Umuntu uba intwari mu bigeragezo, arahirwa

                  KU WA 2 w’icya 6 Gisanzwe, 13 Gashyantare 2018:

Hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, imana yasezeranyije abayikunda 

Amasomo: Isomo rya mbere: Yak 1,12-18

                        Zaburi: 94(93) ,12-13, 14-15, 18-19

                        Ivanjili: Mk8, 14-21

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none riraduha kongera kwiyibutsa ko nk’abakristu turi mu rugendo rugana iwacu h’ukuri turangamiye Kristu, uturi bugufi, utugira inama kandi udufashe ukuboko.

Mu isomo rya mbere ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo intumwa,  turabona ko urwo rugendo turimo atari urugendo rworoshye kandi kurusohoza amahoro bisaba ubwihangane n’ubutwari kuko ari inzira igoye kandi y’ibigeragezo. Ngo uzatsinda azambikwa ikamba  ry’ubugingo ryagenewe abakunda Imana.

Bavandimwe, ntabwo nshidikanya ko twese dufite inyota yo kwambikwa iryo kamba ry’ubugingo igihe tuzaba dushoje uru rugendo turimo; nyamara ariko bisaba ikiguzi no guharanirwa. Icyo tugomba kumenya ni uko umukiro wa twese ari uwo mu mugambi w’Imana, gusa na none ni ngombwa kumenya ko uwo mukiro uharanirwa kuko Imana yubaha cyane ubwigenge bwacu.

Dufite uburenganzira bwo kwanga Imana cyangwa bwo kuyikunda. Niduhitamo gukunda Imana ari na byo itwifuzaho, tuzatega amatwi ijambo ryayo ry’ukuri, duhange amaso kandi tuyoborwe n’urumuri ruyikomokaho bityo dutsinde irari ry’umubiri ryo ridutandukanya na Yo rikatubyarira icyaha n’urupfu.

Ntabwo ariko buri gihe bitworohera. Ingorane z’ubuzima tunyuramo, yewe rimwe na rimwe twumva n’amategeko y’Imana atubereye umuzigo ugoye kwikorera. Gusa ni ngombwa kumenya ko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho; ni na byo ijambo ry’Imana ritubwira ko ingoma y’Imana iharanirwa igakukanwa n’ab’ibyihare. Tuzirikane ariko na none ko muri uru rugendo tutari twenyine kuko Kristu aturi bugufi kandi We Jambo nyakuri w’Imana na Rumuri rw’amahanga akaba atubwira ati: “mwe abarushye n’abaremerewe n’imitwaro nimungane nzabaruhura.”

Bavandimwe, turangamire Kristu, tubone ibitangaza akora mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi tubihe agaciro. Twiba abapfayongo, twibarirwa mubafite  amaso ariko ntitubone, twiba mu mubare w’abafite amatwi ariko ntibumve. Dusobanukirwe.

Dusobanukirwe ububasha bw’Imana, twishimire guhitamo Imana y’imbaraga n’urukundo yo ikoresha ububasha bwayo budasanzwe mu kutugirira neza maze aho gukora nk’abafarizayi kimwe na Herodi, twigane Kristu mu kuramira abo bose bababaye kandi badutezeho ubutabazi.

Dutsinde irari ry’umubiri n’iry’iby’isi, twizirike umukanda aho biri ngombwa, dusabe Nyagasani imbaraga zo kumukunda bikwiye, tuzirikana ko akundirwa mbere na mbere muri bagenzi bacu cyane cyane abababaye. Mutagatifu Yohani ati: “ntiwavuga ko ukunda Imana utareba udakunda umuvandimwe wawe urebesha amaso”.

Igihe cy’igisibo tuzatangira ejo kizatubere igihe cyiza cyo kongera kwisuzuma no gufata ingamba mu mibanire yacu n’Imana.

Bikira Mariya Umwamikazi wa KIBEHO udusabire!

Padiri Oswald Sibomana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho