Umuntu wese afite agaciro gakomeye imbere y’Imana

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 13 gisanzwe,B, ku wa 01 Nyakanga 2015

“Uradushakaho iki?”

Mu Ivanjili ya none Yezu arakomeza kwerekana ko yatumwe kuri bose. Kuba baramufataga nk’Umwigisha ntiyari yemerewe guhura n’abanyamahanga ngo batamuhumanya byongeye abanyamahanga bahuye bwa mbere ni abahanzweho na roho mbi na bene wabo batashoboraga kwegera. Kuba muri kiriya gihugu cy’Abanyagadara barororaga ingurube yari mu nyamaswa zanduza (Lv11,7) , biratsindagira ubunyamahanga bwabo. Ibi byose bigashaka kwerekana ububasha bw’ijambo rya Yezu ku byaremwe byose. Uguhumana kwabo, roho mbi n’inyamaswa zahumanye byoherejwe mu nyanja.

  1. Umuntu wese afite agaciro gakomeye imbere y’Imana

Igitangaza akoreye bariya bagabo babiri bari barabaye imbata za roho mbi cyerekana umwanya w’ibanze umuntu afite mu biremwa byose.

Mu maso y’abantu bariya bagabo bari barahanzweho na roho mbi bari barabaye inyamaswa: “ibihanyaswa”. Ni ukuvuga ngo uretse no kuba inyamaswa bari bafite imbaraga nyinshi zagirira nabi umuntu bahuye. Aho babaga; mu irimbi, ubusanzwe hashyirwa abapfuye, harerekana ko na bo ubwabo bari bararangije gupfa. Nta bumuntu bagifite. Bene wabo babona batyo.

Ntabwo bakiriho ni roho mbi uriho muribo ni we ubakoresha ni na we ubavugiramo. Niyo mpamvu kuza kwa Yezu ari ukuza kubendereza, kubabuza umutekano.

Ku bw’abantu bariya bagabo bari bararangiye ku bwa Yezu Kristu basubiranye ubuzima. Ni nde wakunda umuntu kugeza hariya. Abaturage ba kiriya gihugu nkeka ko bababajwe n’ingurube zabo. Kuba baringinze Yezu ngo abavire mu gihugu batinye ububasha yari yifitemo. Ntabwo bakunze ubwo bubasha ngo bamusabe agumane na bo bishimire bariya bagabo yari yakijije, cyangwa ngo bamukurikire nk’uko ahenshi byagendaga. Ni abatunzi b’ingurube bababajwe n’ingurube zabo.

Kumenya agaciro gakomeye umuntu afite ntibibangukira buri wese. Kandi ndahamyako urukundo rw’ukuri Ivanjili iturarikira gukunda mugenzi wacu rwubakiye mbere na mbere ku gaciro yifitemo. Ako gaciro umuntu yaremanywe ntigakwiye kuvunjwamo ibindi n’iyo twaba twibwirako biduteza imbere. Ni inyigisho nshya kandi ikomeye Yezu yatanze benshi dukeneye kurushaho kumva muri iki gihe.

  1. Roho mbi ntaho zitagera

Kwigarurirwa na roho mbi si ibyo ku gihe cya Yezu gusa. Byongeye roho mbi ziyambika isura nyinshi, zishobora no kwihisha mu biremwa binyuranye nk’uko zigiye muri ziriya ngurube.

Kimwe no muri bariya bagabo hari ubwo roho mbi zigarurira umuntu ku buryo asigara akoreshwa nazo. Ku buryo uwo muntu aba atagishaka kwegera ahantu hose hari roho w’Imana, aho bavuga iby’Imana.

None se abantu batakwihanganira ko bagenzi babo baremwe mu ishusho y’Imana babaho, ahubwo bahora baharanira ibyambura abandi ubuzima ntibaba inyuma ya bariya bagabo. Abo uvuga amahoro n’urukundo bituruka ku Mana bakarushaho bakabihirwa, ntibari inyuma ya bariya bagabo. Aho bavuga ibyo gusenga no kurushaho kwegera Imana bikaba byatera umutekano muke?

Hari benshi kandi biyemeza gukorera roho mbi, bakamamaza ibikorwa byayo ku buryo bwinshi. Bavugira shitani bakanabyigisha abandi. Hari n’abasigaye batangaza ku mugaragaro ko ari abakozi bayo ngo kuko ari uburenganzira bwabo. Bakajya no gushaka abandi bayoboke. Ntibihishire bakabyandika no ku myambaro yabo.

Hashobora no kubaho ababikora mu ibanga yemwe bakaba babihuza n’ubukristu. Bakigaragaza nk’abakristu ariko bakajya no gushaka imbara za shitani ngo bazifashishe muri iyi si. Roho mbi zituye muri abo bantu ntizisakuza, Yezu ntazikangaranya kuko ziba zibanye neza n’abo zirimo baba baragiye kuzishakira. Burya roho mbi zose ntizisakuza. Iz’ubu zifite amayeri menshi kandi zihisha henshi. Ni nyinshi kandi ziriyoberanya ngo zikomeze zangize ibiremwa by’Imana. Niyo mpamvu dukeneye isengesho ridatuza ngo imbaraga za Yezu zitsinde kandi zirukane izo roho mbi.

Ni kangahe wabwiye Yezu ngo “uranshakaho iki? “. Igihe cyose twihugitse mu byacu tudashaka ko urumuri rw’Imana rugeraho. Twoye kugira ibyo dukinga Yezu azi byose, ashobora byose, adusubiza ubuzima n’iyo abantu baduhebye. Aratubohora akaduha ubwigenge bw’abana b’Imana.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho