Umuhengeri urahosha

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 19 GISANZWE (UMWAKA A ) ,TARIKI YA 09/08/2020

AMASOMO:1Bami 19,9a.11-13a; Zab 85(84) 9-14; Rom 9,1-5; Mt 14,22-33.              

Iyo Yezu ahageze umuhengeri urahosha!

Bakristu bavandimwe ncuti z’Imana, kuri iki cyumweru cya 19 mu byumweru bisanzwe, Ijambo ry’Imana riraturarikira kuzirikana ku bubasha bw’Imana kandi iyo Mana ntiba kure yacu.

Mu Isomo rya mbere dusanga mu Gitabo cya mbere cy’Abami, twumvisemo inkuru ya Eliya Umuhanuzi wageze mu buvumo akahabonera Imana yaje kumuhumuriza no kumwiyereka inyuze mu bwicishebugufi butangaje, dore ko yari yiteze wenda ko yaza  mu bimenyetso bikangaranya ariko yo yajya kumwiyereka ikanyura mu bwiyoroshye bwagaragariye mu kayaga gahuhera nyamara yashoboraga no kwigaragariza mu miyaga ikomeye, n’ibindi bimenyetso byarushaga ubukana akayaga yigaragarijemo.

Twibukiranye ko Eliya yari yageze muri ubu buvumo ahunga agira ngo akize amagara ye. (1Bami 19,3). Yari yageze ahakomeye mu guhigwa azira ibikorwa bya gihanuzi yari yasohoje, ariko akomera ku Mana agira ati: “Ntacyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye” (1Bami 19,4). Nyuma y’Ijambo risembura Impuhwe z’ Imana kandi ryuzuye ukwemera n’Ukwizera, Imana ntiyamwihoreye kuko yamutumyeho Umumalayika, ikamugaburira, ikamuhembura, ikamukomeza mu butumwa kandi ikanamwiyereka. N’ubwo yari imaze gukora ibikorwa bikomeye bityo, Imana ntiyaciye mu kwigamba ubuhangange kugira ngo ikomeze kumwihishurira bishyitse hagamijwe ko na we azayihishurira abandi mu buhamya bw’Ubuzima bwe bwite Imana yanditsemo amateka ndasibangana. Ese iyo Mana isanga abahungabanyijwe n’ababahiga mu buvumo bihishemo abandi babatereranye yagereranywa na nde? Ntawe! Kandi nta n’ureshya na yo kabone n’iyo haba hari abajya bayibeshyaho bagashaka kuyisuzugura no kuyisuzuguza abandi kandi amaherezo yabo bazayihinguka imbere bakabazwa ibyo bakoze bageze aho abunganizi (abavoka) baba batagifite akamaro!

Ubuhamya bw’Ubuntu bw’Imana bwakomezaga abahanuzi, bukomeza Imbaga y’Imana na n’Ubu kandi ni na bwo bwateraga kenshi Pawulo intumwa kuvuga amagambo akomeye ahamya iby’Isano ikomeye afitanye na Kristu maze ibyo akabisobanura yifashishije ibigereranyo by’isano y’amaraso yari afitanye n’abavandimwe be b’Abayahudi nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri.

Mu Ivanjili yanditswe na Matayo yateguriwe uyu munsi turabwirwa iby’inkuru ikomeye ya Yezu wacubije umuhengeri wari ugiye kumara abigishwa be. Nta mugayo kandi kuko kuba bari bagiye batari kumwe na Yezu ntibyari kubagwa amahoro. Yezu aragenda hejuru y’Inyanja.  Ibi ntibivuga gusa ko yigenderaga ahubwo binatwibutsa ko Yezu afite n’ububasha ku nyanja  n’ibishobora kuyikoreramo cyangwa kuyikorerwamo. Inyanja si amazi gusa, n’ubuzima twogamo ntaho butaniye n’inyanja.

Mu byo twabwiwe muri iyi vanjili, harimo n’uko Petero yabwiye Yezu ko yifuza kumusanga mu gihe umuhengeri wari ubageze kure. Ntawahamya ijana ku ijana ko yashagaga kumusanga gusa kuko yari yishimiye kumuba hafi kuko binashoboka ko yaba yaramusangaga agira ngo amuhereze ikiganza bityo abe yarokoka urupfu rwamugeraga amajanja, kandi byarangiye koko amutabaye atabara na bagenzi be. Uko byamera kose Petero yahisemo neza n’ubwo bwose ugushidikanya kwe kwari kumukozeho.

Hari abakristu benshi bahitamo gutabaza no gutakambira Yezu ariko bageza hagati mu rugendo bagacika intege bagatangira gushidikanya, Bene iyo migirire usanga ibabuza amahirwe yo gutabarwa kuko baba banze kugeza urugendo rwabo ku ndunduro. Burya niba Imana yaraguteguriye igisubizo ku ibaraza (ingazi-escalier) rya kane cyangwa irya gatanu, ntuzigere wibeshya ko uzigera ukibona ku rya kabiri. Ibyo Imana yaguteguriye kuri buri baraza uzabihasanga ari uko warigezeho nudatera intambwe ngo ugereyo uzapfa utabonye ibyo wari warateguriweyo.

No muri ibi bihe turimo, bya bihe covid yateje bamwe na bamwe guhemuka , ikazana ibyo kubangamira ibikorwa nyobokamana,  abandi ikabateza kubeshya no kwimika amacenga y’inyungu mpimbano,  ntihabuze ibyo twaba tubona ko byenda kuturenza imbaraga, cyangwa  se bikatumerera nk’amazi yari arimo kwigera ubwato bwa Petero na bagenzi be. Igisubizo ni kimwe.  Ubuhungiro nyabwo ni ukujya aho ubasha kubonanira n’Imana nk’uko Eliya yabigenje kandi bene aho turahazi. Igisubizo nyacyo ni ukuva mu itsinda ry’abavuza induru n’abasakuza gusa bavuga ngo turashize, turashize  nk’uko abigishwa bamwe bari  baheze muri urwo maze ugasanga Yezu uciye mu kiganiro ugirana na we buri munsi na buri gihe cyose umuhengeri uba uzamuye ubukana, ndetse no mu ntambwe utera zo kuva aho wari uri kuko uwavuze ati: “Nimuhumure, mwigira ubwoba”, aracyariho kandi arashoboye.

Reka dufatanye guhamagara Yezu mu byacu, ubundi nabigeramo koko, bomboribombori n’imihengeri itabura aha cyangwa hariya izasigara yarabaye cyera habayeho.

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde ibibateza imihengeri byose kandi abahe Umugisha!

Padiri Jean Damascène HABIMANA M,              

Mu butumwa I Gihara, Diyosezi Kabgayi               

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho