Umunsi w’ihindukira ry’umwami wacu Yezu Kristu uzabasange nta hinyu

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cy’Adventi, Umwaka B:

Ku ya 14 Ukuboza 2014

AMASOMO: 1º. Iz 61, 1-2a. 10-11; 2º. 1Tes 5, 16-24; 3º. Yh 1, 6-8. 19-28

Nimusabagizwe n’ibyishimo muri Uhoraho

Dukomeje urugedo tugana ibirori bya Noheli, tukaba tugeze ku cyumweru cya Gatatu cya Adventi, dukunze kwita icyumweru cy’ibyishimo « Gaudete » mu kilatini bivuga « Nimwishime ». Ibyo byishimo nta kindi kibidutera kitari ukuba dutegereje Umukiza Kristu w’Imana utuzaniye amahoro, urukundo n’ineza bimwe isi idashobora kuduha. Iri jambo nimwishime niryo twumvise ritangira isomo rya kabiri twumvise ryo mu Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki, aho agira ati : « Mujye muhora mwishimye » (1Tes 5,16). Ibyo byishimo kandi nibyo twumvise mu isomo rya mbere, aho umuhanuzi izayi aterura agira ati : «  Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye » (Iz 61,10). Yewe n’indirimbo y’igisingizo cya Bikira Mariya « Magnificat » irabitsindagira mu mwanya wa zaburi ya none.

Tugarutse kuri iri somo rya mbere rya liturjiya ya none, twarigabanyamo ibice bibiri mu kurizirikana : mu gice cya mbere, ni Izayi ubwe uri kuvuga, nk’umuhanuzi utangariza inkuru nziza imbaga y’abayisraheli itegereje ubucungurwe ; naho mu gice cya kabiri ni imbaga y’abayisraheri yishimye kuko isezerano bari bategereje ryujujwe : «  Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho… ». Ese wowe wumva aya magambo ya none, ibyishimo byawe bikomoka he? Mu by’ukuri ni iyihe mpamvu y’ibyishimo byawe?

Umuhanuzi Izayi yishimiye kwamamaza Inkuru nziza y’Umukiro

Umuhanuzi mu ijwi rye ati: « Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene Inkuru Nziza, komora abafite umutima wamenaguritse,gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’Impuhwe z’Uhoraho… »

Abo bafite umutima wamenaguritse Izayi yavugaga ni abaturage b’i Yeruzalemu n’imbaga y’abayisraheri yose. Ikibazo cyikibazwa ku mbaga yapfukiranwe kuko igihe Umuhanuzi Izayi yavugaga ibi, umuryango w’abayisraheri ntabwo wari mu bucakara, bari baravanywe bunyago i Babiloni, ndetse baratangiye kubaka bundi bushya Ingoro y’i Yeruzalemu. Twibukiranye ko Babiloni nyuma y’ibihe byiza yagize, yaje guterwa ifatwa n’umwami Sirusi w’Ubuperisi, ari we waje guha abayisraheri uburenganzire bwo gusubira mu gihugu cyabo. Birumvikana ariko ko batari bafite ubwigenge busesuye kuko bari bakiri mu kwaha kw’Abaperisi, gusa bitavuze ko bwari ubucakara nk’ubwo bahozemo. Nguko uko bavuye mu bucakara basubira mu gihugu cyabo cya Palestina nyuma yo gutegereza igihe kitari gito. Barishimye ariko bitabujije ko bagiye bahura n’ingorane zitari nke, kuko igihe bajyanywe bunyago; mu gihugu cyabo hari abandi bagiye bahimukira; kugaruka kw’abayisraheri birababangamira, ndetse bakagerageza kubananiza uko bashoboye, babatega imitego ya hato na hato, babangamira imirimo yo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho… Muri ibyo bibazo byose bagiye bahura nabyo bakomeje kugirira icyizere Uhoraho Imana, bafashijwe n’abahanuzi ariko nanone batabura guhangayikishwa n’igihe bazabonera uburokorwe busesuye. Babonaga ko ibyo Uhoraho yabakoreye mbere, azakomerezaho, ibyo bigatuma batiheba bakomeza gutegerezanya amizero igihe cy’ubutabera busesuye, cy’uguhumurizwa k’umuryango wose wa israheri. Ni yo mvano y’ibyishimo byabo bituma bihanukira n’ubwo ibyiza bari bategereje bitaragera bati: Ndasabagizwa n’ibyishimo muri uhoraho.” Ayo magambo abahanuzi bakundaga kuyasubiramo kenshi kugira ngo bereke imbaga ko itagomba gushidikanya na busa ku isezerano Uhoraho yagiranye nabo, maze nkuko Pawulo mutagatifu yabibwiye abanyatesaloniki, nabo bakaba nk’abababwira bati:uwo mwakoranye isezerano ni indahemuka, azakora n’ibyo ngibyo.”

Isomo rya mbere ryashoje mu mvugo ijimije: kwambikwa umwambaro w’umukiro, umwitero w’ubutungane, gutamirizwa ikamba n’indi mirimbo…” ibi birashaka kutwereka ko Uhoraho ari we wenyine ushobora kuturengera mu byo dukeneye byose, umufite ntacyo abura, ntabwo yipfumbata kuko amukungahaza ku byiza bye, ibyiza atanga ku buntu nta feza nta n’ubwishyu. Turasabwa kutitesha ayo mahirwe, dusange Uhoraho, tumwirekurire maze twakira ibyiza bye yaduteganyirije. Ibyo tubihabwa no kuba tumufitiye icyizere gihagije, maze nk’uko umuhinzi atera imbuto akizera ko azasarura, ntarambirwe gutegereza natwe niko tugomba gutegerezanya amizero kandi ntiturambirwe gutegereza isezerano ry’Uwo dutegereje ko aza.

Ni gute twakwitegura amaza y’Umukiza wacu?

Iki kibazo turasanga igisubizo cyacyo mu isomo rya kabiri rya none, aho Pawulo Intumwa atubwira abinyujije mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye abanyatesaloniki, adusaba kubaho twishimye, nta mwaga nta minkanyari mu mutima kandi dusenga ubutarambirwa nta buryarya. Imana yacu ni indahemuka, nta we uyiyambaza ngo atahe amara masa. Ni ibyo atubwira kandi mu ibaruwa yandikiye Timote: Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose… Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, yo ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri” (1Tim 2, 1- 4). Iyaba twamenyaga ko Nyagasani nta kindi adushakira kitari umukiro no kudusesekazaho ibyishimo, nkeka ko isi yahindura isura ikarabagirana. Akenshi hari abayifata Imana nka mukeba!. Si uko rero twagombye gufata Imana, kuko Imana yacu ni Inyamahoro, nta kindi idushakaho, ni ineza gusa.

Turasabwa kandi na none kudahinyura ibyahanuwe, tukamenya gushungura muri byose, ibyiza tukabigumana naho ikibi tukakirinda.

Ikindi dusabwa ni ukugirira Imana icyizere. Ntabwo umukristu yakagombye guhora ahangayitse, aka wa muhanzi w’umunyarwanda ugira ati: “Ese ko mbona bucya bukira amaherezo azaba ayahe ?”iyi ni imvugo yutizera Imana, kuko ejo hacu hari mu biganza by’Imana. Ingorane zacu zose Nyagasani arazizi, uburwayi bwacu arabuzi, imibanire yacu arayizi, ubukene bwacu arabuzi; kandi ibyo byose abifitiye ibisubizo iyo tumwegereye n’umutima utaryarya, tukamugirira icyizere nyacyo turatunganirwa. Ni ibyo Mutagatifu Pawulo yatubwiye agira ati: “ ubahamagara ni indahemuka, azakora n’ibyo ngibyo” (1Tes5,24).

Hagati yanyu hari uwo mutazi, ni we ugiye kuza ankurikiye

Buri mwaka mu gihe cya Adventi, icyumweru cya kabiri n’icya gatatu bikunda kugaruka cyane kuri Yohani Batisita na Bikira Mariya. Bafite uruhare rukomeye mu kudufasha kwakira Umukiza Kristu.

Nta muntu udusobanurira neza ubutumwa bwa Adventi nka Yohani Batisita. Ni umuhanuzi uheruka mu bo mu Isezerano rya kera (Lk1, 76; Mt11, 9), akaba ahuza Isezerano rishya n’irya Kera, ni Umuhamya w’Urumuri nk’ uko ivanjili ya none yabitubwiye. Atanga ubuhamya bwe agamije ko twemera. Matayo, Mariko na Luka batwereka Yohani Batisita nk’umwigisha utangaza ukwisubira no kwicuza ibyaha, naho ivanjili ya Yohani ikamutwereka nk’umuhamya w’Urumuri nyarumuri rumurikira abantu bose ngo bave mu mwijima w’ibyaha n’ibibi byose kandi urwo Rumuli ni Kristu w’Imana. Yohani Batisita ni we muhamya wa mbere wa Kristu. Twibuke ko ijambo umuhamya mu rurimi rw’ikigereki ari “ martyros” (umumaritiri), tukaba twavuga ko ari we mu maritiri wa mbere wa Yezu Kristu (Mk6,27). Yohani Batisita yabaye umuhamya wa Kristu, kuva akiri mu nda ya nyina Elizabeti, abigira ubuzima bwe bwose, kugeza amupfiriye acibwa umutwe! Iryo ni isomo rikomeye natwe tugomba kumwigiraho, kuko natwe mu isakaramentu ry’ugukomezwa twagizwe abahamya, bityo aradufashe kuba abahamya b’indahemuka ba Kristu.

Mu gihe cya Yohani Batisita, abayahudi bari bategereje Umukiza-Kristu-Mesiya; ariko iyi vanjili iratwereka ko bose batari bamutegereje kimwe, ntabwo bari bategereje umuntu umwe, niyo mpamvu ya biriya bibazo bitandukanye babazaga Yohani batisita: Uri Kristu? Uzabe uri Eliya? Uzabe se uri wa Muhanuzi ugomba kuza? Ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera buvuga mu mvugo ijimije iby’amaza y’Umukiza Kristu. Benshi bibandaga ku magambo y’umuhanuzi Malakiya: “Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi, ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’ababyeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu” (Ml 3, 23-24). Hari kandi mu gitabo cy’Ivugururamategeko: “Imana ibwira Musa: Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwe ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose” (Ivug18,18).

Nyuma yuko Yohani Batisita asubiza ahakana ibyo bamubazaga, yabahamirije ko Umukiza bategereje ari bugufi ndetse ko ari rwagati muri bo nubwo batabizi. Natwe ni kenshi Kristu uri muri twe, duhora duhabwa mu isakaramentu ry’Ukaristiya, turenga tukiberaho nk’abatabizi.

N’umwanya rero duhawe muri iyi adventi wo kwisubiraho, tugasaba ingabire zidufasha gutsinda ibyo byose bitubuza kumubona rwagati muri twe tugahora tujya kumushakira aho atarangwa . Kandi igihe tutari kumubona, ntiducike intege dukomeze dutwaze, kuko na Yohani Batisita yamumenye by’ukuri igihe cya Batisimu yo muri Yorudani, ni we ubwe ubyihamiriza: “… koko jye sinari muzi, ariko uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ‘uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiriza muri Roho Mutagatifu” (Yh1, 33). Kristu ni ibanga rizwi na bake, umwirekuriye aramwiyereka, akamubamo nawe akamubamo, bakaba umwe! Ni we ufata iya mbere akaza atugana ngo atwiyereke, nk’ uko yasanze Yohani Batisita kuri Yorudani akamwiyereka. Utamushubije inyuma aramwiyereka nta kabuza.

Muri iyi Adventi, Yohani Batisita twamwigiraho umugenzo wo kwicisha bugufu, cyane twe abogeza Inkuru nziza muri iki gihe kuko hari ubwo usanga dushakisha ikuzo ryacu bwite, aho kwerekana no kuranga Kristu igihe cyose na hose. Turasabwa kwiga kuvuga nka Yohani Batisita tuti: sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze… ni we ugomba gukuzwa jye ngaca bugufi”.

Dusabirane

Twese dukeneye umukiza mu buzima bwacu. Ni we udukunda by’ ihabu, ni we ushobora guhagarika ububabare bw’ abagirijwe. Isi ya none ikeneye Umukiza Kristu kurusha uko tubitekereza, uko tubyumva ndetse nuko tubisaba. Ni umwanya wo gupfukama tugasabirana ngo tumwakire, kuko arakomanga akeneye ko tumukingurira.

Nyagasani twese turagukeneye, ndetse n’abakwirengagiza bagukeneye kurusha abagushakashaka ubudatuza. Abashonji bahihibikanwa no gushaka umugati, nyamara ni wowe basonzeye mbere ya byose; abafite inyota barashakisha amazi, kandi ari wowe bafitiye inyota; abarwayi bahetuye ibitaro bitabarika bashakisha ubuzima, bakirengagiza ko ari wowe babuze. Abashakisha ubwiza baririrwa babungagira mu bitabahesheje agaciro, kandi ari wowe bwiza buhebuje. Ababuze ubutabera baririrwa mu nkiko no mu bategetsi b’iy’isi kandi ari wowe soko y’Ubutabera n’Ukuri nyabyo. Abari mu ntambara n’imidugararo baririrwa batakira amahanga kandi ari wowe Mahoro nyayo amwe ndetse isi idashobora gutanga! Ni wowe bose batakira baba babizi cyangwa batabizi wowe Mukiza dutegereje wumve amajwi y’abana bawe maze udukize. Dukize nyagasani, maze twese tukumenye kandi tugukurikire. Isi nimenye ko abatakuzi, n’abakurwanya nyamara babeshwaho na We! Ni WOWE MUGENGA.

Kristu uje, wahozeho, uriho kandi uzahoraho nasingizwe iteka!

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMANA

Diyosezi ya Butare

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho