Umujyi utagira inkike!

Ku wa Gatandatu w’icya 25 Gisanzwe C, 28/09/2019

AMASOMO: 1º. Zak 2, 5-9.14-15a; Zab: Yer 31,10-13;2º.Lk 9, 43b-45.

1.Yeruzalemu

Iyo ni Yeruzalemu Uhoraho ateguza. Mu gihe cy’umuhanuzi Zakariya, yarabonekewe: abamalayika bamusobanuriye ko igihe cyari kigeze ngo Yeruzalemu ibe ihuriro ry’amahanga yose. Amagimgo yari yegereje ngo Yeruzalemu ibe umurwa mutagatifu watoranyijwe n’Uhoraho nyine ngo awugaragarizemo ikuzo rye.

Muri iryo bonekerwa, Zakariya yabwiwe aya amagambo atagira uko asa: “Yeruzalemu igomba kuba umujyi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawuzamo. Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho…nzawubere inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina”. Iyo ni inkuru nziza itangaza umurwa urangwa n’amahoro. Uganjemo umwami w’Amahoro. Abahanuzi n’abandi bose biyemeje gukurikira Umwami w’amahoro bagomba kwamamaza iyo Nkuru Nziza muri bose. Imitima y’abantu nikere kwakira Umwami w’amahoro ineza ye ihore mu gihugu. Amahanga yose atumiwe kuvoma amahoro mu Murwa w’amahoro.

2.Ubudahemuka

Twibuke ko kenshi na kenshi abatuye Yeruzalemu bari barameneshejwe. Akenshi bisobanuriraga ko iryo menengana ryaterwaga n’ugutatira uwabagobotoye ubucakara. Nk’igihe bamaze ku nkombe z’ibiyaga by’i Babiloni, amaso yari yarahenegeye. Baricaraga bakarira iyo bibukaga Siyoni bakagira ubwoba ko ibyo kuyisubiramo byarangiye. Imana ishoborabyose yabitoreye ntiyigeze ibatererana. Yakomeje kubahumuriza ikoresheje abahanuzi maze igihe kiragera basubira i Siyoni mu Murwa mugari wa Yeruzalemu.

3.Urumuri rwamuruye umwijima

Ibyishimo byasendereye igihe Imana ubwayo yigize umuntu muri Yezu Kirisitu. Bari barayumvise kera ariko batayibona. Bari abarategereje isezerano ryayo bishyira kera. Igihe kigeze rero Umukiza aravuka. Yaje ari urumuri ruje kwamurura umwijima wose n’ibihu byose byapfukiranaga mwene muntu. Yezu yujuje Yeruzalemu ububasha n’ikuzo by’Imana Data Ushoborabyose. Yakuyeho imipaka yose. Yeretse amahanga yose ko agomba kubaho kivandimwa. Buri muntu wese amuha amahoro mu mutima we. Uwamwemeye yahigitse inkike zose zamutandukanyaga n’abandi. Uwemeye yatsinze abyamupyinagazaga byose bimugondeka ijose bituma atubura amaso ngo ayerekeze kuri Nyagasani. Yezu yakuyeho ibintu byose bicakaza mwene muntu. Yakuyeho icyoba cy’urupfu rw’iteka. Yatanze uburyo abanyabyaha bicuza bakemera bakamukunda kuruta byose. Iyi kamere muntu yigize ishyano mu kureta ibishuko n’ibyaha, Yezu yagaragaje ko umukunda atazigera akorwa n’isoni. Azatsinda yinjire mu ijuru.

  1. Biboneye ububasha bwa Yezu

Abakurikiye Yezu biboneye ububasha bwe n’ineza ye. Ariko kandi, urupfu rwe rwabateye urujijo. Kugeza azutse, imipfire ye mu maboko y’abagome yagushije abantu bose mu gihirahiro. Na mbere hose iyo yakomozaga ku rupfu rwari rumutegereje, abigishwa be ntacyo biyumviragamo. Yemwe nta n’icyo bamusobanuzaga. Koko rero kubona abantu biyemeza kwica Yezu Umukiza wabo, nta we upfa kubyiyumvisha.

  1. Ab’iki gihe

Twebwe abantu b’iki gihe dufite amahirwe. Abakurambere bacu badutazuriye inzira. Dufite ibyangombwa byose byadufasha kwemera no guhigika inkike mu mitima yacu. Nyamara ariko “tugira ishavu kandi tubabazwa n’ingeso nyinshi zidukomereye”. Uko biri kose ariko, uwiha gushyira ijwi hejuru akarwanya Umwami w’amahoro, uwo ni umugaragu mubi wa Sekibi. Amaherezo azaba ayahe? Umuriro se? Dusenge cyane dutakambe dushyire amajwi ejuru duhamagarire abagiye korama tubabwire ko umukiro batawuhejwemo.

  1. Abatuma twizera

Yezu Kirisitu wenyine utuma twizera, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya Umamikazi w’amahoro nakomeze aduhakirwe. Abatagatifu Wenzisilasi, Lawurenti Ruwizi na bagenzi babo bahowe Imana, Simoni wa Rojas n’umuhire Fransisiko Casiteyo wahowe Imana, bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho