Umukristu udafite urukundo aba abuze byose

Inyigisho y’uwa kabiri w’icyumweru cya 24 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 16 Nzeri 2014Abatagatifu Korneli na Sipriyani, Abamaritiri.

Amasomo: 1 Ko 12, 12-14.27-31a; [Za 99(100)]; Lk 7, 11-17

Ivanjili ya Yezu Kristu ni Ivanjili y’ubuzima, ubuzima butangwa kandi bukagengwa n’Imana. Ubuzima ishobora gusubiza ababubuze ku buryo bw’umutima, roho n’umubiri nk’uko twabyumvise mu ivanjili. Ubuzima natwe tugomba gusigasira kandi tugasangiza abavandimwe bacu.

Mu isomo rya mbere, Pawulo Mutagatifu, umwigisha w’amahanga, aradusobanurira uburyo Nyagasani yagennye muri Kiliziya ye kugira ngo ubwo buzima busakare mu bamwemera, hanyuma bugere no ku bandi bose bashakisha Imana nta buryarya. Kugirango ubuzima bw’Imana butugeremo tugomba kunga ubumwe. Amacakubiri yose abangamira ubwisanzure bw’ubuzima bw’Imana mu bantu bayo, kutavuga rumwe bishobora kuba umugera ukomeye w’urupfu uri mu mutima wa muntu tugomba guhora twigengesereye.

Kiliziya y’i Korinti ni cyo kibazo gikomeye yari ifite igihe Pawulo yayandikiraga iyi baruwa ndende kandi nziza, ababajwe n’uko abo yibyariye mu kwemera bari gucikamo ibice. Icya mbere yabibukije kandi natwe tugomba guhora twibuka ni uko Kiliziya ari iya Nyagasani, bityo nta wundi tugomba kwizirikaho atari We. Iki ni igishuko abakristu dukunze kugwamo kikagaragaza ko tutari twakura mu by’ukwemera cyangwa ko nta n’uko dufite. Amaso yacu areba naka aho kubona Nyagasani umukoresha, tukagaragara nk’abemera Imana ariko mu by’ukuri twemera cyangwa twikundira umuntu naka ku giti cye. Pawulo muri iyi baruwa arakoresha ibigereranyo byinshi ngo aziture abakristu, ari abamwiziritseho, cyangwa baziritse ku wundi muntu uwo ari we wese yaba ntumwa cyangwa undi muvandimwe wese ufite impano idasanzwe muri Kiliziya. Byose bigomba kubaka Kiliziya mu gutahiriza umugozi umwe.

Iyi baruwa iramagana amacakubiri y’ubwoko bubiri ihereye kuri kimwe mu bigereranyo bidufasha kumva neza Kiliziya icyo ari cyo: Kiliziya ni umubiri Kristu abereye umutwe twe tubereye ingingo.

Amacakubiri ya mbere twumvise mu isomo rya none ni ahereye ku nkomoko. Kwiyumvisha ko uruta abandi bitewe n’uko wavukiye mu muryango, ubwoko, akarere, idini runaka… Amateka atwereka ko iki ari gishuko gikomeye haba muri Kiliziya ubwayo cyangwa mu muryango w’abantu (société) uwo ari wo wose. Dukwiye gushimishwa n’uko Ivanjili yagiye izana impinduramatwara mu mategeko agenga abantu, ariko tukirinda kurangara kuko inkomoko ari iturufu ikomeye Sekibi akoresha ngo atsinde Kiliziya n’ibihugu.

Andi macakubiri Pawulo yamagana muri iri somo ni ashingiye ku bushobozi runaka bwa bamwe muri twe, bwaba ubukomoka ku ngabire ndengakamere cyangwa isanzwe y’umutima n’ubwenge, kuko zose zagenewe kubaka umubiri umwe Kiliziya. Ibi ntawakwirirwa abitindaho, tuzi amatiku aba mu makoraniro yacu (communautés), paruwasi, umuryangoremezo, urugo,… ariko no mu nzego zo hejuru naho birahaba. Amakimbirane, kutavuga rumwe ubwabyo si ibintu bibi. Ikibi ni ukubyitwaramo ku buryo buzana amacakubiri, aho bamwe bubaka abandi basenya (Kuri iyi ngingo amagambo y’ururimi rwacu cyangwa imitekerereze bishobora gutuma umuntu yibeshya: “conflit”, “opposition”, “diversité” si ibintu bibi). Ingabire iyo ari yose y’umuvandimwe ishobora kuba intandaro y’ikibazo aho kuba isoko y’igisubizo bitewe n’uko abyitwayemo cyangwa abandi babyitwayemo. Aha ni aho kwitondera cyane kuko kwisuzuma birushya, gutunga agatoki bikoroha. Iyo jyewe nibeshye hari igihe ntabibona nkabyita ishyaka, ubutwari cyangwa urukundo rwa Kiliziya; abandi bakaba abanyeshyari n’abapagani. Cyangwa ku boroherwa no gutunga agatoki umuvandimwe witanga bakamubonamo umwibone, inshyanutsi (excès de zèle), umunyagitugu, cyangwa uwishakira inyungu bwite.

Byose bijya i rudubi iyo tutiyumvise cyangwa ngo twumve umuvandimwe nk’urugingo rw’umubiri umwe Kristu abereye umutwe. Kristu wenyine niwe kamara, abandi twese nta wushobora kubura umusimbura ngo Kiliziya ibeho. Yaba usenga, yaba uyobora, yaba ukora ibitangaza, yaba uwitanga ku buryo ubwo ari bwo bwose,… we ubwe ntacyo avuze, kuko byose bikorwa na Kristu abigirishije Roho we muri twe. Iyo tubyumvise ukundi cyangwa nyirukugirirwa ingabire yo kubikora akabyumva ukundi birasenya kuko biba bihakana ubuvandimwe dukomora ku kuba abana b’Umubyeyi umwe, Imana Data yaturemye.

Ingabire twese tugomba guhuriraho, nakwita nk’icyita rusange ku bazi imvugo y’iby’imibare, iha agaciro izindi zose ni urukundo. Iyo yo biranemewe kuyigirira ishyari ryiza kuko ni kamara. Ku zindi hafi zose si ko bimeze. Umukristu udafite urukundo aba abuze byose. Ku mukristu utarufite izindi zose zihinduka ubusa imbere y’Imana. Si no guhinduka ubusa gusa ahubwo ziteye iseseme ni uko twe tutabibona. Abazagira amahirwe yo kuzirikana ijambo ry’Imana ku munsi w’ejo bazumva uko Pawulo Mutagatifu ayisobanurana igishyika kugirango abana be mu kwemera bamenye icy’ingenzi.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho