Umukristu nyawe ni umuhamya wa Kristu mu bantu

Inyigisho yo ku cyumweru cya 12: Umunsi mukuru w’Abalayiki mu Rwanda n’ihimbazwa rya Mutagatifu Karoli Lwanga na bagenzi be bahowe Imana.

Amasomo: 2 Mak 7,1-2.9-14; Z 124 (123), 2-3.4-5.7b-8; Rom 8,31b-39; Yoh 12,24-26

Bavandimwe turahimbaza mu Rwanda umunsi mukuru w’Abahowe Imana b’i Buganda. Ni n’umunsi mukuru w’Abalayiki. Umunsi mukuru mwiza ku Balayiki bose.

Kiliziya ni iyacu twese ababatijwe, abitegura kubatizwa n’abandi bose bashakashakana Imana umutima utaryarya

Muri Kiliziya, ababatijwe twese tugize umuryango w’Abana b’Imana. Kiliziya yubatswe na Kristu ku buryo buhwitse kandi mu kubaka Kiliziya ye, byose yabigiranye ubuhanga n’urukundo aho buri wese muri yo yamugeneye ubutumwa bwe bwihariye kandi ngirakamaro. Nta n’umwe Imana ifata nk’imfabusa cyangwa kamara muri Kiliziya. Twese turuzuzanya, turi magirirane mu butumwa bunyuranye ariko bwuzuzanya tugenerwa n’Imana muri Kiliziya yayo.

Kiliziya si iya Papa gusa, si iy’abepiskopi gusa si iy’abapadiri gusa ahubwo ni iy’umuryango w’Imana wose ugizwe n’ababatijwe ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Kiliziya ni iyacu twese. Twese ababatijwe n’abitegura kubatizwa dufite icyubahiro kingana muri Kiliziya n’imbere y’Imana. Batisimu yatugize abana b’Imana; bityo ni ishingiro rya byose. Ni yo yadukinguriye ijuru, idukiza icyaha cy’inkomoko n’ibindi byaba byose twakoze tutarabatizwa (nk’ababatijwe ari bakuru), itugira abana b’Imana, itwinjiza muri Kiliziya kandi itubuganizamo ubuzima bw’Imana muri Kiliziya. Twese ababatijwe twafungurijwe konti ingana kandi ireshya y’ubugingo buhoraho mu ijuru.

Buri wese ahamagariwe kuzamura konti ye abigirishije ibintu bine by’ingenzi: ukwemera no gukura cyangwa gukomera muri ko; kuguhimbaza neza yunze ubumwe na Kiliziya; kurangwa n’imyitwarire n’imigirire bihamya ko azi uwo yemeye no kwamamaza mu mvugo, ingiro n’isengesho uwo yemeye kugira ngo n’abandi bakire. Iri shema ryo kugira konti mu Gitabo cy’ubugingo ryihariwe na buri wese wabatijwe kandi ku buryo bungana uwabatijwe wese aterwe ishema ryo kuba izina rye ryanditse mu mutima w’Imana. Iryo shema si icyubahiro gusa, ahubwo ni ubutore dukesha Imana Data ndetse ni n’ubutumwa tugomba kuzuza. Tubungabunge batisimu yacu.

Abalayiki bafite umwanya ntasimburwa muri Kiliziya

Umwana w’Imana yihangiye Umuryango mugari ari wo Kiliziya maze awuhunda ingabire z’ubusaserdoti bwa cyami. Uwabatijwe wese ni umusaseridoti; abalayiki bose bafite ubusaseridoti bwa cyami: bivuze ngo batowe n’Imana kandi ibatuma kuba urumuri n’umuntu by’isi; abahuza b’abantu n’Imana ndetse n’abahuza b’abantu hagati yabo. Umulayiki uharanira kumurikira abandi mu kwemera no mu bikorwa byiza; umwe uharanira gushyira icyanga cy’ubuzima n’icyizere aho byagendaga nabi, wa wundi wunga abantu kandi agashyira imbere ibyatuma abantu bubaha Imana, bakayigarukira kandi nabo bakiyubaka mu bumuntu no mu buntu bamurikiwe n’Ivanjili, ba bandi banga icyaha ariko bakarokora uwakiguyemo, ba bandi bamamaza kandi bagahamya Kristu aho bari hose no mu mibereho ya buri munsi, abo rwose baba bahamya ko ari abasaseridoti.

Ni muri abo balayiki beza, Yezu ubwe atoramo abantu bamwe ngo begurirwe Imana burundu kandi batorerwe gusa kuba abahereza b’abalayiki abavandimwe babo, babikesha kuramburirwaho ibiganza bakabona gutyo gushingwa umurimo mutagatifu. Ahabuze abalayiki beza, nta bihayimana beza bahaboneka. Abalayiki ni igicumbi cy’ubutagatifu n’irerero rudasumbwa ry’abahamya bazegurira Imana ubuzima bwabo bwose.

Abahowe Imana b’i Bugande ni urugero n’ishema ry’abalayiki

Karoli Lwanga na bagenzi be bahamije Imana aho rukomeye n’ubwo bari bakiri abakristu bashya ndetse na bamwe muri bo bari bakiri mu bwigishwa bitegura batisimu. Bunze ubumwe n’Imana mu buryo buhamye, bunga kandi ubumwe hagati yabo, baterana akanyabugabo ku buryo nta n’umwe muri bo wabaye ikigwari cyangwa umugambanyi ngo abe yatatira ukwemera kwe. Bapfuye kigabo nako gitwari banga kwasamira indonke z’iyi si no gukeza umwami gica, baremera barapfa kuko bizeraga izuka.

Bageze ikirenge mu cy’uriya muryango mwiza cyane twumvise mu isomo rya mbere 2 Mak 7, 1-14 aho abavandimwe barindwi bunze ubumwe na mama wabo banga kwihumanya no guhakana Imana, bahitamo gupfa, ndetse umuto muri bo ahorwa Imana ababarira abishi be. Yageze ikirenge mu cya Kristu wapfuye atanga abusolusiyo, imbabazi z’igisagirane ku bishi be. Imbaraga nk’izi zo guhamya Kristu aho rukomeye ndetse n’imbere ya rupfu, nta handi zituruka uretse mu kwemera ububasha bw’izuka.

Ku bw’izuka rya Kristu, nta gikwiriye kudutera ubwoba

Abalayiki nibatoze abana babo kumvira Imana kuruta byose. Ishyaka ry’amategeko y’Imana turisumbishe iyi myanya y’imibiri yacu igenewe kuzapfa; abana n’urubyiruko nibagirire icyizere Imana na Kiliziya kuko ari yo yabizeye mbere. Amizero yacu twese abakristu ntagashingire ku makuzo, amoko, imitungo, imari, ubutunzi, ikimero, uburanga, n’ibindi birungo by’iyi si. Isomo rya kabiri riturangiye aho twese abakristu tugomba gushingira no kubakira amizero yacu: ni mu rukundo Imana Data yatugaragarije muri Yezu Kristu. Urukundo rwa Kristu ruturange hose duhereye mu ngo iwacu, mu baturanyi, mu bo dukorana ndetse by’umwihariko mu miryango remezo yacu.

Ababatijwe, ntitukemere ko hari icyazadutandukanya n’urukundo rwa Kristu. Byaba ibyago by’agahomamunwa nk’ibyo twanyuzemo mu Rwanda by’umwihariko genocide yakorewe abatutsi mu 1994, byaba ibindi bizazane isomo rya kabiri ryarongoye: ibyago, agahinda, ibitotezo, inzara, ubukene, imitego, inkota (Rom 8,35) ndetse nongereho n’iki cyorezo cya covid 19 nta na kimwe cyagombye kudutandukanya n’urukundo rwa Kristu.

Ntihakagire uwigira indorerezi mu balayiki

Kiliya ni umuryango w’Imana. Muri Batisimu twinjiye muri Kiliziya duhabwa ingabire zinyuranye kandi Kiliziya idusaba kuzihuriza hamwe kugira ngo dukomeze twitagatifuze kandi twiyubaka nka Kiliziya y’Imana. Urukundo rw’Imana niruduhihibikanye, twubake ubumwe bukwiriye abana b’Imana bamwe barenze imbibi za kiyahudi, za kigereki, za gatwa, gahutu na gatutsi ahubwo dushyire imbere ubumwe, ubwubahane, ubwiyunge n’amahoro muri Yezu Kristu (Ga 3,28). Abakristu dufite inshingano yo kuba intumwa z’ubworoherane, ubutabera n’amahoro n’abahamya b’ukuri.

Umukristu nyamwigendaho ntashobora gukurikira Yezu Kristu. Gukurikira Kristu bisaba kwemera kumugaragira no kumubera umuhereza mu bavandimwe. Ni yo Vanjili twumvise. Umulayiki ni umugaragu n’umuhereza wa Kristu, ntakwiye kurangazwa cyangwa guhumwa amaso n’imihihibikano y’ubu buzima. Nashakishe imibereho ari nako arushaho gushakashaka Imana.

Dusoreze kuri ibi umuntu yapimiraho ko ari umukristu mwiza: Niyishime anezerwe wa mukristu: uzagenda arusho kuryoherwa n’isengesho n’ubusabaniramana. Icya kabiri: niyishime kandi akomeze inzira umukristu uzarushaho kugenda akunda Kiliziya kabone n’aho yaba abona intenge nke cyangwa ibyaha bya bamwe mu bana bayo. Niba mu muryango iwacu hari ubaye ikigwari, si umwanya wo kwihakana iwacu n’abacu cyangwa guteza ubwega ngo buri wese akoomere, ahubwo ni akanya ko gushyira hamwe n’abandi bavandimwe bagerageza tukiyubaka kandi tugasananasana ibishoboka. Niyishime kandi akomeze inzira wa mulayiki ugira ubutwari n’ishyaka byo kwitangira ubutumwa muri Kiliziya kandi akabikorana urukundo, ibyishimo n’ubwiyoroshye. Ari mu nzira nziza uhabwa neza kandi uhesha neza amasakramentu kandi agashishikariza n’abandi kuyahabwa. Icyumweru cyiza kuri mwese.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho