Umuntu usangira n’abanyabyaha ni uwa he?

Ku wa 6 w’icya 2 cy’Igisibo, 18/03/2017

Amasomo: Mik 7, 14-15.18-20; Zab 102, 1-12; Lk 15, 1-3.11-32

Mu gitabo cy’umuhanuzi Mika twasomyemo aya magambo: “Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Ayo ni amwe mu magambo asoza igitabo cy’umuhanuzi Mika. Mu ijwi rye, Imana Ishoborabyose yagize ibiganiro n’umuryango wayo maze ugatsindwa n’ingingo kubera ko wari warahuye n’ibyago byinshi buri wese akibaza niba byaraterwaga n’ibyaha byabo byakabije. Amizero dusanga mu gice gisoza ako gatabo, agaragaza ko Imana yihanganira abanyabyaha.

Twibuke ko Mika yabayeho mu kinyejana cya munani gishyira icya karindwi mbere ya Yezu Kirisitu. Yabonye ingoma z’abami Yotamu (740-736), Akhazi (736-716) n’iya Hezekiya (716-687). Muri ibyo bihe, Abanyashuru bari batangiye kwigarurira ibihugu bitari bike bagatera bagasahura bagasenya. Basenye Samariya muri 721 batera Yuda muri 701 bashaka gusenya Yeruzalemu habura gato.

Mu bihe nk’ibyo, Uhoraho yashakaga ko abahanuzi be bahanurira Isiraheli n’amahanga. Mika ahawe ubwo butumwa, yarakenyeye arakomeza maze ahangana n’abahanuzi b’ibinyoma n’inda nini bari babereyeho gusingiza abategetsi kandi abo bari abagome! Yamereye nabi rwose abo bancancuro batamaganaga ibibi. Mika we yatangiye kwamagana abakire bahuguza abakene, agacyaha abashikamira ababarimo imyenda, abacuruzi bahendesha amayeri, abaherezabitambo n’abahanuzi bari babereyeho kurya gusa. Mika yazamuye ijwi maze ahanurira abatware bakandamizaga rubanda n’abacamanza baryaga ruswa.

Ku isi nta gihe hatabayeho ibyaha ndetse biremereye cyane. Iyo bitamaganywe ngo bigabanywe, bigira ingaruka maze ibihugu bikagwa mu icuraburindi. Akenshi abahanuzi n’abandi bantu basanzwe, batangariraga uburyo Imana idatererana abayo n’aho haba ibyaha bingana bite! Batangariraga ukuntu n’abagome kabuhariwe bisubiraho maze Imana ikababarira. Umutima mubisi wa muntu wo, uhora ushaka gutsiratsiza abagiranabi. Imana Data Ushoborabyose, Se wa Yezu Kirisitu mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, yo icyo ikora ni ukwigisha no kwinginga kugira ngo hatagira n’umwe upfa buheriheri. Iyo ni yo nzira y’Impuhwe zitagereranywa.

Natwe ntitukifuze ko ababi bapfa nabi. Ahubwo tuzahore dushyira ijwi hejuru tubaburira kugira ngo badatwarwa n’urwa burundu. Mu gihe buri wese muri twe atekereza agasanga ibyaha byose yakoze birimo n’ibiremereye cyangwa n’ibiteye isoni, mu gihe Imana yabimubabariye, ni ngombwa kumva ko n’abandi bakeneye kugerwaho n’ijwi ribakangura ngo bave i buzimu bajye i buntu. Ikibazo burya, ni ukwituramira mu gihe urupfu rwugarije abantu, mu gihe ubugome n’ububisha bwiyongera mu magambo no mu bikorwa…Ni ngombwa rwose gusaba imbaraga nk’iza Mika n’abandi, tukaburira isi itarorama.

Yezu Kirisitu asangira n’abanyabyaha, ni icyo ashaka kutwigisha. Twe ahari mu bubisi bwacu twakwifuza ko abanyabyaha n’abanyamahano bakubitwa n’inkuba! Si ibyo. Yezu Kirisitu aratwereka inzira yo kwegera abanyabyaha, gusangira na bo ari na ko tubasangiza ibyiza bya Nyagasani. Yezu ntiyigeze agendana n’abanyabyaha ngo bakomeze bigumire mu bubi. Yagendanaga na bo agasangira na bo agamije kubamurikira. Niba nta mbaraga ufite zo kubamurikira, ntukirwe ugendana na bo, uzabanze ushake imbaraga zo kubaburira maze uzigishe ushize amanga wunze ubumwe n’abavandimwe muri Kiliziya, Roho Mutagatifu azabereka icyo mugomba gukora n’uburyo mugomba kugikora.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Sirilo w’i Yeruzalemu, Salvatore wa Horta na Eduwaridi, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho