Umunsi wa Karindwi

Ku ya 1 Gicurasi 2020 w’ icya 5 cy’igisibo, A, 4/4/2020

1º. Intg 1, 26-2,3;Zab 89, 2-4.12-16; Mt 13, 54-58.

1. Yozefu na Mariya 

Dutangiye ukwezi kwa gatanu. Umunsi wa mbere, ni uwa Yozefu Mutagatifu urugero rw’abakozi. Naturamire muri ibi bihe abakozi benshi bifashe mapfubyi. Naturamire iki cyago virusi-rusisibiranya yandura vuba ivurwe ireke kuvogera abatuvomeraga urukingo none ubu ivomo rikaba ryaravangiwe. Nta n’umwe wari wamenya uko iyi virusi yavanwaho! Yozefu urugero rw’abakozi namurikire abakozi b’inzobere mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi batuvumburire urukingo. Yozefu nabe hafi abakozi bahangayitse cyane cyane ba nyakabyizi bo muri Afurika ubu batagitarabuka. Benshi ubu bizingiye mu mago mu ngorane z’inzara. Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi nabagenderere abahumurize kandi asabire ituze abaritakaje kubera Covid 19 yahuye n’ibindi bibazo by’uruvangitirane hirya no hino.

2.Kuruhuka no gusingiza Imana

Ubusanzwe mu bihe byiza, hari igihe cyo gukora imirimo hakaba n’igihe cyo kuruhuka no gusingiza Imana. Yego ahenshi cyane cyane mu bihugu by’i Burengerazuba, umunsi w’ikiruhuko n’isengesho wabaye umunsi wo gucuragana mu byo kweshimisha!

Abantu bemera Imana Data Ushoborabyose bo bagira umunsi wo kuruhuka no gusenga. Abo bakurikiza ibwirizwa ry’Imana Umuremyi w’ijuru n’isi. Yaremye byose maze ku munsi wa karindwi ngo “iruhuka umurimo yari imaze gukora”. Ku Mana si ibyo kuruhuka twiyiziho nk’abantu. Imana yaruhutse umurimo yari imaze gukora. Ibyo si ukuruhuka nk’ibi byacu. Ahubwo Imana yakomeje kwitegereza ibyo yari imaze kurema ikomeza kubyishimira ari ko kubibeshaho. Yo ntijya iruhuka, nta na rimwe. Icyo ikora gihoraho: kubeshaho ibyo yaremye ikabihumekeramo ibibeshaho ubudatuza.

3.Isabato

Abayisiraheli mu kwemera kwabo kwa kiyahudi, iri jambo twumvise none rivuga umunsi wa karindwi Imana yaruhutseho barihaye igisobanuro kiremereye cyane. Ni isabato ari byo kuvuga umunsi wa karindwi. N’igihe Imana igaragaje irema rishya rya byose muri Kirisitu, Abayahudi ntacyo basobanukiwe. Bikomereje imihango yabo y’isabato. Basa n’abakurikiza uko byanditswe ijambo ku ijambo ibyo mu Isezerano rya Kera. Kuri bo isabato isumba kure abahanuzi bose na Yezu Kirisitu ubwe bamuhinyuye kenshi ngo kuko yakizaga abantu rimwe na rimwe ku isabato. Ntibamemye ko Yezu ari Sabato y’ukuri. Ntibumva ko muri Yezu Kirisitu imana yashoje umurimo wayo. Ni we yitegereza ubuziraherezo iti: “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, nimumwumve”. No muri iki gihe hari abantu bakomeye ku isabato kuko batari bumva Isabato y’ukuri. Ineza ya Nyagasani ikomeza kumurikira abantu ku buryo hari bake bake bagenda bava mu bitotsi bakemera Yezu Kirisitu akaba ari we bashingiraho imibereho yabo.

4.Ukwezi kwa Mariya

Uku kwezi dutangiye ni ukwa Bikira Mariya. Abakirisitu besnhi bihatira kwisunga uwo mubyeyi bavuga Rozali Ntagatifu. Ni isengesho Kiliziya ishishikariza abayoboke bayo. Rozari ivugwa kuva mu kinyejana cya cumi muri Kiliziya Gatolika y’i Burengerazuma. I Burasirazuba ho batangiye mbere biturutse ku cyubahiro gikomeye bahaga Bikira Mariya. I Burengerazuba bushingiye ku Murwa Roma, abamonaki uhereye kuri Mutagatifu Berinari wa Klarivo, ni bo batangiye umuco mwiza wo gusingiza Imana bavuga Dawe Uri mu ijuru na Ndakuramutsamariya bigera ku ijana na mirongo itanu bihwanye ba zaburi 150 ziririmbwa. Rozari kuva icyo gihe yabaye uburyo bwo kwegera Bikira Mariya kumutura indabo nziza dore ko rozari (rosarium) bivuga ikizingo cyiza cy’indabo. Mu mateka, isengesho rya Rozali ryagiriye akamaro Kilziiya n’abakirisitu muri rusange. Ibitangaza byabaye byinshi mu rugamba Kiliziya yarwanye n’abapagani. Ibitangaza ntibibarika mu rugamba abakirisitu benshi bariho.

5.Inzira ngufiya

Kunyura kuri Rozari, kuri Bikira Mariya, ni yo nzira ngufi igera kuri Yezu. Tunyura ku Mubyeyi wacu Bikira Mariya tugasabana bihagije na Yezu. Bikira Marya na we, iyo agize abo abonekera, ni kenshi aza afite ishapule. Ashishikariza bose kuyivuga. Atubwira ko na yo ari intwaro dutsindisha Mushukanyi.

Twakire Yezu Kirisitu ni yo nama Bikira Mariya atugira kuva i Kana mu Galileya igihe abwiye intumwa ati: “Icyo ababwira cyose mugikore”. Twirinde kumera nka bariya bantu b’i Nazareti bihaye kunnyega Yezu ngo basanzwe bamuzi. Natwe twirinde guhinyura abadutoza inzira igana Yezu. Twirinde kubasuzugura ngo aha ni bene wacu turabazi, ni abantu nkatwe. Ihinyu ry’ibyiza burya rigusha ruhabo.

Yezu, Mariya na Yozefu turabisunze turabizeye, nimukize iyi si ya none.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho