Umunsi mwiza ku bitwa ba Matiyasi

Inyigisho yo ku wa 14 Gicurasi 2013: Mutagatifu Matiyasi, Intumwa

Inyigisho yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Umunsi mwiza ku bitwa ba Matiyasi

Bavandimwe, uyu munsi turibuka tukanizihiza mutagatifu MATIYASI. Umunsi mwiza ku bitwa ba Matiyasi ! Uyu yatorewe gusimbura Yuda wari waragambaniye Yezu nyuma akaza kwiyahura. Mutagatifu Petero wari ukuriye abigishwa ba Yezu yabonye ko umubare wa cumi na babiri ufite icyo usobanura, maze ahereye ku Byanditswe Bitagatifu abona ko Yuda agomba gusimburwa. Byabaye rero ngombwa ko mbere y’uko Roho Mutagatifu aza gutangiza ku mugaragaro imirimo ya Kiliziya, abagendanye na Yezu kuva abatirijwe muri Yorudani kugeza asubiye mw’ijuru, baba ari cumi na babiri. Kuko umuryango mushya w’Imana wagombagaga gushingirwa kuri ba cumi na babiri nk’uko abahungu cumi na babiri ya Yakobo-Israeli aribo umuryango wa Israheli wari wubakiweho. Muribuka ko imiryango y’abo bahungu iyobowe na Musa yagiranye amasereno n’Imana, igahabwa n’amategeko icumi igomba kubahiriza.

Ivanjili y’uyu munsi iradufasha kumva no kumenya icyo uwatorewe kuba intumwa asabwa. Disikuru ya Yezu mu ivanjili y’uyu munsi nta bandi igenewe batari ba cumi na babiri. Ikiranga iyi disikuru ya Yezu ni amagambo « urukundo », « gukundana », « incuti ». Nk’uko Uhoraho Imana ya Israheli yahaye umuryango wayo amategeko ibinyujije kuri Musa, no mu muryango mushya ariwo Kiliziya Yezu aratanga itegeko rigomba kuwugenga. Iryo tegeko rero ni iri : « nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze ». Arabasaba kandi kugenda bakera imbuto. Mu yandi magambo, bagomba kugenda bakwiza urukundo aho banyuze hose. Uko iryo tegeko rikora ni uku : nk’uko Data yankunze, nanjye narabakunze, nk’uko nabakunze namwe muzakunde abandi. Ibi bivuze ko urukundo wahawe ntabwo ugomba kurusubiza gusa uwaruguhaye. Ibyo n’abapagani barabizi. Ahubwo niba ugiriwe igikorwa cy’urukundo nawe ugomba kurugirira undi cyangwa abandi, bityo bityo,… kuzagera ubwo ivanjili y’urukundo yamamara kw’isi hose.

Ikindi ni uko abatorewe kuba abigishwa n’intumwa za Yezu bagomba kurangwa n’ibyishimo. Bakaba abagaragu b’ibyishimo by’abandi. Koko rero ibyishimo n’amahoro nibyo biranga umwogezabutumwa cyangwa undi wese uharanira ubutungane. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu niwe wigeze kwisabira Imana mu isengesho rye agira ati « Mana, sinifuza kuba umutagatifu ufite agahinda, kuko umutagatifu ufite agahinda ni umutagatifu uteye agahinda ».

Bavandimwe, kuri uyu munsi mukuru wa mutagatifu Matiyasi, nimumfashe dusabire intumwa za Yezu n’abazisimbuye. Cyane cyane dusabire abatorerwa kuba abepiskopi kugira ngo bakwize urukundo mubo bashinzwe kandi babe abagaragu b’ibyishimo by’abandi bataretse n’ibyabo. Bakire (baronke) ibyishimo nk’uko Yezu abitanga, dore ko atabitanga nk’uko isi ibitanga !

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho