Umuhanga ni uwubaha kandi agatinya Imana

Inyigisho yo ku cyumweru cya  28 gisanzwe cy’umwaka B

Amasomo 1: Buh 7, 7-11; Zab 89, 12-13, 14-15, 16-17; 2: Heb 4, 12-13; Ivanj : Mk 10, 17-30

‘Genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire’

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Kuri icyi cyumweru cya 28 gisanzwe umwaka B, Ijambo ry’Imana twumva riradufasha kumenya ubukungu buhanitse tuvoma mu kumenya Imana no kubaha Ijambo ryayo, aribyo abanditsi batagatifu bakunze kwita Ubuhanga/ ubushishozi. Ibyo bigeza aho tubikunda kuruta ibindi byose byo ku isi. Mu Ivanjili Yezu ati :  « genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire». Mu isomo rya mbere, umwanditsi ati: “Nasabye ubushishozi ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo. Ni bwo nahisemo mbugurana inkoni n’intebe bya cyami, nsanga ubukungu nta cyo bumaze, ubugereranyije n’Ubuhanga.”

Burya ntabwo abantu bategereje amadini ngo bamenye ko ubumemyi n’ubukungu bw’umutima/ ubushishozi biruta kure zahabu n’ibindi by’agaciro bidukurura.

Igitabo cy’Ubuhanga giha umwanya w’ibanze Umwami Salomoni, ndetse n’ibi twasomye mu isomo rya mbere bisa naho ari we ubitubwira.

Kugira ngo twumve neza ibyo dusoma none, ni ngombwa kwiyibutsa inkuru izwi cyane yerekeye Salomoni n’Ubuhanga nkuko tubisanga mu Gitabo cya mbere cy’abami, umutwe wa gatatu. Ni ahagana mu ntangiriro y’ingoma ye yagezeho anyujijwe mu butiriganya ariko birangira yimye ingoma, anabasha kwikiza abanzi be bose, yubaka Ingoro y’i YeruZalemu. Nyuma yaje gutegura umunsi mukuru wa mbere ukomeye ku ngoma ye, uwo munsi awutegura i Gibewoni, mu birometero 16 uvuye i Yeruzalemu. Aho yiyemeje gutura ibitambo Uhoraho bigera ku 1000, byumvikana ko byafashe umwanya utari muto. Yaje gufatwa n’agatotsi, agira inzozi zamenyekanye cyane: Uhoraho Imana yaramubonekeye aramubwira ati: : “ Saba! Urumva naguha iki?” Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, agakurikiza  ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami. None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza; ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni

Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane,  ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe: nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese. Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye: ari ubukungu, ari ikuzo, ku buryo nta n’umwe mu bami uzamera nkawe mu gihe cyose uzaba ukiriho. Nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye, nk’uko so Dawudi yabigenje, nzaguha kuramba.» ( 1 Abami 3,4-14).

Kuba rero nyuma y’imyaka 900 igitabo cy’Ubuhanga twasomyemo uyu munsi kigaruka kuri izi nzozi  si ukutwibutsa amateka ya Salomoni, ahubwo ni uko hari ikintu cy’agaciro gakomeye umusomyi w’ibihe byose yakuramo.

Uyu mwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga iyo avuga ibya Salomoni aragira ati :” Nasabye ubushishozi ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo.” Aha hari isomo rikomeye cyane ku bategetsi bo mu isi ya none mu nzego zinyuranye bahigira, dore ko abenshi bakeka ko bafite ubuhanga kimeza, bakibwira ko  ari umwihariko wabo. Ibi rero biratanga ubutumwa ku bategetsi ko ubuhanga busabwa Imana mu isengesho ryicishije bugufi, kuko n’umwami Salomoni mu buhangange bwe yemeraga ko byose abikesha Uhoraho. Yarapfukamye asaba Imana ubushishozi, irabumuha, imuha n’ibirenzeho. Muri  Zaburi ya none tuzirikana umwanditsi na we mu kwicisha bugufi ati: “Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze, bityo tuzagire umutima ushishoza.” Nibyo koko ushaka gukomera bya nyabyo apfukama imbere y’Imana kandi arayubaha, akubahiriza amategeko n’amatangazo yayo.

Ibyo bikatwumvisha neza ko abategetsi ari abantu nk’abandi imbere y’Imana bagomba guca bugufi. Ubuhanga/ ubushishozi bwose ni Impano y’Imana, nta n’umwe muri iyi si ubifiteho umwihariko, uciye bugufi agasenga Imana arabubona, bukaba ari ikintu cy’agaciro gikwiye kwirukirwa na buri wese kurusha ibindi bidukurura nk’uko Ivanjili yabigarutsemo mu kiganiro Yezu yagiranye n’umusore w’umukungu.

Ikiganiro cyiza bagiranye cyarangiye Yezu amwereka ko ubutungane buganisha mu kubona ubugingo bw’iteka ho umurage, bidakomoka gusa mu kudakora ibi n’ibi amategeko atubuza : “ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.” Yezu aramwereka ko bisaba guhaguruka we ubwe, agatanga ibyo atunze byose na we adasigaye akabiha abandi. Ibyo biramuha kubona ibyishimo nyabyo muri ubu buzima hano ku isi ndetse no mu bugingo bw’iteka yifuza. Bityo akatwereka ko udashobora kwihambura ku by’isi adashobora kubona Ubugingo bw’Iteka ho umurage. Hari ubwo usanga ibintu dutunze byarafashe umwanya twagombye kugira, natwe tukajya mu wa byo. Ibyo biba agahoma munwa iyo bifashe n’umwanya w’Imana. Yezu arifuza ko ducurukura , tukagira ubushishozi budufasha kwihambura kuri ibyo byose bituziritse, tukabaho mu bwigenge bw’abana b’Imana, turi abagaragu b’Ijambo ryayo aho kugaragira ibyagombye kutugaragira nk’amafaranga, imitungo n’ibindi bishashagirana bikadushuka kandi ari ibishara.

Dukomeze dusenge cyane cyane twisunze Umubyeyi Bikira Mariya muri uku kwezi kwa Rozari. Dusabirane ingabire yo guca bugufi dutakambe dusaba ubushishozi kuri Uhoraho Imana yacu. Tureke Ijambo ry’Imana ryifitemo ubuzima n’ubushobozi, kandi rityaye kurusha inkota y’amugi abiri riducengere. Nibwo tuzashobora kubaho tutagaragiye ibyagombye kutugaragira, bityo bidutere ibyishimo muri ubu buzima kandi biduhe amahirwe yo kubona ubugingo bw’iteka ho umurage. Intore z’Imana ziratangarizwa isi yose kandi zikandikwa mu Gitabo cy’Abatagatifu kuri iki cyumweru tariki ya 14/10/2018 zidusabire. Abo ni aba, kuva ubu baritwa abatagatifu: Papa Pawulo wa VI, Musenyeri Oscar Romero, Abapadiri Fransisko Spinelli na Visenti Romano, umubikira Mariya Gatarina Kasper n’undi mubikira Nazariya Inyasiya March Mesa.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi GISAGARA, Diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho