Umugore w’umutima azabonwa na nde?

Ku cya 33 Gisanzwe A, 19 Ugushyingo 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Imig 31, 10-31

Zab 128 (127), 1-5

Isomo rya 2: 1 Tes 5, 1-6

Ivanjili: Mt 25, 14-30

Dufatire ku isomo rya mbere rivuga ibisingizo by’umugore w’umutima. Si we duhanze amaso gusa ariko, ahubwo n’umugabo we ni uko. Bakwiye guhuza intego yo gufatanya gukoresha neza amatalenta bahawe kugira ngo barusheho kuba mu rumuri bitegure neza Nyagasani.

Tujye mu miryango cyangwa mu ngo twishimira ibigwi by’abahatuye. Isomo rya mbere ryatinze ku mugore w’umutima. Ngo ntazabonwa na bose. Ni amahirwe kumubona. Ngo umugabo we aramwiringira cyane maze bagatunga bagatunganirwa. Uwo mugore ngo ni umunyamurava bitangaje. Ni byo. Birakwiye kuvuga ibigwi by’umugore cyane cyane mu Rwanda ko tuvuga ko umugore ari umutima w’urugo. Umugabo washatse neza kandi na we akaba afite umurongo mwiza mu buzima, nta na rimwe agira ipfunwe. Ahora yishimiye urugo rwe. Abana babo na bo bakura neza bafite umurava n’ikinyabupfura. Uwo mugore uvugwa ibigwi ariko, nta mahoro yagira mu gihe umugabo we yaba afite amatwara atambitse. Ni yo mpamvu iri somo ryaduha no kwishimira umuganji w’umugabo w’indakemwa.

Umugore mwiza n’umugabo uboneye, bari mu mugambi w’Imana. Yaremye umugore n’umugabo ibaha umugisha ngo babane bayubaha kandi babyare baheke bamererwe neza bateze imbere isi. Umuntu wese uje kuri iyi si Imana imuragiza ubukungu bwayo kugira ngo buzamugeze mu ijuru. Mu gusoza ubuzima bwe, igihe azaba yarabukoresheje mu nzira zinyura Imana, azashimishwa no kumva imubwira iti: “Tambuka mugaragu mwiza. Wabaye inyangamugayo mu byo nakuragije. Ngwino wishimane na Shobuja”. Na mbere y’uko umukobwa ashaka umugabo, na mbere y’uko umusore arongora, ni ngombwa kubanza kwiyumvisha umugambi Imana imufiteho akiyemeza kuyubaha muri byose iteka n’ahantu hose. Nta byo gukanura amaso no kurarikira ibyo abandi bafite. Aha ni ho dutangira gutana iyo twijujuta ngo Imana yaduhaye bike abandi ibaha byinshi. Kureba uko uri n’ uko uhagaze ukamenya ko Imana yatanze amatalenta ikurikije urugero rw’icyo ushoboye, ni byo bigufasha. Byaza umusaruro ibyo ufite utarurumbiye iby’abandi. Wigira ubwoba nka wa mugaragu mubi watabitse italenta yari yahawe. Wasanga yarabanje kwijujuta ngo ntiyahawe abiri cyangwa atanu nk’abandi. Uko waba uri kose, shishikara, ba maso muri iyi si ubuzima bwawe utabuzimya.

Hariho abasore bahangayitse. Bifuza kubaka ariko ngo bakomeza gushakisha umukobwa mwiza w’umutima bagaheba. Hari n’abakobwa b’umutima bifuza kubaka ariko bakaba batarabona umusore w’imico ihuje n’umugambi muzima w’Imana. Abo bose bahora bahangayitse. Icyo umuntu yababwira, ni uko aho gushaka nabi, umuntu yakomeza agategereza. Hari abashaka huti huti by’amarangamutima n’amareshyamugeni nyamara ntibatinde kubihirwa no kubura amahoro. Aho kugumagurwa wagumirwa.

Abubatse babarabanje kwitegura mu nzira Imana yaberetse, abo bamerewe neza barasingiza Imana kandi urugo rwabo rurangwa n’ubuntu. Wa mugore uvugwa ibigwi, ngo “Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira Ubuntu ababuraniwe”. Urugo rwiza ni urwo rutarangwa n’umwaga n’ubugugu. Ruragendwa. Rufasha abakene. Uwo mutima mwiza uronkera amahoro umugabo n’umugore mu rugo rwabo. Iyi ngingo ihuje n’uyu munsi ubaye uwa mbere mpuzamahanga wo gusabira abakene no kubafasha uko Papa Fransisiko yawutangije.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho