Umukiza wa bose

Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXV gisanzwe/C, 23/09/2022

Amasomo:  Umubwiriza 3, 1-11; Luka 9,18-22

“YEZU, UMWANA W’IMANA N’UMUKIZA WA BOSE”

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe, uyu munsi Yezu ubwe arabaza buri wese muri twe: “Rubanda ruvuga ko ndi nde?” maze agasoza agira ati: “Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?”  Ibi bibazo byombi bya Yezu, biradusaba kumenya neza abo tubana n’abo duhura uko bemera kandi bazi Yezu. Ariko nyuma yuko tumumenyesha uko bamuvuga, arabaza by’umwihariko uko twe ubwacu tuvuga uwo ari we mu bandi. Ese wowe na njye bihagaze bite?

Ku kibazo cya mbere cya Yezu, abigishwa bagerageje gutanga uko rubanda imuvuga : ni Yohani Batisita, Eliya, umwe mu bandi bahanuzi ba kera wazutse. Ni ukuvuga bamutangarije uko rubanda imuvuga ariko asanga  nta na kimwe mu bisubizo batanze kirasa ku ntego. Ibyo bikerekana ko bataramenya nyabyo  Yezu uwo ari we.

Abo mu gihe cya Yezu, nubwo bamwiyumviye kandi bakibonera ibikorwa bye, ntibarigera bamumenya , barakibereye mu byahise ndetse no kuba baramwiboneye ntacyo byabahinduyeho, baracyategereje ugomba kuza!  Nkuko twatangiye twumva ko Yezu yari ahantu hiherereye asenga hamwe n’inshuti ze z’abigishwa, ibyo biratwereka agaciro k’isengesho mu buzima bw’uhisemo kumukurikira. Kuko isengesho ari isoko y’urumuri rumurikira ubwenge bwacu maze tukabasha kumenya ibintu mu kuri kwabyo, kuko ari urumuri ruba ruvuye ku Mana.

Bavandimwe, ese duha umwanya ukwiye isengesho? Erega isengesho ni ikiganiro, ni umushyikirano ugirana n’uwo ukunda: Imana, kugira ngo umubano mufitanye ukomeze ube mwiza kurushaho. Nkuko abakuru bateruye bati: “Utumukira uwo bataganira agera aho akamubeshyera”. Natwe nitutagira umwana wo gusabana na Yezu, binyuze mu isengesho iryo wakora ryose, biragoye kuzagirana ubumwe burambye na we, kuko tuzamumenya by’inyuma, bidafashe, bityo bitere n’ubuzima bwacu kutagira ikibuhindura ngo burusheho kubudufasha gusabana n’Imana n’abayo.

Ku kibazo cya kabiri, Yezu arabaza buri wese muri twe kumuha igisubizo kimuvuye mu nkebe z’umutima, nk’uko yakibajije intumwa ze. Yezu abaza abigishwa be icyo kibazo, ni uko yari azi neza ko igisubizo batanga, kizaba urufunguzo rw’ukwemera kwabo, bityo bikazaba umusingi n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo. Kuko niba yarabatoye ngo bamukurikire, nibatumva neza uwo ari we, ntibazatinda gukuramo akabo karenge, aho kumukomeraho no gukomeza inzira yaberetse, bamurikiwe n’Ijambo rye. Kandi natwe ni uko bigomba kugenda.

Igisubizo Simoni Petero yatanze ni iki: “Uri Kristu w’Imana”. Simoni nyuma yo kwitegereza Yezu, yavuze mu izina rya bagenzi be, maze atangaza ko  ari Kristu, Umukiza woherejwe n’Imana.  Ese kuri wowe na njye Yezu ni  nde?

Nta kindi gisubizo natwe dufite uretse icyo Simoni Petero yatanze. Yezu, uri Kristu w’Imana.  Ubwo Yezu ubwe yagishimye natwe nicyo tugushubije none. Tube hafi ukomeze ukwemera kwacu kujegajega. Maze ubwo twabatijwe mu izina ryawe Yezu, Roho wawe atuvugurure, adutere umwete tugukurikire kandi  tugukurikize, maze tubeho turangwa no gukunda abandi hamwe no kugira neza aho tunyuze n’aho turi hose.

Yezu, intumwa ze yazihanangirije kutagira uwo zibibwira, kuko abantu bo mu gihe cye yangaga ko batwara umucuri uwo uri we. Dore ko abayahudi bari bategereje umukiza ufite ububasha n’ikuzo nk’iry’abategetsi bo mu isi. Umukiza uzaza, maze Isiraheli nayo ikigaranzura amahanga yagiye ayinyukanyuka maze nabo bakayereka ko na nyina w’undi abyara umuhungu. Aribyo twakwita kuyihimuraho.

Nyamara we intego n’indango ye ntabwo ari ikuzo n’ububasha ahubwo ni ubwiyoroshye, urukundo n’ukuri, kuko aribyo bigeza mu gucungura abandi naho ikuzo n’ububasha butifitemo urukundo n’ukuri birangira buteje amakimbirane n’intambara zidashira.  Duharanire  kwigiramo urukundo, ubwiyoroshye n’ukuri nibyo  bizadufasha kugera ikirenge mu cya  Yezu.

Uwavuga ko ishyari, ikinyoma, urugomo, no kwiturana inabi aho gutuma amahoro asagamba ahubwo biba isoko y’amacakubiri n’amahano hagati y’abantu, aho kwibuka ko twese turi abana b’Imana, bacungujwe n’amaraso Yezu yatumeneye ku musaraba yemera gucungura inyoko muntu.

Bavandimwe nkuko twabyumvise mu isomo rya mbere, birakwiye kuzirikana ko buri kintu koko gifite umwanya n’igihe cyacyo. Ariko hakaba ibintu bizakomeza kutubera amayobera niba tudaciye bugufi ngo tureke Yezu atwigarurire kandi atwiyoborere, igikwiye ni uko twemera kumuyoboka. Niwe uzadufasha gucengera no kumva neza ibikorwa by’Imana muri twe. Naho nitumutera umugongo, ibintu aho kubikuramo isomo bizakomeza kutubera ihurizo no kumva ubuzima nta cyanga bwifitemo, bidutere kubaho nkaho ubuzima burangirana n’urupfu. Amina

Padiri Anselme Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho