Umuhamagaro wa buri mukristu

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya IV Gisanzwe

Amasomo: Heb 13,15-17.20-21; Zab 23(22); Mk 6,30-34

Kuri uyu wa gatandatu turasoza ibaruwa yandikiwe Abaheburayi tumaze ibyumweru bine tuzirikanaho. Irangiye idusaba kuba abasaseridoti bagera ikirenge mu cya Kristu Umusaseridoti mukuru kandi uzahoraho iteka. Umusaseridoti abereyeho gutura igitambo cya Kristu, ari nako nawe yitura Imana ho igitambo agamije kunga ubumwe na Yo no kuyihuza n’abayo. Twese abakristu turi abasaseridoti tubikesha Batisimu.

Iyi baruwa iragira iti: “Bavandimwe rero, ku bwa Yezu, ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo n’imibereho byamamaza izina ryayo”. Koko igitambo kinyura Imana si ya masengesho y’urudaca umuntu akora atamuhindura muzima imbere y’Imana. Igitambo cy’ukuri si ukwiyamamaza no gutanga ibya mirenge umuntu agamije kubaka izina n’amateka ye! Igitambo Imana ishima ni uguhura na Yezu Kristu by’ukuri, kumubonamo iruhuko n’amahoro nk’uko twabyumvise mu Ivangili. Intumwa zari zivuye mu butumwa kandi koko zakoze ibitangaza byinshi zigishije cyane abantu bisubiraho. Ibi ni byiza cyane ariko ntibihagije ngo mwene muntu akire kandi abane n’Imana.

Ibitangaza, inyigisho zikora ku mitima ya benshi zituma batangara cyangwa bemera, ntibihagije. Ntabwo ari itike yageza umuntu mu Ijuru. Na shitani yari izi Imana kandi ntiyahwemaga kubwira Yezu ngo: Nzi uwo uri we, uri umwana w’Imana waje kundimbura! Nyamara kuri shitani byarayihishe gutura igitambo kinyura Imana ari cyo gucungira kuri Kristu, kumuramya, kumusenga, kwihererana na we hanze y’urusaku n’ibihindagana byose. Guhura na Yezu Kristu mu isengesho nyaryo, rituje kandi ritanga ukwisubiraho ni byo bitugira koko abana b’Imana bikazanatugeza ibudapfa.

Uwahuye na Yezu Kristu ntiyigamba ibyo yakoze ngo abe yabyikurizamo nk’aho ari we Nyirubutagatifu na Soko y’ubutungane. Ahubwo agatambwe kose ateye, ako agezeho kose atuza akamurikiye Imana, mu isengesho, mu bwiyoroshye no mu gusaranganya cyangwa gusangira n’abakene. Uwahuye na Yezu, Yezu ubwe amuhindura “igitambo” gihembura abakene. Uwa Kristu yatorewe kuba ifunguro n’ihumure cyangwa amaramuko ya ba ntaho-nikora. Uwahuye na Yezu ahamagariwe kuba inshuti ya bose, cyane cyane abababaye. Ibaruwa yandikiwe Abaheburayi iti: “Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo”.

Uwahuye na Kristu ahamagariwe kuba igitambo yubaha kandi asabira abayobozi ba roho, bamwe batugezaho ijambo ry’Imana, amasakramentu n’ibindi byiza by’ijuru. N’uwo twabona yagaragaweho intege nke, ntidukwiriye kumutuka, kumuvuma. Iyi mico nta cyo ikosora. Umukristu ututse, wandagaje cyangwa usebeje umuyobozi wa roho aba akoze icyaha gikomeye cyane. Abakurambere ba Kiliziya bagereranya iki cyaha nko kuba umuntu yasebya cyangwa akandagaza ku mugaragaro nyina wamubyaye!

Ahasigaye rero bamwe, dusabirane kuba igitambo kinogeye Imana muri Kristu. Twihatire gutura ibitambo by’ukwemera, ukwizera n’urukundo maze isi nibona uko ubuzima bwacu buhuje n’ugushaka kw’Imana izarusheho kugenda yemera. Iyaba Nyirineza yazadusanganaga impuhwe. Abatagatifu Apolina, Apolinariya badusabire. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe kuri Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho