Inyigisho yo ku wa kabiri w’icya 13 gisanzwe,B, ku wa 30 Kamena 2015
Ugutangara kw’abigishwa imbere y’igitangaza Yezu Kristu yakoze ubwo bari bamutabaje bugarijwe n’umuhengeri gufite ishingiro. Ntibari bwabone umuntu wundi wumvirwa n’inyanja n’imiyaga. Icyo Yezu yifuza kuri bo ni ukugira ukwemera gutsinda ubwoba. Ni ukuhe kwemera ? Kuvuga indangakwemera ? Ntibihagije ngo utsinde ubwoba ahubwo icya ngombwa ni ukwizera uwo wemera ukanamukunda. Kwemera ko Imana ibaho kandi ukizera ko itazagutererana. Abigishwa bari kumwe na Kristu ariko ntibyababujije kugira ubwoba kuko batari bizeye ko ahari wese kuko yari asinziriye.
Ukwemera, ukwizera n’urukundo rero bitsinda kubunza imitima bigatuma umuntu abaho atuje. Utuje muri we ntakabiriza ibintu ngo byacitse kuko byacitse ica igikuba hose. Ukwizera rero guherekeje ukwemera n’urukundo gufasha nyirako kudakura icyizere ku Mukiza no kudahungabana mu bigeragezo ahubwo akagira akanyabugabo. Nibyo dusanga mu ibaruwa Pawulo mutagatifu yandikiye Abanyafilipi agira ati « Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga » (Fil 4,13).
Mu buzima bwacu, Kiliziya yacu turimo mu rugendo rugana hakurya y’ubu buzima, nayo ntibura guhura n’imihengeri rimwe na rimwe harimo imivumba ikaze. Ibivugwa kuri Kiliziya n’abatayizi, abayirwanya, abaza bajegeza bibwira ko batatanya abemera ifite… Ibyo byose bituma abagereranywa n’abo Yezu yise abemera gato bibwira ko bibarangiranye rimwe na rimwe kubera igihunga bakaba barohama bibwira ko barimo gukiza amagara yabo, abandi bakayihakana nka Petero yihakana Yezu ati « Uwo muntu simuzi ». Ijambo ryo kwizerwa twagenderaho ni iryo Yezu Kristu ubwe yivugiye : « …Kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda » (Mt 16, 18).
Ngaho rero dukomeze urugendo, dukangure Yezu Kristu mu isengesho rya buri gihe dukoresheje ukwemera. Ntiturivuge gusa igihe turi mu kaga ahubwo n’igihe twahiriwe tumushimire iyo neza kuko adashobora kudutererana. Mu isomo rya mbere, igitabo cy’Intangiriro nacyo cyatweretse uko Imana ubwayo ica akanzu ku bayiringira nta gushidikanya ku mukiro itanga ngo babe bakwerekeza aho ibereka ariko umutima wabo utari kuri yo ahubwo uri ku butunzi. Ibyo bituma muntu ubwe yishyira mu rungabangabo, akagwa mu gihirahiro akaba atagiteye intambwe kuko bitamukundira guhitamo Imana cyangwa bintu. Abaharanira ubutungane barahirwa kuko batarimbuka ahubwo batunga umugabane Imana bizeye ibagabira.
Twiringire Imana kuko ikoresha ububasha bwayo ngo idukize. Igihe twibwira ko idahari, ko yaba yaradutereranye nitwe ahubwo tuba « tudahari », tutakiyizera, twarayikuye ku rutonde rw’abo twemera ko bashobora kutugirira akamaro, tukaba twakwizera ko ibikorwa byacu by’indashyikirwa ari byo bizadukiza, tukabishima, tukabirata, tukabisingiza. Ngaho, imitima yacu nigarukire Imana umukiza wacu kuko tutayifite twashira twumva.
Padiri Bernard KANAYOGE