Umugome nareke inzira ye

KU CYA 25 GISANZWE A, 20/09/2020

Amasomo: Iz 55, 6-9; Zab 144 , 2-3, 8-9,17-18; Fil 1, 20c-24.27a; Mt 20, 1-16a.

Umugome nareke inzira ye

Kuri iki cyumweru cya 25 gisanzwe, dusigarane iki mu masomo twumvise? Buri munsi Ijambo ry’Imana tugezwaho riba ririmo imirongo myinshi n’ingingo nyinshi cyane uwigisha yaheraho. Bitewe n’uwigisha n’ahantu ari n’ibyo abona, ahitamo ingingo ihuje n’uko ibintu byifashe. Bituma Ijambo ry’Imana ritangazwa rimurikira neza ubuzima bw’abaryumva.

Iyi nyigisho igiye gutangwa, irarebana impuhwe abantu bose bariho kuri ubu. Nta wakwirengagiza ko hirya no hino ku isi hari abantu bamerewe nabi. Muri iki gihe byo byahumiye ku mirari henshi na henshi. Dore iyi virusi yateye ikomeje gutuma abantu batari bake barushaho kumererwa nabi. Ibibazo byinshi biri cyane cyane mu bihugu bikiri hasi mu majyambere. Ahari ubukene bukabije, aho uburenganzira bwa muntu butubahirizwa…Aho hose abantu barahangayitse cyane. Dutekereze na none abantu bari mu midugararo uko bangana. Abari kumva urusaku rw’ibitwaro, abari kwiruka bava mu byabo, abakomerekejwe n’intambara ziri hirya no hino ku isi, abo bose barababaye. Inabi iri ku isi muri iki gihe irakabije. Ubugome n’ibinyoma bikomeje gukwiza umwijima ku isi.

Ariko se nyamara, ibyo byose bituruka he? Si ubu gusa. Na kera byari uko. Umunyarwanda yarashishoje atera hejuru agira ati: “Inyamaswa mbi ni umuntu”. Bamwe mu bazwi mu Nyurabuhanga bagize bati: “Umuntu ni ikirura ku muntu”. Ariko na none, umuntu ashobora kunagurwa. Ashobora kwizibukira ubunyamaswa bubisha yifitemo agahinduka mwiza. Iyi atagize aho avoma ibyiza, akomeza kwiberaho mu bibi. Umutima we ukomeza guturwa n’inabi n’ibibi byose bigirira nabi abandi na we bitamuretse. Ibibi twavuze bibangamiye abantu batari bake ku isi, byose bituruka ku mutima wa muntu wanangiye ukanga ibyiza wigishwa.

Pawulo intumwa araduha icyerekezo. Yatubwiye ko kuri we ubuzima ari Kirisitu. Yabaye umuntu mu buto bwe utarigeze amenya ubuzima bwa Kirisitu. Yanarwanyaga bikabije aba-Kirisitu. Aho amariye kumumenya, yarasobanukiwe ahindura umuvuno. Kuri we rero, icyo ategereje ni ukujya kwibanira ubuziraherezo n’Uwapfuye akazuka. Pawulo ari mu mibabaro mu buroko bitewe n’abanga ibyiza Yezu yatuzaniye. Aho kugira ngo bemere ukuri kw’Inkuru Nziza, biyemeje gufunga Pawulo. Bazashirwa bamuciye umutwe. Ariko we, ibyo by’urupfu rw’umubiri yarabirenze. Azi ko urupfu ari wo muryango ugana Ubugingo bw’iteka. Pawulo yifuza ko abanyafilipi n’abandi bose bamenya Ukuri kwa Yezu Kirisitu bagashingira ubuzima bwabo ku Nkuru Nziza ye. Aho ni ho bazakura imbaraga zo kwiyirukanamo ikibi. Ni aho bazavana ubwenge bwo kugirira abandi neza bareke kugira nabi. Izayi umuhanuzi yagize ati: “Umugome nareke inzira ye”. Kuki? Umugome asa n’uwihiga kuko ububisha bwe nta cyiza bumugezaho. Ubugome bwe ni bwo bukwiza agahinda, ishavu n’imiborogo mu bandi. Kubaho mu buvandimwe, ubwumvikane, amahoro n’ukuri, ni byo bineza umuntu wese. Nta wishimira kududunganywa. Abafite ububasha mu isi bagomba kwihatira guharanira amahoro. Iyo batazi inzira y’icyiza, aho kubaka isi mu bumuntu nyakuri, bayibaho bayisubiza inyuma bakazarinda bapfa nta gihembo bahawe mu Buzima bw’iteka. Abahawe imirimo yo kuyobora abandi, Kiliziya ihora ibasabira kandi ikanigisha inzira y’ibyiza. Nyamara Sekibi igendagenda mu isi, ihuma amaso bamwe, maze aho guharanira ibyubaka isi, bagasenya kakahava. Uwa Kirisitu agomba kwifata ate?

Ivanjili ya none iraduha igisubizo: Dushishikare dukore dushyizeho umwete mu murima wa Nyagasani. Uwabatijwe wese yemereye Imana Data Ushoborabyose Kwanga icyaha icyo ari cyo cyose, kwemera bishyitse Yezu Kirisitu no kumwamamaza iteka n’ahantu hose. Ni uko gutangira gukora mu murima wa Nyagasani. Buri munsi ahamagarira abantu bose guhaguruka bakamukurikira, bakikorera ibizabahesha Ubugingo bw’iteka kandi bagaharanira kuvana mu mwijima abakiwurimo. Uwakiriye Inkuru Nziza, amasomo ya none amwongerere ishyaka ryo guharanira ubutungane. Ashyire mu bikorwa Ijambo ry’Imana yumva. Areke inabi yose. Yamamaze ineza ya Yezu Kirisitu. Twe ababatijwe nitubera ijwi Yezu Kirisitu, nta kabuza hazaboneka buri gihe abahagurukira kumukorera na bo bikorera.

Ariya masaha anyuranye nyir’umurima yagiye asohoka akararika abakozi, ashushanya igihe icyo ari cyo cyose umuntu yakira Yezu agahagurukira kumukurikira. Hariho abakangukira iyo nzira bakiri bato, hari abahinduka bakigimbuka, hari ababaduka bakuze hari n’abahagurukira iby’ijuru basigaje iminsi mike muri iyi si. Umuziro ni ukuva kuri iyi si umuntu yarituriye mu mwijima. Ikibi kiruta ibindi ariko, ni ukwiberaho umuntu arwanya urumuri akigira ingunge akanga Inkuru Nziza yigishwa. Amahirwe aruta ayandi, ni ukumenya Yezu umuntu akiri muto akumva uburyohe bw’Inkuru Nziza agatsinda intambara y’ukwemera maze icyaha ntikimugire imbata.

Buri wese nashimire Yezu udukunda cyane akaduhugura buri munsi. Nashimire Bikira Mariya uduhakirwa iteka akatwitaho nk’abana be akunze. Twisunge abatagatifu baduhakirwa kuri Data Ushoborabyose. Hamwe na bo dutsinde inabi dusabire abagiranabi kureka inabi yabo.

Icyumweru cyiza kuri mwese. Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho