Umuhire mu bihe byose

   “Kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire”

  Umunsi Mukuru wa BIKIRA MARIYA ajyanwa mu ijuru, 15 Kanama 2020.

 Amasomo: Hish 11, 19ª; 12,1-6ª.10ab; Zab 44, 11-12a,12b-13, 14-15a, 15b-16;   1Kor 15,20-26; Lk 1,39-56              

Nimugire Yezu, Mariya na Yozefu.

Uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya duhimbaza, ni umunsi rwose w’ibyishimo n’amizero y’umuntu wese uzirikana ukuntu Imana yatugejejeho umukiro wayo tubikesha umwana wayo Yezu Kristu na Bikira Mariya umubyeyi we, wemeye ko uwo mugambi wo gucungurwa kwacu wuzuzwa. Uwavuga ko ari umunsi w’umutsindo w’Imana Data ku cyaha n’urupfu byari byaraboshye inyoko muntu.

Ni iki cyatubuza gutaraka tugahimbarwa, kubera ko twizeye ko aho Bikira Mariya aganje wese, mu mubiri na roho byakujijwe, natwe tuzahataha tubikesha Umwana we Yezu Kirisitu watwicunguriye.

Twese ntawe utazi uburyo bibabaza cyangwa bitera ishavu n’intimba iyo ubuze uwo ukunda cyangwa uguhoza ku mutima. Urupfu rwe rudutera kwibaza ko n’ubwo yakomera ate cyangwa akavugwa ibigwi bingana iki, ntibitubuza gutekereza tuti: Ubuzima ni ubusa koko. Dore aduciye mu myanya y’intoki, ruramutwibye.

Ni koko ubuzima turabukunda, tukabwitaho, tukabubungabunga. Namwe muzarebe ababyeyi uko baruhira ibibondo byabo, bakubita hirya no hino ngo bidahugana. Icyo badakora ni icyo badashoboye kandi na bwo bibananira ntako batagize. Kandi abana na bo iyo bamaze gukura bagerageza kwirwanaho uko ubushobozi bungana, byabahira cyangwa bitabahira ariko birasanaho bijyanye n’ubushobozi bafite cyangwa bakuye ku bandi. Nyamara igihe kiragera, byose bigasozwa no gushiramo umwuka, bakaduherekeza mu cyubahiro, ntibazongere kubona uruhanga rwacu. Gusa ugiye wese hari urwibutso asigira abamumenye, rushobora kuba urw’ubutwari, urw’ubuhemu. Ntitukibagirwe kwibaza tuti: umunsi nzatabaruka ni iki nzasigira abo twabanye kandi ni iki nzahingukana imbere ya Nyirubuzima.

Umunsi wa Bikira Mariya duhimbaza none, uratwibutsa ikintu gikomeye mu mateka yacu yo kubaho. Ni uko dukwiye kwishimira kuba twaravutse, tukabona urumuri rw’isi. Nk’uko Yezu yizuye mu bapfuye, none turahimabaza ko, ari ibyago, indwara, imiruho n’imibabaro, agahinda n’urupfu atari byo bifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu. Amaherezo ni ukugenerwa umurage w’ibyishimo, umunezero n’ubuzima butazima, dukesha Yezu, Nyirubugingo.

Niba none duhimbaza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, dore ko umubiri we n’ubwo wamenyanye n’urupfu ariko warinzwe icyitwa kumenyana n’ubushanguke, roho n’umubiri we byarakujijwe, yimana ingoma n’umwana aba Umwamikazi n’Umugabekazi w’ijuru n’isi. Uwemeye ko umugambi w’Imana usohozwa, Yezu Kirisitu weguriwe byose na Se, ntiyari kureka umubyeyi we uzira inenge amenyana n’ubushanguke bw’umubiri. None se amagambo y’ubuhanuzi bwa Elizabeti ntacyo ababwira koko: “Mbikesha iki, kugira ngo Nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere?” Ubu buhanuzi bwa Elizabeti burakomeye, ni uko mu bwishongore bwacu usanga tutayaha agaciro kayo. Ese ko mbona umugore wo mu isi abyara igihangange rubanda ikamusingiza imurata; musanga icyubahiro duhereza Nyina wa Jambo gikwiye cyangwa dukwiye kwiminjiramo agafu, tukarushaho, kumwubaha no kumwubahisha. Erega ntasanzwe ni uko turangara. Nimwibuke uko Malayika yamusanze akamubwira: “Ndakuramutsa Mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe” Lk 1,28.

Ni umutoni w’Imana, atambutse uwitwa umugore wese, kuko ni Nyina wa Mwene Nyir’ijuru. Ni we igitabo cy’ibyahishuwe kivuga kigira kiti: “Umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe we atamirije ikamba rw’inyenyeri cumi n’ebyeri”. Iryo yerekwa rya Yohani intumwa rinyibutsa amagambo agize ururimbo rwagenewe uwo Mwari uzira inenge y’icyaha aho umuhimbyi agira ati: “Inyange yera de, Imana Data yatoye, Umuhire watubyariye umugisha, tumurate mu bantu, tumwogeze hose, icyo Imana yakunze wowe wacyanga ute?”

Ese kuri ayo magambo yose twumvise yuje ubwenge, ubupfura n’icyubahiro tugomba uyu Mubyeyi wacu, koko wayongeraho iki? Ntacyo uretse kumukunda, kumwubaha kandi ukamurinda icyasha aterwa n’abana be b’ibirumbo bidasiba kumuhindanya, byibagirwa ko Yezu yamuhayeho buri wese ubishaka, ngo amujyane iwe amubere umwana na we amubere umubyeyi. Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira, nagira ngo nongere mbibutse, ko twagize ubuntu bugeretse ku bundi ubwo yadusuraga iwacu mu Rwanda i Kibeho. Yaduhaye ubutumwa bunyuranye: ariko reka mbibutse bumwe muri bwo nibuze azabone ko tutamubereye ingumba z’amatwi n’indabo zumiranye n’ubwo ahora atuvomerera: “Nimwicuze. Nimwisubireho inzira zikegendwa. Musenge ubutaretsa. Mwisabire kandi musabire isi, kuko yarigometse. Nimusabire Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje”. Iyo mpuruza nitwihatire kuyigira iyacu, kuko ari twe bifitiye akamaro, kandi ubwo umukristu atibereyeho we ubwe, twibuke n’abo dusangiye urugendo rugana ijuru.

Dukwiye kuzirikana uyu mugani w’abakurambere ugira uti: “Uburere buruta ubuvuke”. Uyu mugani utwumvisha neza inshingano y’umubyeyi w’umugore. Umurimo we w’ibanze si uguhihibikanira abe kugira ngo bataburara, ngo batabura icyo bambara n’uko bivuza barembye, ahubwo ni uburere. Ikaba ari inshingano ikomeye kandi y’ingirakamaro kuko irema umuntu akazavamo impfura, intwari, umuntu wizihiye Imana n’abayo. Niba dushaka kuba abana Imana ikunda, nimucyo tureke Mariya atwigishe, aturere kandi adutoze kunyura Imana muri byose. Adutoza ibyo na we yakoze, kandi akatwereka ko bishoboka. Igikuru ni ukumvira indero ye igiri iti: “Icyo ababwira cyose mu gikore”. Ni ukwemera ko umugambi Imana idufiteho utaburizwamo n’amajwi y’ubukirigitwa n’amarangamutima usanga arwanira muri twe. Ni ugutuza ukizera ko Imana igukunda kandi ko ikuzigamiye icyitwa cyiza, isi itabasha kukwambura.

Ntacyatubuza kuzirikana amagambo akomeye ya Pawulo Intumwa aho agira ati: “Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose. Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe”, ari we Yezu Kristu, Jambo w’Imana wabyawe na Bikira Mariya. Murabona rero ko afite uruhare rukomeye mu mateka y’ugucungurwa kwacu, Imana yamugororeye kudaheranwa n’urupfu ngo azamenyane n’ubushanguke, ni uko imukuza imwambika rya kamba Yohani yatubwiye, yimana ingoma n’Umwana we. Uwo mubyeyi, naganze kandi akundwe kandi yubahwe iteka ryose.

Dore ibyo dukwiye kumwigiraho tukabigira ibyacu: Kumenya gushimira Imana ibyiza byose idukorera kandi tukabikorana ubwiyoroshye. Tukamenya ko icyo turi cyo, ibyo dushoboye byose gutunganya, tubikesha Imana yo iduha kuramuka: Byose ni ubuntu n’ineza byayo.

Mubyeyi wanyuze Imana muri byose, turi abana bawe dutoze kutinangira umutima ku gushaka kw’Imana, kandi udusabire kumenya gushimira Imana ibyiza byose idukoresha cyangwa dukora tubikesha ubuvunyi bwayo kandi duhorane umutima urangwa n’urukundo, ineza, ubuntu n’ubumuntu. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri