Umuntu nyamuntu

“UMUNTU NYAMUNTU NI UZI GUSHIMIRA”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya XXXII gisanzwe/C, 13/11/2019.

Amasomo: Ubuhanga 6,1-11; Luka 17,11-19

Yezu naganze iteka.

Ese ujya wibuka gushimira uwagukuye mu kaga? Uwaguhaye igihe cye? Uwagukoreye umurimo neza? Uwagutumikiye? Uwigomwe ibye ngo utere agatambwe mu buzima cyangwa ugire icyo ugeraho? Wibuka gushimira ababyeyi bawe n’abavandimwe? Umurezi waguhaye ubwenge? Uwagukebuye ugiye kugwa mu ikosa cyangwa uwagufashije kurivamo? Mu Ijambo rimwe UJYA WIBUKA GUSHIMIRA IMANA UKESHA BYOSE?

Kugira ngo twumve neza icyo Yezu atubwira mu Ijambo rye ry’uyu munsi, ni ngombwa ko tubanza gusobanukirwa nibuze gato ku ndwara y’ibibembe.

Mu gihe cya Yezu na mbere ye, indwara y’ibibembe, yafatwaga nk’igihano Imana ihaye uwayihemukiye. Aha Uhoraho yahanishije Miriyamu igihano cy’ibibembe, kubera kunegura Musa ngo yashatse umunyekushi (Ibarura 12, 1-10). Uwayirwaraga bibwiraga ko yahemukiye Uhoraho, nyamara yari indwara nk’izindi. Gusa iyo warwaraga ibibembe, wacibwaga mu muryango ukajya kuba mu masenga kure y’abantu, kandi ugafatwa nk’uwahumanye. Iyo wagiraga amahirwe ugakiruka iyo ndwara, byasabaga ko ugomba kujya kwiyereka Umuherazabitambo ngo aguhe icyemezo gihamya ko wakize, bityo ugahabwa uburenganzira bwo kugaruka mu bawe, bitabaye ibyo byashoboraga kukuviramo igihano cy’urupfu.

Uwabaga ayirwaye, yasangaga abandi barwayi nka we, bakaruhana ako kaga. Ntawabegeraga ngo adahumana, kubashyira icyo kurya no kunywa kwari gushaka ikintu utazongera gukenera, kuko icyo bakoragaho cyitwaga ko cyahumanye. Kwari ukubitereka ahegereye aho bari bakaza kubyifatira. Ikindi iyo banyuraga mu nzira nyabagendwa bagombaga kwitwaza inzogera bagenda bavuza, bakarangurura ijwi bati: “Uwahumanye, uwahumanye”. Kugira ngo batagira uwo bashyira mu kaga. Bari abantu bahawe akato, kuko iyo ndwara nta muti nta n’urukingo, ukabora wumva kuzageza ushizemo umwuka.

Ni uko Yezu, ubwo yanyuraga hafi yabo, baza bamusanga, ariko birinda kumwegera, ni ko kurangurura ijwi bati: “Yezu, Mwigisha, tubabarire”. Abo babembe, ntibatakambiye Yezu bamwita, Umuganga cyangwa Umukiza, ahubwo ugutakamba kwabo kwabaye, Yezu- Mwigisha, tugirire impuhwe. Bari bamwizeyeho ububasha bwatuma bagirirwa impuhwe. Yezu wazanywe no kubohora imitima iboshye no komora ibikomere bya muntu, isengesho ryabo yaryumvise vuba, abasubiza agira ati: “Nimujye kwiyereka abaherezabitambo”. Kuko bagomba icyemezo cyabo, gihamya ko bakize, bakabemerera gusubira mu miryango yabo. Baramwumviye ntibashidikanya, ni uko ubwo bari mu nzira, birebye basanga bakize.

Umwe muri bo, wari umunyasamariya, abonye ko yakize, yahisemo guhita agaruka, gusingiza Imana no kuyishimira ibyiza imukoreye, aho kwerekeza mu Baherezabitambo. Yaciye bugufi imbere ya Yezu –Umwigisha amushimira iyo neza. Yezu na we amushimira amubwira ati: “Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragikijije”. Yezu ntiyigeze amugora ngo amusabe kumukurikira, ahubwo amaze kumukiza ku ku mubiri, ku mutima no kuri roho, yamuhaye uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, kwaba gutaha cyangwa kumukurikira dore ko Yezu yabaga akurikiwe n’isinzi ry’abantu banyotewe no kumutega amatwi. Aha kandi Yezu amubwira ati: “ukwemera kwawe kuragukijije”, yashakaga kubwira abamwumvaga ko atakize ku mubiri gusa ahubwo yanakize kuri roho, ko yanakijijwe ibyaha bye byose. Aha nagira nti: benshi turwaye ibibembe bya roho ari byo kuvuga ibyaha. Yezu udukunda yadusigiye, isakaramentu ry’imbabazi: Ese turarihabwa ngo dukire ubwo bumuga bwa roho? Ibaze maze unisubize.

Abandi icyenda, bo bakomeje urugendo, kuko bari bashishikajwe n’ibintu bibiri. Icya mbere ni ukumvira icyo Yezu yari yabasabye: kwiyereka abaherezabitambo, ngo bemeze ko bakize kandi ko bashobora gusubira iwabo. Icya kabiri, kubera ko bari bakize bari basazwe n’ibyishimo byo kongera guhura n’inshuti zabo ariko cyane cyane guhura n’imiryango yabo. Urukumbuzi shenge!

Icyo dukwiye kuzirikana aho Yezu asa n’utonganya bariya icyenda batagarutse gushimira, ni uko ari indwara ikunze kuturanga hafi ya twese. Kugira umutima wibuka gushimira. Umuntu atagiye kure, dusanga uko turi kose n’ibyo twibitseho ari impano y’Imana. Ni ubuntu ihora itugirira. None se iyo neza, twibuka kuyishimira no kuyisingiriza Imana? Kenshi ibyo dukorewe na Yo ndetse n’ibyo abacu bigomwe bagakora kenshi tubifata nk’uburenganzira bwacu, nk’ibyo batugomba. Bityo akaba ari nta mpamvu yo kubibashimira, baba bakoze ibyo basabwa. Ese nk’uko natangiye mbibaza aho ujya wibuka gushimira Imana n’abayo? Ese aho ntubikora wumva ari agahato cyangwa kukugora?

Abakristu kenshi twibagirwa ko Igitambo cy’Ukaristiya (Misa) ari igikorwa cy’Imbaga ishimira Imana. Ni Ugushimira. Nyamara se ntusanga, twitaba tumeze nk’abaje ku gahato, ndetse tukagerayo twakererewe nta n’impamvu yabiteye. Ugasanga tunarangara, tukaba twasubira mu rugo uko twaje cyangwa ntitwibaze impamvu yatuzanye. Ijambo ry’Imana rikinjira risohoka, gusenga wisabira usabira n’abawe cyangwa n’abandi babikeneye wapi, ahubwo ugira uti: “Inyigisho iratinda, indirimbo ni nyinshi, Padiri wacu aratugora, misa ye irarambirana”, bityo bamwe bagasinzira, abandi bakaganira, abandi bagahitamo kwisohokera bakajya kuganirira hanze n’ibindi. Nyamara aba ari akanya ko kuganira n’Imana uyishimira ibyo igukorera byose. Ese ni nde wakwihandagaza ngo ariho ku bwe? Nushaka kwibaza ineza y’Imana: ujye utekereza ukangutse wibaze uti: “Harya mu bitotsi nari he?”. Kuko washoboraga gusinzira ntuzongere kubona ubwiza n’umucyo w’undi munsi. Ibyo gushimira no gusingiza Imana ni byinshi. Ntukibagirwe kuyisingiza no kuyishimira, mu buzima bwawe bwa buri munsi, kuko ibyo idukorera birenze imvugo. Kandi ntuzibagirwe, gushimira uwo ari we wese ugukoreye icyiza, kuko ineza itajya ihera, iyo itakugarukiye, igarukira uwawe cyangwa uwakumenye wese.

Nyagasani Mana yacu, uri Umukiza n’Umwigisha, turagutakambiye uduhe umutima umenya kugutabaza igihe cyose, kandi uduhe ingabire yo kutibagirwa kugusingiriza ibyiza byose udukorera byaba ibyo tubasha kubona ndetse n’ibyo tutabasha kubonesha amaso yacu. Dutoze kumenya kugushimira no gushimira abawe bose badukorera ibyiza mu rugendo rwacu rw’ubuzima. Urakoze Yezu Mwiza. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho