Umunsi mwiza w’Umutima Mutagatifu wa Yezu

Inyigisho yo ku wa gatanu, Umutima Mutagatifu wa Yezu, C, 2013

Ku ya 07 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

AMASOMO: Ez 34, 11-16; Zaburi ya 22(23);Rm 5,5-11; Lk 15, 3-7

Umunsi mwiza w’umutima mutagatifu wa Yezu

Bavandimwe, umunsi w’umutima mutagatifu utwibutsa kuzirikana ko Yezu ari umunyampuhwe n’umunyambabazi. Abashobora kujya mu misa byaba byiza baririmbye ya ndirimbo igira iti “Nyagasani agira impuhwe n’ibambe, atinda kurakara kandi akagira Ubuntu cyane”. Indi ndirimbo ya Zabuli yadufasha kumva icyo uyu munsi ushaka kutwigisha ni igira iti “Nimushimire Uhoraho kuko ari umugwaneza, kuko impuhwe ze zihoraho iteka”.

Amateka y’umuryango w’Imana, Israheli, atwereka ko Imana idahwema kwereka abayo ko ibakunda kandi ko itajya ibatererana cyane cyane iyo batinyutse kuyigezaho isengesho ryabo. Igitabo cy’Iyimukamisiri kitubwira amagambo yuje urukundo Imana-Uhoraho yabwiye umuryango wayo wari mu buhungiro buvanze n’ubucakara mu Misiri. Yaragize ati

“Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki. None ngaha induru y’Abayisraheli yangezeho, maze mbona ukuntu Abanyamisiri babica urupfu rubi.” (Iyim 3, 7-9).

Kwigira umuntu kwa Yezu niko kwatugaragarije impuhwe zitagira urugero rw’Imana yacu. Yezu yagaragaje umutima wuje impuhwe mu nyigisho no mu ngiro bye: abo yashyize imbere ni abakene n’abantu baciye bugufi. Abanyabyaha abandi bitaza bakabaha akato bamubonyemo inshuti itaryarya. Ntabwo yigeze atinya kubasanga no gusangira nabo. Mu nkuru y’umusamaritani mwiza, Yezu yiyerekana nk’umunyampuhwe udatinya amaso n’umunwa by’abaneguranyi.

Kwizihiza umunsi mukuru w’Umutima mutagatifu wa Yezu ni ukwibuka iyi myitwarire yose tumaze kuvuga : kugira impuhwe n’ibambe, ubugwaneza, gutinda kurakara, kugira ubuntu no kwitangira abandi mu budahemuka.

Ivanjili itubwira ko kuwa gatanu mutagatifu Yezu bamuteye icumu mu rubavu rihinguranya umutima, maze usohokamo amaraso n’amazi. Muri ayo masoko y’ubugingo, avamo amaraso n’amazi, niho amasakaramentu akiza aturuka. Ibanga ivanjiri iduhishurira kuri uyu munsi w’umutima mutagatifu wa Yezu ni uko buri muntu muri twe azwi neza mu izina rye. Kandi akaba akunzwe. Buri muntu ni nka ya ntama imwe mw’ijana Yezu ashakisha iyo yazimiye yayibona akishima, akayiterera ku bitugu akayicyura.

Mu Rwanda umuntu yavuga ko ibirura byiraye mu ntama birazitatanya. Mbega ukuntu byaba byiza abanyabyaha bisubiyeho bakagarukira imana. Mbega ukuntu twabyina neza, tukikara bibereye abeza, tugize dutya tukabona abashumba beza baduhuriza hamwe. Mbega ukuntu byaba byiza incuti n’abaturanyi bahuye bakishimira umuhuro w’ubushyo bwari bwaratanyijwe n’ibirura by’ubwoko bwinshi.

Nimucyo dusabe Yezu umushumba mwiza ngo yumve ugutakamba kwacu, aze adutabare, ahuze abatatanye, aduhe kwishimana n’abavandimwe bacu.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho