Umukunzi nyawe ntarangwa no kwikunda bibangamira uwo akunda

Inyigisho yo Kuwa kabiri w’Icyumweru cya 28 gisanzwe, A

Ku  ya 14 Ukwakira 2014

 

Amasomo: Ga 5, 1-6; [Za 118(119)]; Lk 11, 37-41

Amasomo yo kuri uyu wa kabiri yose ateruriye ku iyobokamana nyakuri Yezu adushakaho: ni irishingiye ku mutima rigaragazwa n’ukwemera n’urukundo, si irishingiye ku kubahiriza amategeko rigaragazwa n’ibikorwa bitegetswe.

Muri Israheli y’Isezerano rya Kera baragiraga bati kugirango ube intungane ugomba gukora iki cyangwa iki, ibyo bikorwa ubwabyo bikakugira intungane, ku buryo washoboraga kwitegereza umuntu iminsi ibiri itatu ukemeza ko azajya mu ijuru kubera ko yasenze gatanu ku munsi, kuberako atigeze avugana n’abantu badasobanutse cyangwa abanyamahanga, kubera ko yakarabye intoki avuye hanze, kubera ko ku myenda ye handitseho amategeko y’Imana, kubera ko yahaye umukene igiceri, kubera ko yasibye kurya, kubera ko ari umuyahudi wagenywe, n’ibindi…, ariko byose atari ngombwa ko bijyana n’umutima wuzuye urukundo, rimwe na rimwe ndetse uwo muntu ari umugome ruharwa.

Kuri Yezu si ko bimeze. Ibyo byose ntacyo bivuze niba bidaturutse ku guhinduka nyakuri guturuka ku kwemera Imana, kwa kundi gutuma umuntu asigara agengwa n’urukundo rutuma akora ikiza atitaye ku mategeko, atabitewe n’uko bitegetswe, rimwe na rimwe ndetse ntatinye kugaragara nk’udakurikiza amategeko niba ibyo ategeka bibangamiye urukundo rugomba kugirirwa buri wese nta vangura, ndetse rimwe na rimwe birurwanya. Mu by’ukuri nta kimenyetso runaka kidashidikanywa cyakwereka ubutungane bwa runaka. Igicumbi cy’ukwemera kiba mu mutima, kandi nta muzindutsi wa kare wahatashye. Nyirubwite gusa niwe ufite inshingano n’ubushobozi byo kuhasukura abifashijwemo n’ingabire y’Imana, kandi ni nabyo byihutirwa. Noneho ibikorwa by’urukundo bigakorwa bishibutse ku mutima wahindutse aho kugira ngo bikorwe kubera ko hari itegeko ribigena. Umukristu ntagomba kurangamira itegeko ngo aritinye. Umukristu aremera, akizera akanakunda maze ibikorwa bikavumbuka mu mutima nk’uko amazi ava mu isoko.

Abanyagalati bari bamwe mu bo imvugo ya kiyahudi cyangwa iya bibiliya muri rusange yita abanyamahanga. Nta muco wo kugenya bagiraga. Pawulo Intumwa yamaze kubigisha no kuhashinga Kiliziya umwe mu bigisha Ijambo ry’Imana ukomoka mu bayahudi arahanyura abigisha ko ubutungane budashoboka niba batigenyesheje. Pawulo arababurira kuko izo nyigisho zashoboraga kubasubiza mu myumvire y’isezerano rya kera ishingiye ku mategeko agereranya n’ubucakara. Twebwe abakristu ikidukiza ni ukwemera dufitiye Yezu Kristu, kwa kundi twakiriye igihe tubatizwa, ariko kugomba kugenda gukura uko bwije uko bukeye, uko bwije uko bukeye kukatugira intayegayezwa mu kwizera no mu rukundo.

Ijambo ry’Imana mu bihe byose rigomba kutubera inkuru nziza. Ni ukuvuga ko rigomba kugera mu mibereho yacu rikazamura imyumvire isanzwe ya muntu rikayisanisha n’imyumvire y’Imana twigishijwe na Yezu Kristu. Muri kamere yacu dukunda kugira umurongo uhamye tugenderaho, ku buryo ugeraho ukatubera nk’itegeko. Abantu tujya twivumbura ku mategeko ariko kamere yacu ikunda itegeko. Urukundo rwo ntirugira itegeko. Mu gukunda nta “bigomba kugenda bitya” ihaba. Ibyo tubisanga mu rukundo rusanzwe rw’abantu ariko no mu rukundo dutegekwa rw’Imana ni ko bimeze. Ukunda agengwa n’ugushaka k’umukunzi. Ibyo nta mpungenge biteye kuko umukunzi nyawe nawe atarangwa no kwikunda bibangamira uwo akunda, nawe ahubwo aba yiteguye gutanga ubuzima bwe ngo amererwe neza. Kudupfira ku musaraba bya Yezu ni cyo bitwigisha: Imana iradukunda ku buryo idashidikanya gutanga umwana wayo (kwitanga ubwayo). Natwe tugire ishyaka ryo kumenya icyo ishaka duhugukira Ijambo ryayo, kandi n’iyo cyaturushya tugikore. Ibyo bidusaba kandi kwakira ingabire za Roho wayo kugirango aduhe ubutwari kandi tuvumbure icyo tugomba gukora kuko ibihe bishya bizana “udushya”, hakaba ubwo twajijwa tugasobanya n’Imana, tukitiranya ugushaka kwayo n’ibitekerezo by’inzaduka. Imyumvire ishingiye ku mategeko ibangamira Roho w’Imana, kuko ushaka kumumenya ikamukeneka (maîtriser).

Nyagasani duhe kugira ubwigenge nyabwo bw’abana b’Imana.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho