Amasomo matagatifu yo ku wa 7 Gashyantare 2017: Intg 1, 20-31;2,1-4a; Zab 8; Mk 7,1-13.
Bakristu Bavandimwe Yezu akuzw´iteka ryose. Uyu munsi turumva Ubuntu Imana yatugiriye igihe irema isi n´ijuru n´ibiyituye ariko cyane cyane igihe irema Muntu, umugabo n´umugore maze ikabaha umugisha. Ibyo bikaba bitwereka ko Uhoraho ariwe Mutegetsi wacu bityo izina rye rikaba rigomba kogera ku isi hose kubera iyo shusho Ye yaturemanye. Inkuru Nziza ikaba idusaba kumenya umugenzo mwiza ariwo gukurikiza Ijambo ry´Uhoraho.
Nimwororoke mugwire: Ibiremwa byose ni byiza. Nk´uko twabyumvise ejo n´uyu munsi mu masomo y´Intangiriro, igikorwa cyo kurema, ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ububasha, ubuhangange n´urukundo by´Imana ku buryo butagereranywa. Bityo kubera urukundo Imana yagiye iremana buri kiremwa cyose gituye isi n´ijuru, Imana yabonaga byose ari byiza. Kuba ibiremwa byose ari byiza bigaragaza ko Ubwiza bw´Imana bwo noneho buhebuje. Ijambo ry´Imana cyangwa Jambo w´Imana niwe Nyagasani yakoresheje, maze ibyo ishatse byose bikabaho. Muntu rero akaba ari we kiremwa gihebuje ibindi nk´uko twabyumvise mu isomo rya mbere ry´uyu munsi: N´uko Imana irema Muntu, imurema mu ishusho ry´Imana; ibarema ari umugabo n´umugore( Intg.1,27). Imana ntiyarekeye aho ahubwo yabahaye umugisha, irababwira iti” Nimwororoke mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke”. Ubu butumwa rero Imana yahaye Muntu n´ubwo kubaka isi kandi akanakomeza igikorwa cya Rurema Imana hano mu isi. Ukumvira no gushyira mu bikorwa amategeko y´Imana nibyo kuzo ryayo. Imana icyo idukeneyeho si amaturo n´ibitambo by´ibintu, ahubwo ikeneye imitima yacu: Guhinduka. Imana Umuremyi wacu ikeneye ko tuyiha umwanya mu mitima yacu maze igaturamo ubuziraherezo. Icyo nicyo gituma muntu aho ari hose arangwa n´uko Imana Umuremyi wacu atuba hafi igihe cyose. Ubwiza bwa Rurema burigaragaza kandi bukanyur´imitima y´abantu kuko nibwo buduhuza nk´abavandimwe maze buri wese akibonamo undi. Ubwo bwiza nibwo buhuza imiryango tugasabana tutitaye ku ruhu cyangwa ubwoko, ubukungu cyangwa inkomoko etc.
Umugenzo mwiza n´ugukurikiza Ijambo ry´Imana: Bavandimwe yezu aratwigisha uyu munsi ikintu cy´ingezi mu buzima: gukurikiza itegeko ry´Imana niwo mugenzo mwiza. Itegeko ry´Imana riratubuza kuba indyarya n´ibindi bijyanye nabwo. Yezu arabwira abafarizayi, kimwe na twe, ko tutagomba kubahisha akarimi gusa igihe imitima yacu iri kure y´ukuri kw´Imana. Bityo Yezu akaba atubuza kumuha icyubahiro cy´amanjwe, cyuzuye ububeshyi n´uburyarya. Ivanjili y´uyu munsi iradukangurira Kutagendera gusa ku mategeko y´abantu cyangwa kwibanda gusa ku muco w´abantu. Nidukarabe intoki ariko tunakarabe ku mutima. Ati mukurikize itegeko ry´Imana mbere yo gukora imigenzo ya nyirarubeshwa. Yezu aratubuza gukora ibibi birimo kuvuguruza ijambo ry´Imana twitwaje umuco karande n´akamenyero k´abakurambere bacu mu migenzo itarimo urukundo rwa kivandimwe na gikristu. Bavandimwe rero niduhinduke tugarukire Imana. Icyo nicyo kizatuma tugarura ishusho Umuremyi wacu yaduhaye aturema, aduha abuzima. Ishusho nyayo rero ya muntu ikaba ari ugukunda Imana nk´uko idukunda, tukanakunda bagenzi bacu nkatwe ubwacu ku bw´Ijambo ry´Imana.
Alleluya , nimukuze mwese Imana, nimukuze mwese izina ry´Imana (Z 148 mu gitabo cy´umukristu). Nimucyo dusabe Nyagasani Umuremyi wacu agume aduhundeho inema ze ntagatifu maze tugume kugira ubwiza n´ishusho bituranga nk´abana b´Imana, igihe irema umugore n´umugabo mu ishusho ryayo. Bikira Mariya agume atube hafi kandi ntahweme kutwibutsa kwisubiraho no guhinduka nk´uko yabiduhishuriye i Kibeho muri Nyaruguru. Amen.
Padiri Emmanuel MISAGO, Espagne.