandi agakurana na bo. Kumva rero ngo azabaha umubiri we ho ikiribwa, abahe amaraso ye ho ikinyobwa bisaba indi ngabire kugira ngo ureke kumufata nk’umusazi.
N’ubwo na bwo bisaba ingabire y’ukwemera, twe turabyumva uyu munsi nyuma yo guhabwa umubiri n’amaraso bya Nyagasani mu gisa n’umugati no mu gisa na divayi.
Bavandimwe, mu gushimira Imana ubwo buntu butangaje yatugiriye iduha umugati utanga ubugingo buzira iherezo buri wese yifuza, tuzirikane kuri uwo mugati dukesha ubuzima bw’iteka cyane cyane uburyo tugomba kuwakira.
Mu ndirimbo “RATA SIYO” ya mutagatifu Tomasi wa Akwino, hari aho agira ati: “ahabwa ababi n’abeza ariko biranyuranye ni urupfu n’ubugingo. Ubugingo ni ubw’abeza, ababi bahabwa urupfu ni bo bironara”.
Duharanire iteka guhabwa uwo mugati w’ubuzima twiteguye kugira ngo tuwuronkemo umuti udukiza, n’imbaraga zituma dukomeza gutwaza tugana ingoma y’ijuru.
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe kandi aturonkere ingabire yo guhabwa Kristu Umugati utanga ubugingo tubikwiye kugira ngo dukizwe na we.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Sibomana Oswald