Ku ya 1 Ukuboza:
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida mu izina rya Yezu
Sasura SIDA itahadusanga!
Agusigasira useka
Ugasasa ugasasanura
Ugasirita abagusatiriye
Mukisimbiza mu busambanyi,
Isaha yo gusamba yasimbuka
Ya saso mwiyesuragaho
Bagasigara bayigusegura
No Kwiyegura ntubisigarane.
Ng’uko uko Sida idusingira,
Idusanze ku rusenge rw’ingeso mbi.
Gusambana ni ukuyisanganira
Kuba ihabara ni ukuyihamagara
Guhemuka ni ukuyiha ihema
Ugaha igihano uwakwihaye
Kandi uhogora ntaguheme.
Kurya ubukwe bubisi si ukuyibisa
Ahubwo ni ukuyisegura ngo ibibasire.
Gukazanura si ukuyikanga
Ahubwo ni ukuyikaza no kuyikwiza
Ngo icumbike inacure inkumbi.
Kwakira imari y’abakire
Ni ukubakira icyo cyago inkike.
Gusohokana n’abakuruhukana
Ni ugusingira uwo musonga.
Gutunekerwa inota witanga
Ni ugutererana ubugingo watijwe
Ukabutegeza ababutengagura.
Gucyura icyo cyaha cy’umubiri
Ni ugucyuza umunyu Uwagukijije
Maze ugahekenyera kwikenya.
Nyamara niwirinda ntuzarindagira
Uzakunda urutarunda induru
Kurindimuka ntibizagutondagira
N’uwo mugera ugesa ntuzakwegera.
Wituma bakurandata ngo urondogore
Ngo bakurangamire urangare,
Kuko uburanga Sida itabuhanga.
Hangaza wihangane ntuzahungabana
N’Uwaguhanze araguhagatiye
Kunda by’ukuri ukumire urupfu.
Reka gusasanura ako gasaso
Amaraso dusehera adaseseka
Sasura Sida itahadusanga.
“Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya Roho bigashyira ubugingo n’amahoro.” (Rom 8, 6)
“Ntimuzibeshye: Imana ntireregwa. Icyo umuntu azaba yarabibye ni cyo azasarura. Ubibira umubiri azawusaruraho urupfu. Naho ubibira Roho azayisaruraho ubugingo bw’iteka” (Gal 6, 7-8).
“Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane mukirinda ubusambanyi” (1 Tes 4, 3).
Kuwifuza kumva uyu muvugo kuli format audio yakanda hano: Sasura SIDA itahadusanga
Padiri Jérémie Habyarimana