Umukobwa w’isugi mu mugi wo mu Galileya

Inyigisho yo ku ya 20 Ukuboza 2013, Adiventi

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 7, 10-16; 2º. Lk 1,26-38

Uyu munsi duhawe na none kwitegereza BIKIRA MARIYA dutegura Noheli. Ni we Imana yanyuzeho kugira ngo itwiyereke. Ni we kimenyetso umuhanuzi Izayi yaretswe mu gihe cy’umwami Akhazi. Abashidikanya ku ruhare rwe mu icungurwa ryacu, nibazirikane cyane bumve icyo ivanjili ya none isobanura.

Ikibazo gikomeye kuri BIKIRA MARIYA, ni ukwibaza impamvu ari we Imana yahisemo: ese nta bandi bakobwa bariho? Na mbere yo kujya impaka zidafite aho ziganisha usibye gusebya BIKIRA MARIYA, umuntu yakwibaza ahubwo impamvu ari we watoranijwe. Icyo gikemutse, n’ibindi byakemuka. None se ko dusa n’aho tutareba kure! Imana se yari kubyarwa na babiri cyangwa batatu? Ni uko Imana yabyishakiye. Nta we ufite uburyo bwo kuyihinyuza. Kwibaza byinshi kuri BIKIRA MARIYA ukanashoza impaka za cyo turwane, ni ukwirengagiza ko nawe utayigishije inama ijya kukurema. Ni nde wayisabye kurema isi? Ni nde wayisabye guhanga muntu mu ishusho ryayo? Kuki itamugize nk’ibikoko bindi bibuze ubwenge n’ubwo na we hari igihe yonona ubwo bwenge yahawe? BIKIRA MARIYA rero byagenze uko, abantu bagiye kubona babona umukobwa w’isugi aratwite maze basobanukirwa hanyuma ko yasamye ku bwa ROHO MUTAGATIFU kandi uwo yabyaye ari Umwana w’Imana Nzima YEZU KRISTU UMUKIZA WACU.

Duhabwa iki mu kwitegereza BIKIRA MARIYA? Dukururwa n’isuku ye ku mutima no ku mubiri. Twifuza natwe kwisukura kugira ngo Nyagasani atugenderere bitugirire akamaro. Turamwitegereza tukitegereza n’urubyiruko tubona, bigatuma turushaho gusabira isi. Imana ishaka gusukura abana bagakura buzuza umugambi wayo ubagirira akamaro kurusha ibindi byose bibaho. Ni bangahe bakura bafite isuku y’umutima n’umubiri ku buryo ububasha bw’Imana bubamanukiraho bukabagirira akamaro? Ntidushobora kwibeshya ngo tuvuge ko ineza y’Imana yagirira akamaro uwayihakanye! Kuyihakana no kwihindanya bihindura nabi imisusire y’iyi si YEZU yashatse kurokora. Bamwe bavuga ko imigenzo tubona kuri BIKIRA MARIYA idashoboka ubu: ngo kubaha Imana ni ibya kera ubu ntibigishoboka! Ngo ubwomanzi ntibwacika! Ngo ubusugi ntibushoboka kuko urubyiruko rudashobora kwifata neza no guharanira isuku y’umutima n’umubiri! Niba ari uko bimeze, ibintu byaba byaraducikiyeho! Byose nyamara birashoboka iyo tworoheye ibyo YEZU atubwira kandi tugahora twumva ko iwacu ari mu ijuru.

Dusabirane kwisunga BIKIRA MARIYA mu nzira yo kubaha Imana. Dusabire abana bacu bakire ugushaka kw’Imana muri bo, bakure bagororokera YEZU KRISTU bakurikije urugero rwiza duhabwa na BIKIRA MARIYA.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho