Umukungu yarapfuye baramuhamba!

Ku cya 26 Gisanzwe C, 29/09/2019

AMASOMO: 1º. Am 6, 1a.4-7; Zab146 (145),5b.6c.7ab.7c-8.9-10a;2º 1Tim 6, 11-16; 3º. Lk 16, 19 -31.

1.Dufungure amaso

Amasomo yo kuri iki cyumweru aradufasha gutekereza bihagije kuri ubu buzi turimo ndetse no ku buzaza. Kandi ubuzima buzaza ni na bwo dukwiye kwitaho cyane kuko ari bwo buzahoraho. Tuzamara imyaka mike kuri iyi si mu gihe nyuma y’uyu mubiri tuzabaho iteka mu ijuru cyangwa mu muriro. Buri wese ahitamo ijuru cyangwa umurio w’iteka. Nyamara icyo Imana yaturemeye, nta kindi ni ukubana na yo ubuziraherezo. Nta muntu n’umwe Imana ishaka ko yorama. Ni yo mpamvu kuva kera kugeza ubu Imana idahwema kudukabukira. Irangurura ijwi yifashishije aabahanuzi bayo ngo batuburire. Na Kiliziya ifite ubutumwa bwo guhanura. Na yo yifashishije abasaseridoti mbere na mbere irangurura ijwi itabaza kugira ngo hatagira uwidumbura ikuzimu.

2.Gucyaha ab’iki gihe

Umuhanuzi Amosi yahagurukiye gucyaha abantu bo mu gihe cye biberagaho nk’abagashize mu gihe abakene banogorwaga n’inzara. Habaho abantu badamaraye bambara neza bagatura mu bihenze bakiberaho mu maraha n’imyidagaduro. Ibyo byose bibatwara uruhu n’uruhande nyamara bakirengagiza guha umwanya Imana yabaremye. Biberaho no mu gasuzuguro ku buryo abakene n’abandi bose batagira urwara rwo kwishima basuzugurwa kakahava.

  1. Abateye Imana umugongo bazagarukira he?

Ese yemwe abo bantu babaho bateye Imana umugongo, bazagarukira hehe? Nta maherezo yandi. Ni ukuzinjira mu muriro w’iteka aho bazarira bagahekenya amenyo ubuziraherezo. Yezu Kirisitu ajya guca uyu mugani w’umukungu na Lazaro w’umukene ntiyashakaga kwiganirira gusa. Aratubwira ukuri ku buzima turimo. Araduhugura ku birebana n’ijuru. Araduserurira iyobera ry’umuriro w’iteka. Umukungu wabayeho mu birori bidashira no mu maraha nta kureba n’irihumye Lazaro, uwo ashushanya ba bantu bose bari ku isi bashaka ibyayo nyamara iby’Imana babisuzugura. Yezu atwigishije ko amaherezo ari ukugwa mu nyenga y’ikuzimu. Kandi umuntu urangije ubuzima atarubashye Imana, atarigeze yicuza, ubwo ibye biba birangiye. Aho kwitaba Imana yitaba Lusuferi akaboroga ubuziraherezo. Birababaje.

4.Gutabaza

Dukore iki? Nta kindi usibye gutabaza no guteza ubwega tuburira abantu bose ko igihe kigeze cyo kwisubiraho no kwemera Imana Data n’Umwana wayo Yezu Kirisitu. Igihe kirageze cyo kumvira Roho Mutagatifu. Igihe kirageze ngo duharanire ibyiza tugezwaho no kwemera Imana bigatuma tubaho mu butabera n’ineza uko Pawulo yabitubwiye. Umunyabyaha wese natakambe abwire Yezu ko yizeye impuhwe ze. Yezu ntadusaba kubaho nk’abamalayika batagira umubiri. Icyo adusaba ni ukurwana intambara y’ukwemera. Muri urwo rugamba, utsinzwe atabaza impuhwe z’Imana agasaba imbabazi. Uwinangira umutima we ashobora kurinda anogoka atisukuye mu mutima. Ibyo byaba ibyago bikomeye.

5.Duhamagariwe ijuru

Yezu Kirisitu uduhamagarira ijuru, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya, aduhakirwe. Abamalayika bakuru Mikayile, Gaburiheli na Rafayile badutsindire umwanzi usahaka gutwara roho zacu. Abatagatifu bandi na bo baduhakirwe kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho