Umumaritiri wa mbere

Ku wa 26 Ukuboza 2020: MUTAGATIFU Sitefano, Umumartiri wa mbere.

AMASOMO: Int 6, 8-10; 7, 54-60; Mt 10, 17-22

Bavandimwe muri Kristu Yezu umucunguzi wacu, Noheli nziza! Dukomeje guhimbazanya ibyishimo iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo yigira umwe muri twe, akicisha bugufi ku buryo bukabije nyamara agamije kutugira uwo ari we! Hari rero iminsi mikuru igera muri itatu duhimbaza ikurikira bya vuba ibyishimo bya Noheli: Mutagatifu Sitefano, Yohani Mutagatifu, Abana b’inzirakarengane b’i Betelehemu. Kuri Noheli duhimbaza ukwigira umuntu kw’Imana (l’Incarnation), aho Kristu yemeye kwigira twe kugira ngo atugire We (Mutagatifu Sipiriyani).

Uyu munsi Kiliziya umubyeyi wacu ikereye guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Stefano, uwahowe Imana wa mbere. Koko amaraso y’abahowe Imana ni imbuto z’ubukirisitu! N’ubwo tutazi neza itariki mutagatifu Sitefano yiciweho; hari impamvu ikomeye Kiliziya iduha guhimbaza uwahowe Imana bwa mbere ku munsi ukurikira Noheli: irashaka kugira ngo turangamire mbere na mbere impamvu nyamukuru y’ukwigira umuntu kwa Jambo, ni ugucungurwa kwacu. Ivuka ry’umwana Yezu mu ijoro rya Noheli, rishushanya ukuza k’umuntu mushya mu gitondo cya Pasika. Abatagatifu rero, ni abagize amahirwe yo kugera ku ivuka rishya rya Yezu Kristu. Kuko batinyutse kumukurikira aho yanyuze hose, ndetse bagera no kuri Gorogota.

Mutagatifu Sitefano, yabaye uwabimburiye abandi akurikira Yezu kugera ku rupfu.Tugomba nka « Sitefano, gusendera Roho Mutagatifu, guhanga amaso yacu ku ijuru », kugira ngo tubone ubuhangange bw’Imana na Yezu uhagaze iburyo bwa Data. Ni muri uko kwitegereza Nyagasani watsinze urupfu tuzaboneraho gutanga ubuhamya bw’icyizere; duhamya ko nyuma y’urupfu tuzabana n’Imana, bikadutera imbaraga zo kuvuguruza abaturwanya, dukoreshe intwaro z’urukundo n’impuhwe. « Nyagasani, ntubahore iki cyaha », nk’uko twabizirikanye mu isomo rya mbere.

Hashize igihe kitari kinini turirimba inkuru nziza y’ivuka ry’umucunguzi, ariko na none duhise duhamagarirwa no kuzirikana ku iherezo ry’ubuzima bwa hano ku isi duhimbaza Sitefano Mutagataifu; bityo tugahimbaza izuka yagezeho anyuze ku musaraba. Nk’abana b’Imana, dusabirane kumukurikira twishimye no kudahungabanywa n’ibigeragezo igihe byaje. “Ntimuzakuke umutima, kuko Roho w’Imana azabakura ahabi!”. Duhamirize isi dufite icyizere ko Kristu yatsinze icyaha, ubugome n’urupfu.

Bavandimwe, kurangamira iryo yobera ry’urukundo bivugurure imbaraga zacu kandi bidufashe guhamya nta bwoba inkuru nziza Yezu yatuzaniye; twibuka ijambo Nyagasani yavuze agira ati : « uzaba yaranyemeye mu maso y’abantu, nanjye nzamwera mu maso ya Data uri mu ijuru; naho uzanyihakana imbere y’abantu , nanjye nzamwihakana imbere ya Data» (Mt10,32-33).

Mbifurije Noheli nziza mwese!

Padiri Prosper NIYONAGIRA

GITARAMA, KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho