Dutangiye umwaka mushya : Uhoraho abahe umugisha kandi abarinde !

Ibyo byose Mariya yabishyinguraga mu mutima we

Amasomo Ibar 6,22-27 Z 66,2-3.5.6.8 Gal 4,4-7 Lk 2,16-21

Bakristu bavandimwe muri uyu mwaka mushya wa 2016 mutangiye :

“Uhoraho abahe umugisha kandi abarinde!

Uhoraho abarebane impuhwe kandi abasakazemo inema ze!

Uhoraho abiteho kandi abahe amahoro !” (Ibar 6,24-26)

Uyu mugisha niwo abasaserdoti basoreshaga ibitambo bya buri munsi ndets n’indi mihimbazo ikomeye. Bukaba cyane cyane uburyo bwo kwibutsa buri wese isesezerano ry’Imana. Ndabifuriza rero uwo mugisha ariko cyane cyane nibutsa buri wese kuzirikana isezerano yagiranye n’Imana ari naryo ritubyarira imigisha yayo.

  1. Dutangiye umwaka mushya 

Mu buryo abantu bumvikanyeho (conventionel) bwo kubara turavuga ko twashoje umwaka  2015,  kandi twatangiye undi 2016. Uretse ibyo byumvikanyweho mu buzima busanzwe ntidushobora kubibona, nta gihinduka. Ubuzima bukomeza uko bisanzwe. Gusa ni akanya keza ko kwisuzuma mu mibereho yacu.  Tugasubiza amaso inyuma tukazirikana ibyiza twagezeho, ibyo tutatunganije, n’ibyo twakoze igicagate. Tukazirikana ibyishimo twagize ndetse n’ibyatubabaje. Tukazirikana inshuti n’abagira neza ndetse n’abo tutabanye neza. Ibyo byose tukabitura Imana mu isengesho tuyishimira imigisha yayo iduhundagazaho. Tukayereka n’imigambi y’umwaka mushya tuyisaba ngo izatwirindire maze byose bizabe ibyo kwamamaza ingoma yayo y’urukundo n’amahoro.

Uretse ubwo buryo bwumvikanyweho bwo kureba Yezu atugira inama yo kwitegereza ibimenyetso by’ibihe. Twe turebe ibimenyetso bigaragaza Imana muri twe, bigaragaza Imana mu buzima bwawe. Kubaho kuri twe ni ukubana ni Imana kuba kure y’Imana ni ukutabaho. Umwaka wacu rero tuwubare dukurikije uko twabanye n’Imana. Hari ubwo umwaka wawe urasanga udafite iminsi 365, wenda warabanye n’Imana iminsi icumi gusa indi isigaye ukihitiramo kuba kure yayo. Buriya buri wese yagira umwaka we uburere bwawo bugaterwa n’uko yabanye n’Imana. Byose ntacyo bitwaye icya ngombwa n’uko uyu munsi w’intangiriro y’umwaka uba kumwe n’Imana ufashijwe n’umubyeyi Bikiramariya, kandi ukaba umunsi w’intangiriro mu kurushaho gusabana n’Imana. Iminsi wabaye kure y’Imana irarangiye tangira bundi bushya kandi uzagire umwaka wuje urumuri rwa Nyagasani.

2. Duharanire amahoro asangiwe 

Ni byiza ko uyu munsi Kiliziya yawugize uwo gusabira amahoro ku isi hose. Amahoro twumva kandi dusaba  tubikora neza iyo twibutse ko turi umurya w’Imana, bityo bigatuma iteka tuzirikana abandi badafite amahoro n’ubwo twebwe twaba twibwira ko tuyafite. Iyo umwe mu muryango adatuje bibangamira umuryango. Amahoro yacu twenyine, twe n’inshuti zacu n’abacu siyo akomoka kuri Kristu. Kugirira impuhwe abababaye, ababuze amahoro tukabasabira ni ko kuba abubatsi n’inkunzi z’amahoro nibyo bitugira abana b’Imana. Papa Fransisko mu butumwa yageneye uyu munsi adusaba kutigira ba ntibindeba. Ngo twishimire umutekano muke uri ku bandi cyangwa ngo tumere nk’abibereye mu isi yacu.  Kwifatanya n’ababuze amahoro uko dushoboye kose. Kwibuka ko amahoro ari ingenzi kandi akenewe ari uko twayabuze gusa ntibikwiye abakristu. Kwifungirana guheza abandi ngo urinde amahoro yawe na byo ntibyubaka amahoro. Amahoro y’ukuri ni asangiwe, ni ayo duhuriraho n’abandi.

Uyu munsi turahimbaza kandi tuzirikana uruhare rw’Umubyeyi Bikiramariya mu icungurwa ryacu. Uru ruhare ni ingenzi kuko Imana Ishoborabyose yari ifite uburyo bwinshi bwo kohereza umwana wayo itagombye kwifashisha umugore. Yashoboraga guita irema umuntu ikamwohereza. Ariko yahisemo kubyarwa n’umugore uwo mugore ni Umubyeyi Bikira Mariya. Si ibintu bya giturumbuka kuko hariho abakobwa benshi ku isi. Ntako bisa gutangira umwaka hamwe n’Umubyeyi wacu Bikiramariya we wemeye kuba igikorasho cy’Imana kugira ngo  Umucunguzi atugereho .

Dushimire Imana yaduhaye ibyiza ibinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya. Kuba ari Nyina wa Yezu ni umubyeyi wacu twese ntadutererana ahora adutoza kunyura Imana mu nzira tunyuramo.

“Uhoraho abahe umugisha kandi abarinde!

Uhoraho abarebane impuhwe kandi abasakazemo inema ze!

Uhoraho abiteho kandi abahe amahoro !”

Padiri Charles Hakorimana

Madrid / Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho