INYIGISHO YO KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE A, 23/10/2017
Amasomo: Rom 4, 20-25; Z: Lk1, 69-70.71-73.74-75; Luka 12,13-21
Bavandimwe dusangiye ukwemera, ukwizera n’urukundo, Yezu Kristu naganze iteka. Umunyarwanda yarihoreye ni uko araterura avuga amagambo yuje ubuhanga ati: “Umira inshuro n’inshuti ariko ntushire inzara”.
Bavandimwe ni kenshi uzasanga abantu, twihambira mu gushaka no kurunda ibintu, mu nzira yose byanyuramo. Hari ababigeraho banyuze mu kwigomwa no gukora cyane batagoheka. Hari n’ababigeraho bagombye gucura imigambi mibisha n’andi manyanga cyangwa amayeri anyuranye. Nyamara icyo twagombye kuzirikana cyane, ni uko tugomba gukora kugira ngo tubeho ariko tukirinda icyo twatunga kivuye mu buhemu, mu bwambuzi, mu bushukanyi cyangwa se mu kumena amaraso ya mugenzi wacu cyangwa tukabigeraho nyuma yo gushyira mu kaga ubuzima bw’abo tubana. Impamvu tugomba kwirinda ibyo byose twatunga bitanyuze mu mucyo ni uko twese tuza hano ku isi ntacyo tuyizanyeho bikarangira tuyivuyeho ntacyo tuyitahukanyeho. Ibintu bigomba kudufasha kubaho, kubana neza n’abandi no kubaka isi yacu ngo irusheho kuba nziza kandi ngo inogere abayituye aho kubasharirira.
Ni yo mpamvu ya wa mugani ngo “Umira inshuro n’inshuti ntushire inzara”, kandi bikarangira ntacyo wungutse. Bavandimwe, hari ubwo twihambira ku bintu, yewe n’umubyeyi wakwibarutse ntiwibuke ko yakuruhiye, yakwitayeho, akakwihotorera, n’ubwo byari inshingano ze, maze ngo nawe aho kumuba hafi nk’uko yakuruhiye ntacyo wishoboreye ahubwo ukamurenza imboni; ukirengagiza umuvandimwe, inshuti, umuturanyi cyangwa undi uzi ko akeneye ubuvunyi bwawe. Muzitegereze uko imiryango isubiranamo, icikamo kabiri kubera ikibazo cy’irage. Muzarebe ishyari mu miryango yacu, mu baturanyi kubera ibintu no kubirarikira . Nyamara urabitunga igihe cyagera ukabisigira abatarabiruhiye, byanarimba bakanabirwaniramo batanibuka kugushimira cyangwa gushimira Imana yaguhaye kubibasigira. Ibintu ni byiza ariko ntibigomba kutwibagiza ko tuva ku Mana kandi ari na yo tuganaho. Ibintu ntibikatwibagize ko turi abasangira ngendo n’abavandimwe tubikesha Uwaducunguye Yezu Kristu.
Mu ivanjili twumvise umuntu waje, agasaba Yezu ko yamufasha: “Mwigisha mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu”. Ikigaragara ni uko uyu muntu batavuga izina, ashobora kuba njye, wowe cyangwa undi muntu. We icyari kimuhangayikishije ni ubutunzi kuruta uko yari yishimiye gutega amatwi inyigisho za Yezu. Turebye tutihenze ubwenge, dore ko kenshi iyo twirebye dusanga turi inyamibwa n’ inyamamare, uzasanga mu masengesho yacu duhereza Imana tuyisaba, tuyitakambira aho kudufasha kwihatira kuvumbura ugushaka kwayo mu mibereho yacu ya buri munsi, dushishikazwa no kuyisaba ko yakwihutira kutugabira ihereye ku bukirigitwa bw’amatwi yacu, ku byifuzo byacu, mbese ikatugabira icyo tuyisabye cyose itiriwe iturebera ko gikwiye cyangwa kidakwiye.
Nyamara inyigisho za Yezu zirasobanutse neza. Duhereye ku Ivanjiri ya none, Yezu arahita atsembera uwo mugabo, kuko ukwifuza kwe kutajyanye n’imigabo n’imigambi ye, kuko ataje ku isi gukemura utubazo twa buri wese, ahubwo yaje kuducungura no kuduhambura ku ngoyi y’icyaha ituboshye kugira ngo tubeho twigenga aho guhora turi abacakara b’ibintu tumaranira kandi tuzabisiga aho twabisanze. Uwo mukiro Yezu yaturonkeye adupfira ntugurwa amafaranga cyangwa se ngo ugurwe n’ibyo umuntu yibitseho. Ni impano-buntu igenerwa abafite umutima ukunda, uca bugufi kandi ukubaha bose, umutima uzi gushimira Imana n’abayo.
Na none ntitwarekera amaboko mu mpuzu ngo ibintu bizikora. Ahubwo tugomba gukora kuko ari itegeko umuntu wese afite, ryo kwirinda gusiga isi uko yayisanze, ahubwo ko agomba gushyiraho uwe muganda ngo irusheho kuba nziza no kunogera abayituye.
Naho uwo mugabo kiburabwenge, aratubera akabarore ngo twoye kuyoba, kuko we yibwiraga ko, ubwo amaze kugwiza ibintu, yageze iyo ajya, ko igisigaye ari ukwifata neza, agafuraha akarya akaryama. Ibyo biratwibutsa ko gutunga ibintu, ukaba umuherwe atari bibi na gato, kimwe no kwiteganyiriza ejo hazaza. Ikibazo ni ugutera umugongo abavandimwe, ukabarenza imboni, ntugire uwo ugoboka, ufasha. Ni ukwibagirwa gushimira Imana yaguhaye ubuzima ukabasha kugera ku byo ufite, ahubwo ukumva Imana n’abavandimwe bawe ari ibintu, ukaba ari na byo ushyiramo amizero n’umutekano wawe.
Bavandimwe, ku bemera Imana nta bukungu bwaruta kumenya Imana n’uwo yatumye Kristu Yezu. Ni bwo bukungu buruta ubundi, kuko Imana ni yo soko y’ubuzima n’umunezero bidashira. Niba Yezu ari amizero yacu, ndabarahiye, tuzabaho twishimye kabone n’iyo twatunga ibya mirenge ku ntenyo cyangwa se ibidashamaje mu maso ya muntu. Nitwizirika kuri Kristu mu mibereho yacu, twagira ibintu byinshi cyangwa bikeya nta kizatubuza kwishima no kubaho twifitemo amahoro akomoka kuri we.
Uyu mugabo yiswe mukungu kiburabwenge, kuko yibagiwe ko iyi si dutuyeho ari icumbi, isaha n’isaha urugendo rwe rushobora kurangirira aho ageze. Ni ubwo muri iki gihe turimo muntu agenda yerekana ko ashoboye ariko afite ihurizo rimwibutsa ko ntacyo ari cyo. Nta rindi ni URUPFU. Ntawe urusimbika rwamubonye. Ube umugabe ube umugabo, ube umwami ube umwana, ube umusizi ube umusazi, umunyabwenge n’igicucu bose bafata imwe itagira ihindukira. Uretse Yezu wenyine ni we uduhumuriza ati: “Nimukomere: isi narayitsinze” (Yh 16,33).
Twisunze Umubyeyi Bikira Mariya wanyuze Imana muri byose, twitoze guhora dusubiza nkawe ku mugambi wose Imana idufiteho : Ndi umuja (umugaragu) wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze (Lk 1,38).
Padri Anselme Musafiri
Vic/ Espanye