Umunsi mukuru wa Mutagatifu Yakobo Intumwa

Inyigisho yo ku wa 4 icyumweru cya 16 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya

Amasomo matagatifu: 2Kor 4,7-15

                                        Mt 20, 20-28                

            Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Yakobo intumwa. Guhimbaza umunsi mukuru w’Intumwa ni ugusubira ku isoko kuko Kiliziya yacu ishingiye ku Ntumwa. Intumwa ni abagabo b’indahinyuka Yezu yitoreye abagira inshuti ze baba inkoramutima ze. Baramukurikiye bagendana nawe, bumva inyigisho ze, bakurikirana bya hafi cyane ubuzima bwe bwa hano ku isi, ibikorwa bye n’inyigisho ze. Mu by’ukuri ni abahamya bahamye b’Inkuru nziza y’umukiro wacu muri Yezu Kristu. Ni bo rero bakomeje umurimo Yezu yatangiye wo kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu nk’uko n’ubundi yabatoye aricyo abashakaho. Yezu yashatse ko Kiliziya ye ishinga imizi ku Ntumwa, “kugira ngo ku isi ikomeze kuba ikimenyetso kidasibangana cy’umukiro kandi ikomeze gusakaza mu bantu bose inyigisho z’iby’ijuru”. Kuba rero turi abakristu, twaramenye Yezu Kristu, tukamenya icyo Imana idushakaho (kutugira abana bayo muri we nyine) tubikesha Intumwa zatugejejeho Ivanjili. Twemera kandi duhamya ko abo turi bo, abemera Yezu Kristu, abana b’Imana muri Kiliziya Imwe, Gatolika, Ntagatifu ishingiye ku Ntumwa, tubikesha ubwitange bw’izo Ntumwa, zo zemeye guhara byose zigakurikira Yezu Kristu, zikamwamamaza kugeza zemeye ko amaraso yazo amenwa kubera urukundo zimufitiye no kwitangira umukiro wa bene muntu, zigera ikirenge mu cye. Intumwa rero zanyweye ku nkongoro ya Yezu wemeye guhara byose kugeza ubwo atanze ubuzima bwe akicwa urw’agashinyaguro kugirango aducungure, akazukira kudukiza.

            Kuri uyu munsi rero wa mutagatifu Yakobo intumwa, dukwiye kuzirikana ku buzima bwe by’umwihariko n’ubw’Intumwa muri rusange. Yezu yabatoye ari abanyantege nke, ari abanyabyaha, arabakiza, arabatoza abagira intore ze, arabatuma. Mu by’ukuri bakoze urugendo rurerure rw’ukwemera, bagenda basobanukirwa buhoro buhoro amatwara ya Yezu Kristu n’ubutumwa bwe. Mu Ivanjili ya none twumvise ukuntu Yakobo na mwene nyina bifuzaga imyanya y’icyubahiro mu ngoma ya Kristu batarasobanukirwa bibwira ko yaje gushinga ingoma nk’ingoma zisanzwe zo ku isi. Nibwo umubyeyi wabo agiye kwinginga Yezu ngo azabagabire iyo myanya. Yezu ati: “Ntimuzi icyo musaba…”. Niko kubasobanurira amatwara y’ingoma ye: “Ushaka kuba mukuru muri mwe niyigire umuhereza wanyu, uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe azigire umugaragu wanyu. Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incugu ya benshi”. Yezu rero yagiye abatwara buhoro buhoro kuko azi intege nke za bene muntu, arabigisha, abahishurira amabanga y’ingoma y’ijuru kugeza ubwo amennye amaraso ye ku musaraba, arapfa arahambwa, ku munsi wa gatatu arazuka, arababonekera, bibonera ukuntu ibyanditswe mu mategeko n’abahanuzi n’ibyo yabigishije byose yabyujuje, arabakomeza, abaha imbaraga zihariye za Roho mutagatifu arabatuma bajya kwamamaza iyo nkuru nziza ikwira ku isi hose none natwe yatugezeho. Turi abakristu turi aba Yezu kuri ubu n’iteka ryose.

            Bavandimwe rero, uwo mukiro twashyikirijwe n’Intumwa n’abazisimbuye uko ibinyejana byagiye bisimburana, tuwukomereho kandi duharanire ko ugera kuri bose nk’uko Yakobo mutagatifu n’izindi ntumwa babiduhayemo urugero, none Nyagasani akaba yarabagororeye baganje mu ikuzo rye. Gusa uwo mukiro nk’uko Pawulo mutagatifu yabitwibukije, tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, kuko turi abanyantegenke muri byinshi, kandi nta n’ubwo kwamamaza ingoma y’Imana bitworohera kuko iyi si turimo itayakira ku buryo bworoshye. Ese dushobora kunywera ku nkongoro Kristu yanywereyeho ndetse n’intumwa ze zikayinyweraho? Dushobora gutwara umusaraba tugakurikira Kristu, tukihanganira ububabare byaba ngombwa no kugabizwa urupfu tukabyemera kubera Kristu n’ingoma ye? Tumenye ko “imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho”. Kugirango tuzasangire na Kristu umutsindo tugomba gusangira nawe imibabaro duharanira umukiro wacu n’uw’abavandimwe bacu.

            Ku bw’amasengesho ya Bikira Mariya, Umwamikazi wíntumwa n’aya mutagatifu Yakobo n’Intumwa zose n’abatagatifu bose badahwema kuduhakirwa, twakire Ivangili ya Kristu ihindure ubuzima bwacu, turusheho gusobanukirwa n’urukundo rutagereranywa Imana idukunda muri Yezu Kristu umwana wayo, Roho mutagatifu atumurikire kandi aduhe imbaraga tube abahamya barwo maze twese tuzabane na Kristu mu ngoma ye itagira iherezo.

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)

               

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho