Umuhanuzi mu mazi abira

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 5, IGISIBO 2013

Ku ya 22 Werurwe 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Umuhanuzi mu mazi abira

Amasomo y’uyu munsi aratwereka abahanuzi babiri bari mu mazi abira. Uwa mbere ni Yeremiya abaturage bavugiriza induru bavuga ngo nibamutange kubera ko ababwira amagamo badashaka kumva. Undi muhanuzi ni Yezu Abayahudi bafashe umugambi wo kwicisha amabuye kubera ko batemera inyigisho ze. Mu gihe Isaha ya Yezu yegereje, amasomo ya liturjiya aratwereka ukuntu icyaha cya muntu gituma inzirakarengane zihabwa akato zikitazwa, zikigunga. Ijambo ry’Imana riradukangurira kwigana umuhanuzi Yeremiya na Yezu ubwe mu gihe abantu baduteye ubwoba bashaka kutwica.

Mu by’ukuri, Abayahudi bakoze hasi ngo bicishe Yezu amabuye kuko yari yababwiye ko we na Se bunze ubumwe. Kuri bo iyi mvugo ya Yezu yari nko gutuka Imana. Yezu yaboneyeho abereka ko ari bo banyamakosa kuko batazi n’Ibyanditswe bitagatifu. Umuririmbyi wa Zaburi niwe ugira ati : « namwe muri imana » (Za 82). Koko rero, ababwirwa ijambo ry’Imana, amategeko abita imana. Ab’ikubitiro muri bo ni Abacamanza n’Abahanuzi, cyane cyane Musa ufatwa nk’umuhanuzi wa mbere. Nyuma Abayisraheli bose baje kwitwa abana b’Imana. Uhereye n’aha wabona ko abashinjaga Yezu kwiyita umwana w’Imanan no kuvuga ko yunze ubumwe nayo, babiterwaga no kutamenya neza Ibyanditswe bitagatifu.

Niba se koko Ibyanditswe Bitagatifu byita imana abatorewe umurimo w’ubucamanza n’ubuhanuzi, ni kuki Yezu woherejwe n’Imana yita Se atakwitwa Imana ? Mu gisubizo Yezu yabahaye, yerekanye ko yashoboraga kwitwa umwana w’Imana atabaye « umutukamana ». Nyamara ariko Yezu we yari afite umwihariko wo kwitwa koko Umwana w’Imana kubera ko Imana yamutagatifuje ikamwohereza ku isi y’abantu ngo ayikize.

Gushaka kwicisha Yezu amabuye kandi ubuzima bwe bwararanzwe no gukora icyiza byaba bishatse kuvuga iki ? Iyi myitwarire y’Abayahudi ishaka kutwereka ko aho ijambo rya Yezu n’ibitangaza bye bitabyukije ukwemera mu bumvise bakanabona, bihabyutsa ubuhakanyi bushobora guteza uburakari n’umugumuko. Burya utubakiye ku ijambo ry’Imana yubakira ku musenyi. Naho uwemera ibikorwa n’ibitangaza bya Yezu ashobora guha icyerekezo cyiza ubuzima bwe.

Abayisraheli bateraga ubwoba umuhanuzi Yeremiya, kimwe n’imbaga yashakaga kwicisha Yezu amabuye, bose ntibihanganiraga ko haba umuntu ukemanga imibereho yabo ya buri munsi. Yeremiya na Yezu batwereka ko iyo abantu badutoteje batuziza Ijambo ry’Imana twamamaza, tutakagombye gucika intege ahubwo tuzajye twihatira gukora icyo Imana ishaka. Hari se utibonera ko kubera ubutumwa Yeremiya na Yezu bahawe, byabaviriyemo guhabwa akato, bagasigara bameze nk’abariho mu bwigunge ? Ni mu gihe nk’iki umukristu agaragaza ukwemera gushyitse, aho yishyira mu biganza by’Imana avuga nka Yezu ngo : « Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka.» (Lk 22, 42).

Bavandimwe nimucyo dusenge kugirango aya masomo azadufashe kwakira neza inzira y’imfunganwa tuzacamo dukurikiye Yezu mu nzira y’umusaraba. Icyo gihe inshuti zizaducikaho dusigare turi nka ba nyamwigendaho. Ariko nyamara Yezu azaba ari kumwe natwe.

Tumusabe imbaraga z’urukundo yahaye Mariya, Yohani, na Mariya Madalina bashoboye kumukurikira kugeza munsi y’umusaraba mu gihe izindi ntumwa zari zatorongeye.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho