Umuntu ntatungwa n’umugati gusa

Icyumweru cya mbere cy’Igisibo,  Umwaka C

Ku ya 17 Gashyantare 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º.Ivug 26, 4-10;2º.Rom 10, 8-13;3º.Lk 4, 1-13

Umuntu ntatungwa n’umugati gusa

1.Turashukwa, si ibikino

Mu mwaka wa Liturujiya C, icyumweru cya mbere cy’igisibo kidufasha gutekereza ku bishuko bitwugarije. Dushobora gutangazwa n’uburyo YEZU KRISTU Umwana w’Imana Nzima yashutswe! Ntidutangare cyane cyangwa ntitubigire ibikino, Sekibi n’ubwo yatsinzwe izwiho gutinyuka no guhangara. Duhore turi maso rero kuko iyatinyutse kwegera YEZU itazaturebera izuba.

Kuba YEZU yarashutswe na Sekibi kariya kageni, ni isomo rikomeye kuri twebwe usibye ko turebye nabi byanatubera ingusho. Ni isomo rihanitse kuko mu buzima bwacu twiyemeza guhora turi maso kuko Sekibi itiganda mu kuduhangara yo yahangaye mbere na mbere uwayihangamuye. Iyo twemera ko turi ku rugamba, natwe dushaka intwaro zikwiye kugira ngo dutsinde. Iyo turangaye n’akanya gato Sekibi iraduhangara ikaduhangamura. Ni ko biba byagenze iyo nk’umukristu ukomeye yaba umulayiki yaba uwihayimana igihe kigeze akagwa mu byaha by’urukozasoni! Gushukwa kwa YEZU kandi gushobora kutubera impamvu yo guhezwayo: hari abantu babyitwaza bakibera mu byaha nta nkomanga, bavuga ngo “Na YEZU yarashutswe!”. Icyo dushobora kwibagirwa dutwawe n’iyo mitekerereze, ni uko YEZU yashutswe ariko ntatsindwe! Guharanira gutsinda muri We ni ko kwigira ku byo yaboneye mu butayu iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.

Ku wa gatatu w’ivu, Papa wacu Benedigito XVI, mu kiganiro asanzwe aha abakristu mu gitondo, yibanze kuri ibyo bishuko bya Sekibi arangiza adusobanurira ko kugira ngo tubitsinde tugomba gushyira Imana Data Ushoborabyose hajuru y’ibintu byose. Kurangamira Imana mbere ya byose, ni uguhora twibaza tuti: “Ariko ubundi icy’ingenzi mu buzima bwacu ni iki?”. Uwo mubyeyi wacu Papa, Umusimbura wa Petero intumwa (2005-2013) yaduhaye urugero mu mibereho ye yose kuko kuva akiri muto yaranzwe no gushyira imbere ubucuti bukomeye na YEZU KRISTU. Ntiyashatse amakuzo, amaraha n’icyubahiro by’isi. Ni na rwo rugero ruhanitse adusigiye kuko ku wa 11 gashyantare 2013 yiyemeje kurekura icyubahiro cyo kuba Papa ku bushake. Ni intwari yabyirukiye gutsinda. YEZU abisingirizwe.

2. Igishuko cy’umugati

Igishuko gikurura ibindi byose, ni igishuko cy’umugati. Umugati urashushanya ibintu byose dukenera bitunga umubiri wacu. Nta muntu n’umwe udakenera kurya. Ni yo mpamvu tugomba gukora kugira ngo tubeho. Pawulo intumwa yigeze gukangara Abanyatesaloniki bari barihangishijeho kubaho ntacyo bakora ngo bategereje gusa ukuza k’Umukiza! Ibyo byari byaratewe n’ubuyobe mu myemerere. Ni ko bigenda, iyo umuntu yemera YEZU KRISTU ariko ukwemera kwe kugatokorwa, imibereho ye iba yavangiwe. Nta n’inshingano n’imwe yuzuza.

Gutegereza iby’ijuru, ntibikuraho gukomeza gufasha Imana kuremarema iyi si ngo irusheho kuba nziza n’abayituye barusheho gutera imbere. Icyo umuyoboke agomba kwirinda, ni uburyamirane hagati y’ubuzima bw’umubiri n’ubwa roho. Cyane cyane ibikunze kubaho, ni ugushyira imbere imibereho y’umubiri maze roho ikagenda igapyinagara. Muri rusange abasenga by’ukuri ni na bo bita ku mirimo ibafitiye akamaro kandi bagafasha n’abatishoboye.

Muri iki gihe, cyane cyane mu bihugu byitwa ko byateye imbere, kwigisha Ivanjili ni nko gusuka amazi ku rutare. Igishishikaje abantu muri rusange, ni ukwirira neza, ni ukugera ku butunzi buhambaye. Amategeko yo kurya neza yubahirizwa kurusha ay’Imana Data Ushoborabyose. Aho rero ni ho Sekibi yabazirikiye ku buryo batinyagambura. No mu bihugu bikennye ariko si shyashya kuko na ho hatabuze ibibangamira Ijambo ry’Imana: haboneka yo ba Rusakumyi bahora bashaka kwikubira imitungo y’ibihugu kandi igice kinini cy’abaturage cyugarijwe n’inzara n’ubukene! Aho na ho ntibyoroha kwigisha Inkuru Nziza. Amatwara ajyanye n’umuco wo kwiyubaha ukiranga ababatijwe, ni yo tugicungiraho muri ibyo bihugu cyane cayne bya Afrika na Amerika. Ni ngombwa ko Kiliziya ihakomeza ubutumwa kugira ngo YEZU KRISTU abe ari We ukomeza gushyirwa hejuru ya byose. Iyo bitabaye ibyo, iharaka ry’ifaranga n’amafunguro rihamagara ibindi bishuko.

Ibyo bishuko bindi, ni ibitwoshya gushyira imbere icyubahiro n’amakuzo yo ku isi. Iyo duhaze kandi nta n’ikindi kibazo dufite, mu gihe twirengagiza Ijambo ry’Imana, ntidushobora gutsinda n’igishuko cy’amaraha. Ni aho abantu benshi bagera bamaze guhembuka no gushyikira ifaranga maze abagabo bakajya gusenya ingo z’abandi, bagashuka abana b’abakobwa; abagore bakagurira abo barindagiza mu busambanyi; urubyiruko rugashoka ibiyobyabwenge n’ukwiyandarika: abakobwa bagatwara inda z’indaro abandi bagakora amahano bazikuramo; uwihayimana ntabe akimenya ko ari Yo yihaye, ko atihaye abagore cyangwa abagabo…Gushaka ibyo kurya n’iby’isi bindi twirengagije Ubugingo YEZU KRISTU yaturonkeye biradusenyera aho kutwubaka. Nta n’umwe ukingiye ku bishuko ibi n’ibi: twese tugomba kurya turi menge, tugasenga, tugasiba kandi tukicuza ibyaha tubikuye ku mutima nta soni nta bwoba.

3. Gutungwa n’Ijambo ry’Imana

Uwo ni wo mutsindo. Kumenya ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ni bwo bwenge. Inyigisho ya none igamije kutwumvisha ko iby’isi atari byo bitubeshaho gusa. Si byo tugomaba kunodokera. N’iyo tugize amahirwe imirimo yacu ikaduhira tugasarura, nta cyo dukwiye kwizigamira tudatuye Nyagasani ituro rikwiye kandi rivuye ku mutima (zirikana isomo rya mbere).

Ijambo ry’Imana ritugera ku mutima rikatwerekeza ku KURI nyako kuko rinadutsindira ubwoba bw’urupfu n’ibindi byago. Ni yo mpamvu Pawulo intumwa yadushishikarije kwemera n’umutima YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Uko kwemera mu mutima kujyana no kwamamaza umutsindo kugira ngo n’abandi bakire. Uwemera atamamaza, nta wamenye uwo yemera! Uko kwemera kudufungura amaso amasomo y’ijuru akaducengera tukabaho tugana mu ijuru kubana n’Imana Data Ushoborabyose kuko ari cyo twaremewe.

Dusabe

Dusabire abantu benshi bahugiye mu by’isi bashakisha gusa imigati cyangwa amafunguro y’umubiri yonyine. Ni benshi batazi Ijambo ry’Ubugingo kuko nta mwanya baribonera. Ni mu gihe: babona umwanya he wo kujya kumva Ijambo ry’Imana no guhabwa Umugati utunga roho, ko bifitiye ibindi bibashishikaje? Ese twakora iki kugira ngo Ijambo ry’Imana rihore rigera ku mutima w’abatuye isi ribahindure? Nta kwiheba: ni ugukomeza urugamba, nubasha kurokora n’umwe mu Izina rya YEZU ukirinda kugusha n’umwe mu izina rya Shitani, uzaba utanze umuganda ufatika mu kubaka Ingoma y’Imana mu bantu.

Dusabire Kiliziya nyobozi. Dusabire Abakaridinali bitegura gutora Papa. Tubasabire binjire mu isengesho maze bamurikirwe na Roho Mutagatifu batore undi mupapa uzaza yemye ashishikajwe no kudukomeza mu kwemera nk’uko babikoze Benedigito XVI na Yohani Pawulo II. YEZU asingirizwe umubyeyi BENEDIGITO XVI kubera iyi myaka iyinga umunani amaze atwereka YEZU KRISTU.

YEZU KRISTU UMUTWE N’UMUTWARE WA KILIZIYA ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho