Kuzirikana amasomo yo ku wa Gatandatu w’icya 2 Gisanzwe A.
Abahebureyi 9, 2-3.11-14; Zab 46; Mk 3,20-21.
Mukristu Muvandimwe, Yezu Kristu akuzwe!
Tugeze ku munsi wa kane mu minsi umunani idufasha gusabira ubumwe bw’abakristu bose, tubishingira ku cyifuzo n’urugero Yezu Kristu, umwana w’Imana n’Umwami wacu yadusigiye: Gusenga kugira ngo bose babe umwe ( Yoh 17). Ni umugenzo mwiza, cyane cyane muri iki gihe usanga hagati y’amadini yamenye Kristu hari amacakubiri, cyangwa ugasanga amadini atemera Kristu arwanya yivuye inyuma abakristu, ku buryo atanatinya kubavutsa ubuzima.
Intangiriro y’umwaka mushya, ni igihe gikomeza kudufasha kwikebuka tumurikiwe n’ivanjiri ya Kristu kugira ngo turebe aho tuvuye, aho tugeze n’aho twerekeza. Imibereho inyuranyije n’amatwara ya Kristu yaba yaraturanze umwaka ushize tukiyemeza muri iki gihe kuyisezerera mu maguru mashya, maze tugafata gahunda nshya twakwimiriza imbere, tukagerageza buri munsi gukora igikwiye kandi kiboneye mu maso y’Imana n’abantu.
Mu mateka ya kera na kare, icyakunze kugaragara kenshi mu buzima rusange n’ubwa gikristu, kandi kikaba kiriho no muri iki gihe turimo, ni ugukora ubutaruhuka; ni ukwibona ufite ibintu byinshi byo gukora ariko ugasanga udafite igihe gihagije cyo kubyitangira byose, cyangwa se n’icyo wahisemo gukora ntugikore mu mwanya wacyo ndetse hakaba nubwo utakirangije neza.
Nk’uko Ivanjiri ya Mariko izagenda irushaho kubyerekana, Yezu, mu gushishikarira umurimo we, ahihibikanira gukwira hose amenyesha imbaga Inkuru nziza, na we yahuye n’icyo kibazo cyo mu bihe byose: gukora ubutaruhuka. Ngo umunsi umwe avuye mu butumwa hamwe n’abigishwa be, bageze imuhira, bazi ko igikurikiraho ari ugufungura no kuruhuka, babona abantu babuzuyeho…!
Mukristu muvandime, inyigisho Yezu ashaka ko idufasha uyu munsi ni ukutinuba igihe hari gahunda idutunguye, ndetse ikanatubuza kurangiza byo twari twateganyije gukora. Nk’uko byagenze kuri We ubwe, bene wabo wa Yezu babonaga uko yitangirana urukundo ubutumwa bwe bwo kwigisha no gukiza, bakamwita umusazi, ngo yahanzweho! Wenda ni ko natwe byatugendekeye, ni ko byaba bitugendekera cyangwa se bizatugendekara igihe cyose, uko bwije n’uko bukeye, duhorana umwete mu mirimo dushinzwe mu nzego zinyuranye. Uko Yezu yahoraga ateze ugutwi icyo Imana imubwira akaba ari cyo akora, uko atacitse intege agahora akereye kurangiza ugushaka k’uwamutumye, akamenya guha agaciro n’umwanya buri kintu, ntagire icyo yirengagiza, natwe abiyemeje kumukurikira tugomba kumukurikiza. Nk’uko Igitabo cy’umubwiriza kibitwereka neza, ibyo umuntu akora hano ku isi ni byinshi kandi biratandukanye, kimwe kikaza kivuguruza ikindi: nko gusenya no kubaka, kurira no guseka, guceceka no kuvuga, gukunda no kwanga, igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro…( 3,1-11), byose bikarangizwa n’ubusaza n’urupfu, ari na rwo rutababarira abahanga kimwe n’abasazi, abakungu kimwe n’abakene, inyamaswa kimwe n’abantu ( 3,14-20); dukwiye rero kumenya guha buri kintu cyose cy’ingenzi, agaciro kacyo nyako n’ umwanya wacyo ukwiye, kuko ni byo tuzagenda twubakiraho ubugingo buhoraho iteka.
Ikiriho muri iki gihe mu bakristu muri rusange, kitigeze kigaragara mu buzima bwa Yezu, Rumuri rwacu, kandi kikaba cyoreka imbaga nyamwinshi, ni ugutwarwa na gahunda z’isi zikatwibagiza icy’ingenzi: Kumva no kuzirikana Ijambo ry’Imana ryo rigomba kumurikira intambwe zacu; Kurangamira Imana, guhura na Yo mu isengesho rya buri munsi. Niho Yezu yakuraga imbaraga zamufashaga kwinjira mu butumwa no kuburangiza neza. Muri iyi ntangiriro y’umwaka, mukristu muvandimwe, twari dukwiye kwisuzuma, maze niba twari twarataniye mu by’iy’isi bihita, tukiyemeza kudakomeza kubyivurugutamo, tukemera kuva ku izima ( ngo rirasenya!), tukagarukira Imana n’ibyayo kuko ari byo turonkeramo inyigisho nyazo, ni byo turonkeramo amahoro y’umutima, ndetse ibyishimo bisendereye kandi birambye.
Ikindi kiriho kandi twari dukwiriye kwima umwanya ni icyo umwe cyanagwa benshi bavuga, bamamaza bagishingiye ku kunangira umutima kwabo kubera inyungu bwite. Ni igihe cyo gukomera no kwima umwanzi icyuho yakomeza gusesereramo agamije gusenya. Umukristu, by’umwihariko umugaragu nyawe w’Imana aho ari hose, naharanire kumva ko imibereho ye itandukanye n’iy’umupagani, ko ukuri kuzima yamamaza kandi kukayobora imibereho ye, bizashyira kera kugatahukana intsinzi imbere y’ikinyoma. Yezu Kristu ati: “ Hano munsi muzahagirira amakuba, ariko ntimukomere; isi narayitsinze” ( Yh 16,33). Roho w’Imana twahawe, si Roho w’ubwoba, si roho w’isoni, ahubwo ni Roho w’Imbaraga utuma igihe turi ku rugamba, dushira amanga tukavuga kandi tugakora, mu rukundo no mu bwiyoroshye, dufasha Yezu kubaka no gukuza Ingoma ye y’Ubumwe n’ubutabera. Uwo Roho rero, nitureke atwiyoborere, atwereke inzira y’ukuri, aturwanirire ishyaka kandi azatugeze ku ihirwe ry’ijuru. Amina.
Umubyeyi Bikira Mariya, we wabaye iruhande rw’Umwana we Yezu igihe rubanda rutamwumvanga, akamuba hafi mu bihe bikomeye cyane cyane ajya i Yeruzalemu kwitagaho igitambo kinyura Imana kugira ngo abantu bakizwe, akomeze abere ikiramiro abababaye bose, abafite ishavu n’agahinda, abatotezwa kubera Inkuru nziza, abahabwa akato hirya no hino; bose abakuzemo amizero y’ejo hazaza heza, kuko Imana idatererana abayo.
Padri Grégoire Hakizimana, Vic-Espagne.