Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 20 gisanzwe giharwe
Tariki ya 22 kanama 2015
Bavandimwe, Yezu akuzwe!
Mbere na mbere ndabifuriza Umunsi mwiza wa Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru. Dufate akanya gato, tuzirikane Ivanjili y’uyu munsi.
-
Yezu amaze iminsi atwigisha umugenzo mwiza wo kwicisha bugufi
Ivanjili ya Matayo tuzirikana muri iki gihe, imaze iminsi itugezaho inyigisho za Nyagasani Yezu ku mugenzo mwiza wo kwicisha bugufi. Igihe abigishwa be bamubajije bati “Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?” (Mt 18, 1), Yezu yabahaye urugero rw’umwana muto, ati “Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru” (Mt 18, 4)
Igihe Petero amubajije ati “Nkatwe twasize byose tukagukurikira, tuzamera dute?” (Mt 19, 17), Yezu, mu gisubizo yamuhaye, yongeyeho ko “Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu banyuma bazaba aba mbere” (Mt 19, 30). Yezu yasojeje umugani w’abakozi mu murima w’imizabibu agira ati “Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba abanyuma”(Mt 20, 16). Nyuma y’uko nyina wa Yakobo na Yohani asabiye abahungu be imyanya ya mbere mu Ngoma ye, Yezu yarongeye atsindagira iyo ngingo yo kwicisha bugufi, ati “Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu” (Mt 20, 26-27).
Uyu munsi rero nabwo Yezu asubiye muri iyo nyigisho, atwibutsa ko ibanga ry’ubukuru mu bandi ari ukubabera umugaragu, naho ibanga ryo gukuzwa ari ukwicisha bugufi: “Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa” (Mt 23, 11-12).
Nyagasani Yezu ubwe yabitanzeho urugero abamwemera bagomba gukurikiza: “Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mt 20, 28).
-
Icyo Yezu agayira Abigishamategeko n’Abafarizayi
Icyo Nyagasani Yezu agayira Abigishamategeko n’Abafarizayi si inyigisho zabo, ahubwo ni imyitwarire n’imigenzereze yabo: “Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa; nuko rero nimubumve kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo” (Mt 23, 2-3).
Iyo migenzereze yabo iteye ite? Baravuga ariko ntibakore (Mt 23, 3). Aho kugaragira abandi, baragaragirwa; aho gukorera abandi barakorerwa. Aho gukura ubukuru bwabo mu kubera abandi abagaragu no kubitangira, ahubwo baharanira ko abandi bababera abagaragu. Biyumvamo ko bo bazobereye mu by’Imana… Mbese, nk’uko Yezu abivuga “Bahambira imitwaro iremereye, bakayikorera abantu, ariko bo ntibayikozeho n’urutoki!” (Mt 23, 4).
Bazi kwibonekeza no kwishyira imbere: “Muri byose, bakorera kugira ngo abantu bababone” (Mt 23, 5). Baharanira umwanya w’imbere mu byicaro haba mu birori cyangwa mu isengesho: “Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe; n’intebe za mbere mu masengero” (Mt 23, 6).
Bakunda ibyubahiro n’amagarade. Bakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita“Mwigisha”, “Mubyeyi” na “Muyobozi” (Mt 23, 7-10).
-
Twe duhagaze dute?
Ntitwibwire ko abandi ari bo bameze nk’aba Bigishamategeko n’Abafarizayi. Ntitwibwire ko izi nyigisho za Yezu zitatureba. Ahubwo buri wese niyibaze: Nitwara nte imbere y’abo nduta? Mparanira nte ibyubahiro? Iyo batampaye icyicaro gikwiriye “uwo ndi we” mbifata nte? Amazina y’ibyubahiro nkunda ko banyita ni ayahe? Ese mparanira gukorera no kwita ku bandi cyangwa ahubwo ko abandi bankorera kandi bakanyitaho? Nkoresha nte umwanya w’umukuru mfite muri bagenzi banjye? Mbafasha? Mbitangira cyangwa se “mbumvisha”, mbakandagira ku gakanu?
Bikira Mariya, urugero rwo kwicisha bugufi, we muja wa Nyagasani (Lk 1, 38) wakujijwe n’Imana ikamugira Umwamikazi w’isi n’ijuru, natwigishe ibanga ryo kwicisha bugufi no gukuzwa n’Imana yonyine, Yo ihantantura abakomeye bakava ku ntebe zabo, maze igakuza ab’intamenyekana (Lk 1, 52).
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA