Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 1 cya Adiventi, 2013

Ku ya 03 Ukuboza 2013 – Mutagatifu Fransisko-Xaveri

Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Igihe cya Adiventi twatangiye ku cyumweru gishize ni igihe cyo kwitegura amaze y’umukiza. Nyamara muri uko kwitegura ukuza k’umukiza ntitugomba kwiyibagiza ko yaje kw’isi mu bwiyoroshye no kwicisha bugufi kugeza apfuye akamanukira mu irimbi. Nyamara ntabwo yaheranywe n’urupfu ahubwo yarazutse, asubira mu ijuru. Ariko mu kugenda yabwiye intumwa ze ko azaba ari kumwe nazo mu butumwa bwazo kugeza igihe azagarukira. Ubu rero dutegereje ko azagarukana ikuzo. Umwigishwa wa Kristu abaho muri uko kwizera ntabwo ajya yiheba. Yezu ni umwe, ari ejo hashize, ari none, ari n’ejo.

Umuhanuzi Izayi aradufasha kwitegura amaze y’umukiza. “Umumero” uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, se wa Dawudi, ni undi mwami uzaba ameze nka Dawudi, ndetse akazana musumbya ibigwi. Ikizamuranga ni uko azaba yuzuye Umwuka w’Uhoraho, ni ukuvuga Roho Mutagatifu, Roho w’Imana. Azarangwa no gutinya Uhoraho no guca Imanza zitabera. Azarenganura abakene bo mu gihugu. Ntazarangwa n’ubuhemu.

Uwo mumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, cyangwa uwo mukiza Izayi aduhanurira, afite imigenzo yihishe abami n’abategetsi benshi b’i Rwanda. Ngo azaragwa n’ubuhanga n’ubushishozi, ubujyanama n’ubudacogora, ubumenyi n’ukubaha Imana. Uwo niwe dutegerejeho paradizo dore ko ngo ku ngoma ye « ikirura kizabana n’umwana w’intama ». Kandi ngo icyo gihe « umwana ukiri kw’ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri ».

« Uwo munsi inkomoko ya Yese izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu »

Ubu buhanuzi butubwira amaza y’umucunguzi (messie) hari ababufata nk’inzozi ! Cyane cyane abababajwe n’abagome barangwa no kwica, kurenganya, gusuzugura Imana n’abantu. Nyamara Abanyarwanda bazi icyo guhunga igihugu bivuga, bari bakwiye kubangura amatwi bakumva ijwi ry’umuhanuzi Izayi. Uyu munsi bavuga ko ibendera ry’igihugu rizazamurwaho n’umwami wo mu muryango wa Yese, ni umunsi wo kugaruka kw’abajyanwe bunyago ba Isiraheli. Bazahindukira berekeza Yeruzalemu bava za Babiloni no mu bindi bihugu bari barahungiyemo. Ese ye, none Abanyarwanda twaba tuburirwa ntitwumve ?

Harya i Rwanda umwami w’amahoro twagize utinya Imana nka Dawudi ni nde?

Mu gutegura iyi nyigisho nashatse kwiyibutsa amateka y’Urwanda ngo menye umwami w’amahoro wategetse u Rwanda, atinya Imana kandi akubahwa n’abanyagihugu, tukaba twifuza ko yagaruka akadutegeka. Nta gisubizo nabonye. Nyamara nahise nibuka ko u Rwanda rwagabiwe Kristu Umwami. Icyo gihe u Rwanda rwari rukiri ku ngoma y’abami. Umwami wari ku ngoma icyo gihe ntabwo byamuteye ipfunwe. Nahise kandi nibuka ijambo dusanga mu ivanjili ya Matayo aho Yezu yibutsa iby’Umwami uzavuka mu muryango wa Dawudi. Mwihangane musome icyo iyo vanjiri ivuga : « Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati «Icyo mutekereza kuri Kristu ni iki? Ni mwene nde?» Bati «Ni mwene Dawudi.» Arongera ati «Bite se ko Dawudi, abwirijwe na Roho w’Imana, amwita Umutegetsi, avuga ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?» Ntihagira ubasha kumusubiza n’ijambo na rimwe; kandi kuva uwo munsi, nta n’uwongeye gutinyuka kugira icyo amubaza (Mt 22, 41-46). Mu by’ukuri Yezu niwe Dawudi mushya. Niwe umwami Dawudi yita Umutegetsi we (Zaburi 110, 1). Urwanda rero narwo rwahawe Kristu Umwami kandi hari undi mwami uruyobora.

Kiliziya yemeje ko Bikira Mariya yasuye u Rwanda. Ni koko yaje aje iwe aho abemera bakiriye Ingoma y’Umwana we. None se u Rwanda si urwa Kristu Umwami? Mu butumwa Bikira Mariya yahaye Abanyarwanda ngo bazabugeze ku isi, aragira ati “musenge ubutarambirwa kandi nta buryarya”, ati “musabire Kiliziya kuko hari ibibazo by’ingutu izahura nabyo”. Ngizo intwaro z’urugamba duhamagarirwa kurwana mu kwitegura umucunguzi. Bikira Mariya yaranagize ati “ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri”. Nimucyo twishimire ko ukwemera kuzaza, ariko natwe dukaze urugamba kugirango abemera babe benshi.

Urugamba duhamagarirwa kurwana ntabwo ari uruvusha amaraso. Urwo rugamba ni nk’urwo Yezu yarwanye akiza indwara z’amoko yose, ababarira n’abamugiriye nabi, yirukana roho mbi, yemera gupfa kuko yari afitiye Se ukwemera kwatumaga yiyumvisha ko atazigera amutererana. Ariko byamusabye gusenga no gushishikariza abe gusenga ngo batava aho bagwa mu bishuko.

Banyarwanda bavandimwe, ibishuko ni byinshi. Ni byinshi cyane. Nitureba nabi turibeshya urugamba dukore nka Petero wabonye bikomeye agafata inkota agakerera ugutwi kwa Malikusi. Nyamara Yezu yahise agusubizaho, asa n’umubwira ko yibeshye urugamba.

Bikira Mariya Mubyeyi, dufashe kwitegura amaza y’umwana wawe !

Padiri Bernardin Twagiramungu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho