Kristu, Umugati utanga Ubugingo

Inyigisho yo ku wa Gatatu, 29 Mata 2020.

Amasomo: Intu 8,1b-8; Zab66(65); Yh6,35-40

Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.

Amasomo yo kuri uyu wa gatatu w´Icyumweru cya gatatu cya Pasika aratubwira ku itotezwa rikomeye muri kiriziya y´i Yeruzalemu, maze bose uretse Intumwa, bagatatanira mu turere twa Yudeya na Samariya. N´igihe cy´ikiriyo gikomeye kubera urupfu rwa Sitefano wari umaze kwivuganwa n´abo banzi ba kiriziya. Habaye amarira menshi igihe bamushyingura. Gutakaza uwo ukunda birababaza, cyane cyane Intore y´Imana. Iri somo riratubwira uburyo batoteje iyi mbaga y´Imana bakayimarira mu buroko. Gusa hari ikintu kiduhumuriza: abari batatanye,  bagendaga hose bamamaza Inkuru Nziza y´ijambo ry´Imana bari baramenye. Ibi biratwereka ko Imana wamenye igihe ubatizwa, cyangwa ikakwiyereka mu bihe bitandukanye mu buzima, itumurikira bityo ntitujijinganye cyangwa ngo dushidikanye ko Nyagasani Yezu wadupfiriye kugirango dukire ahorana na twe. Iryo niryo banga ry´ukwemera. Uwabonye Yezu Kristu nta na rimwe ashidikanya ko ari kumwe na we kandi ari muri we. N´urugero rwiza rero izi Ntoranywa za Nyagasani ziduhishurira: ibanga ry´ukwemera no gukomera muri We.

Uko dutotezwa muri iyi si twagombye kudacika intege kuko Kristu, We Muzukambere, yarangije kutumara ubwoba bityo tugahamya Ukuri tukavugira hamwe tuti: Mahanga mwese nimusingize Imana maze tuyigarukire nk´uko tubisanga muri Zaburi y´uyu munsi.

Yohani we araduhamiriza ibitangaza by´agatangaza bya Yezu, aho atubura imigati avuga ati: Ni jyewe mugati utanga ubugingo kandi unsanga wese ntazigera asonza cyangwa ngo agire inyota bibaho. Aya magambo nayo aradukangurira kugarukira Imana tukayiyoboka kuko ari Yo yonyine iduha ubugingo no kuramba muri Yo. Hano, ibanga riri mu gushaka gukora ugushaka kwa Nyagasani. Kandi ibyo ni Yezu ubwe ubitwigisha igihe tubona ko na We yaje gukora ugushaka k´uwamutumye. Ibyo byose, kristu, abikora agirango turokoke kandi tuzagire ubugingo buhoraho.

Bakristu bavandimwe, dushobora guhomba byose( inshuti mbi, ibyishimo bibi, ubukungu bubi, ubwenge bubi, etc…) ariko Imana ntiduhombe cyangwa ngo tuyihombe. Iryo n´ibanga ry´ukwemera: Kristu yatsinze isi.

Nimucyo twivugurure rero kandi dutsinde isi kuko Yezu aradushaka mu bana be. Tubeho, dukore duharanira Ijuru. Dutsinde ubwoba, ibigeragezo n´ibidutoteza byose. N´ubwo sekibi azana imirindi, rimwe na rimwe akanaduhahamura, ariko ntarama mu bikorwa bye. Bityo nidushishoze dushobore gutandukanya ikibi n´icyiza; gutandukanya urumuli n´umwijima. Tureke amarangamutima na munyangiye byateye muri iyi si ya none kuko buri wese asabwa gushishoza akamenya uduhamagarira kubaho mu buzima budashira. Yezu aturangaje imbere bana b´Imana. Abica umubiri nk´abishe Sitefano, umumaritiri, bakoze ubusa kuko urupfu sirwo rufite ijambo rya nyuma ry´ubuzima bwacu. N´ubwo urupfu ari cyo kibi kiruta ibindi, ariko runatubera inzira igana Icyiza kiruta ibindi, Ijuru rihoraho. Bakristu bavandimwe, Ijuru niryo murage wacu, niryo byishimo bihoraho bidutegereje, twese abafite ukwemera.

Dusabe Umubyeyi wacu Bikira Mariya watubyariye Umukiza  Yezu Kristu kugirango agume atubere Izuba n´Inyenyeri bituyobora mu rukundo nyarwo, amahoro, umubano n´ubwiyunge nyabyo kuri Roho no ku mubiri bityo tubere urugero isi ya none maze dutsinde ikibi. Umwamikazi wa Kibeho adukomeze. Amen.

Emmanuel MISAGO, Pbtro.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho