Umuntu nyamuntu

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 3 CY’IGISIBO, 13/03/2021

Amasomo: Hoz 6,1-6; Zab 50(51); Lk 18,9-14

Uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane (umuntu nyamuntu), naho ureke undi

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, turakomeza kuzirikana amasomo y’igisibo. Uyu munsi Yezu aradusaba gusenga twicishije bugufi kuko Imana ihura n’uwiyoroshya uwiremereje agataha amara masa.

Mu ivanjili tuzirikana kuri uyu wa gatandatu, Yezu Kristu arongera kudusaba gusenga Imana Data wa twese mu kuri. Uriya Mufarizayi w’umwirasi batubwira mu Ivanjili, yasukiranyaga amagambo ari na ko akora ibimenyetso inyuma bisa nk’aho ari gusenga Imana kandi mu by’ukuri ntabyo. Ni yo mpamvu yatahanye ikimwaro nk’uko Ivanjili yabitubwiye; kuko Uhoraho ashimishwa n’urukundo kuruta ibitambo. Ni byo Umuhanuzi Hozeya atubwira mu isomo rya mbere agira ati: “Kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikaruta ibitambo bitwikwa.

Igihe cy’igisibo nk’uko twagitangiye tubyibutswa muri ya Migenzo itatu iza ku isonga: Gusenga, Gusiba no Gufasha abavandimwe bacu badukeneyeho urukundo; ni Igihe koko cyo kuba abantu beza. Beza Imbere y’Imana umubyeyi wacu, beza imbere yacu bwite kandi beza imbere y’abavandimwe bacu. Ntabwo ari igihe cyo gushinja abandi, no kureba iby’abandi bitagenda neza, ahubwo ni igihe cyo kwikebuka twebwe ubwacu ngo turebe ikitagenda muri twe. Ni igihe koko cyo kugarukira Imana, nk’uko dusigwa ivu twabyibukijwe: Nimuhinduke kandi mwemere Inkuru Nziza!

Bavandimwe, nk’uko Yezu Kristu abitwigisha mu nyigisho ya none, iki gihe turimo ku mukristu n’ubutungane yaba afite bwose, ntakwiye gusenga anegura abandi ngo ni aba n’aba nk’uriya Mufarizayi, si igihe cyo kubarura abanyabyaha nk’uko bamwe babigize umwuga wo kwirirwa bamamaza amakosa y’abandi nk’aho bagezeyo mu butungane, si n’igihe cyo kureba ko abandi bahindutse bakemera Inkuru Nziza twe dusigaye; ahubwo ni igihe cyo Guhinduka kandi mu bwiyoroshye tugafasha abandi guhinduka mu ngero nziza bahabwa n’uko tubayeho. Kuko burya urugero rwiza rw’ubuzima rwigisha kurusha isomo ryateguwe n’umuhanga kabuhariwe kandi rikavugirwa mu ndangururamajwi zomongana kurusha izindi.

Iki gihe ni igihe cyo kubaho Gikristu twigana Yezu Kristu ubwe nk’uko tubisanga mu byanditswe bitagatifu. Ni igihe cyo kuba muntu wuzuye, wishimirwa n’Umuremyi wacu.

Reka nsoreze kuri aya magambo y’umuhanzi Cassien Twagirayezu: UMUNTU NYAMUNTU*

*Umuntu nyamuntu si uburebure

Umuntu nyamuntu si ubunini

Umuntu nyamuntu si isura nziza

Si indoro Si inseko ye Si n’ingendo

*Umuntu nyamuntu si umwe bose bishisha

Si umwe urenganya Si umwe uriganya

Umuntu ni nyamutima ukunda abandi

*Umuntu nyamuntu Si umwe gica

winjira bagakangarana

Si umwe ukuba akubira munda ye

Hafi mu irembo bishwe n’isari

Abakire n’abakene usanga bisanga

Ndetse n’aka kagombera akabando

Ntawe umusaba ngo arinde asarara

*Umuntu nyamuntu Akunda amahoro

Akayifuriza na bagenzi be

Ahora ashaka icyamuteza imbere

Ahora yamagana uburyamirane

Mu mirimo ye yitwaza umutimanama

Yirinda icyamusiga ubuhemu

Ntabwo yironda ntarondaronda, ng’uwo umurage bana b’u Rwanda, urwo runana rukwire Afrika yacu, iyo mpumeko yuzure iture mu isi yose.

Nkwifurije kuba umuntu nya muntu; Tubyitoze cyane muri iki gisibo bizatugirira akamaro

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho