Inyigisho yo ku wa Gatanu w’icyumweru cya 25 gisanzwe, A
Ku ya 26 Nzeli 2014 – Abatagatifu Kosima na Damiyani, Abamartiri.
Bavandimwe,
1. Reka mbashishikarize kwinjira mu muryango w’Imana, mu muco wawo no mu rurimi rwawo mubifashijwemo no gusoma Bibiliya Ntagatifu no kuzirikana ijambo ry’Imana dusangamo. Kugirango twinjire neza mu rurimi n’umuco bya Bibiliya, ni byiza ko dufata igihe cyo gusenga. Ntabwo dushobora kumva ibyo Imana itubwira, iyo ituganiriza muri Bibiliya, mu gihe tudafashe igihe cyo guceceka ngo dusenge. Kuko burya Imana yacu ntijya yigaragariza mu rusaku no mu bwibone.
2. Amaranye nabo imyaka itatu, Yezu yabajije iki kibazo abigishwa agira ati : « Rubanda bavuga ko ndi nde » ? Mbere yo kumva igisubizo cyatanzwe ni byiza kumenya aho cyabarijwe ? Aho nta handi ni mu isengesho. Twibuke ko igihe abatijwe, Yezu yari ari mu isengesho (Lk 3, 21). Ni mu isengesho kandi yafatiye umugambi wo gutora no kwiyegereza abigishwa cumi na babiri kugirango bazamufashe kuzageza Inkuru nziza kw’isi yose. Ivanjiri itubwira kandi ko yabanje kujya ku musozi, arara ijoro ryose asenga, maze mu gitondo atora ba cumi na babiri (Lk 6, 12-13). Nanone yabanje gusenga mbere yo gutangira urugendo rukomeye ryaganaga i Yeruzalemu aho yari azi ko azagirirwa nabi ndetse ko yashoboraga no kuhicirwa.Yabanje gusengera ku musozi w’imizeti mbere yo gupfira ku musaraba (Lk 22, 39-45). Natwe rero adusaba gusenga mbere yo gutangira umushinga ukomeye kugirango tutagwa mu bishuko. Isengesho niritubere ifunguro rya buri munsi, rikomeze ukwemera kwacu.
3. Ijambo ry’Imana riri mw’ivanjiri y’uyu munsi twaryumvise kenshi ariko duhora dushaka kuryumva kuko ari ifunguro ry’ubuzima bwacu bwa Roho. Ntabwo rijya riturambira, duhora turinyotewe. Twibuke ko hashize imyaka ibihumbi bibiri iri jambo ryumvwa ariko rikaba ritarashize uburyohe. Ivanjiri y’uyu munsi irashaka ko tumenya Yezu uwo ariwe. Mu by’ukuri Ivanjiri yose ya mutagatifu Luka ishaka gusubiza ikibazo cy’uwo Yezu ariwe. Ku kibazo cyo kumenya uko rubanda ibona Yezu, abigishwa basubije neza bavuga ko kuri bamwe ari Eliya, ko ku bandi ari umuhanuzi wazutse mu bapfuye. Iki gisubizo n’ubwo ari cyiza ntabwo gihagije kuko Yezu atari uwo gushakira mu mateka y’ibyahise gusa. Ahubwo ni n’uduha amizero ko ejo hazaza hazaba ari heza.
4. Nanone kumenya ibyo rubanda ivuga kuri Yezu ntabwo biba bihagije kugirango tumumenye nk’umukiza wacu. Ni ngombwa rwose ko natwe ubwacu, dusubiza ikibazo cya Yezu aho atubaza ati « mwebwe se muvuga ko ndi nde » ? Iki kibazo twanagishyira mu bumwe tukavuga tuti : « wowe se uvuga ko ndi nde » ? Niba Yezu nta mwanya afite mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu rugo, ku ishuri, ku kazi, mu bibazo byacu bya buri munsi, tuzamumenya nk’uko rubanda imuzi, nk’uko hanze bisakuza, ariko ntabwo ubumenyi nk’ubwo buzadukiza. Igisubizo cyiza Petero yatanze cyerekanye ko koko yabaye umwigishwa mwiza. Iki gisubizo cyiza cya Petero cyerekanye ko yateze amatwi igihe kinini, noneho akabasha kwinjira mu rurimi rwa Yezu, mu muco we no mu muryango we. Ibi byaramufashije cyane mu butumwa yatorewe bwo kubera umuyobozi umuryango w’Imana ariwo Kiliziya.
5. Mu gusubiza iki kibazo cya kabiri, mu mwanya w’izindi ntumwa, Petero yavuze ko Yezu ari Kristu, aribyo kuvuga ko ari umukiza. Iryo banga Petero yari amaze kuvuga abigishwa basabwe kurigumana aho kuryasasa kugirango hatazagira abibeshya bagakeka ko ubutegetsi bwe ari nk’ubw’abami b’iyi si. Nyuma y’aho Petero yemereje ko Yezu ariwe mukiza, Yezu yahise yungamo avuga ko « Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka ku munsi wa gatatu ». Iyi nzira Yezu ateganya kuzacamo ngo agaragaze ubwami bwe, ni na yo inyigisho zitangirwa mu migani ziduhishurira. Ubuzima bwa Yezu ni nka ya mbuto yera ari uko ibanje gushyirwa mu butaka igapfa, maze ikabyara izindi mbuto. Iyi nzira Yezu ateganya kuzacamo ni nayo abigishwa be bagomba kuzanyuramo niba koko bamukunze. Nk’uko umugani ubivuga, « Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho ».
6. Muvandimwe, wowe umaze gusoma ivanjiri y’uyu munsi kimwe n’iyi nyigisho, ndangije ngusaba gufata umwanya ukiherera, maze ugasubiza utihenda iki kibazo cya Yezu : « Kuri wowe ndi nde ? ». Ndakubwiza ukuri, bizahindura ubuzima bwawe bibuhe icyerekezo cyiza !
Nyagasani Yezu akomeze abane namwe.
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU