Inyigisho – Umuntu utambaye iby’ubukwe

Ku wa kane w’icyumweru cya 20 C, gisanzwe: 22 Kanama 2013: BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI

Inyigisho yateguwe na Padiri Sipriyani BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Abac 11, 29-39a; 2º.Mt 22,1-14

Kuri iyi tariki, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi. Ni Papa Piyo wa 12 wawushyizeho mu mwaka w’1954 mu nyandiko ye ivuga ku Mwamikazi w’ijuru yitwa “Ad coeli Reginam” . Cyakora abakristu batangiye kwita Bikira Mariya Umwamikazi kuva kera cyane mu kinyejana cya kane.

Birakwiye guhimbaza by’umwihariko uwo Mubyeyi wacu twibutsa ko ari We Mwamikazi w’isi n’ijuru ufite ububasha bwo kudufasha kwitegura kwinjira mu Bukwe bwa Ntama. Twese turatumiwe, ariko si ko twese twumva neza ubwo butumire. Hariho n’abantu banga rwose kwakira abatumwe kubahamagarira kwinjira mu Bukwe. Abagira amahire ni abisunga Umubyeyi Bikira Mariya akabafasha kumva neza ubutumire no kubwitabira. Kuko ari Umubyeyi usukuye anafasha abamwisunga kwisukura no gutegura neza umwambaro ukwiye guserukanwa kwa Ntama. Mu by’ukuri, uwo mwambaro ni wa wundi wa Batisimu duhabwa tubatizwa. Hari abamara kubatizwa bagahita bawinyugushura bakawujugunya, abandi bakawuhindanya ku buryo nyuma y’imyaka usanga rwose icyari umweru cyarahindutse imirayi y’umukara. Abo bose rero, ni bo biteraijeki bibwira ko bashobora gupfa kwinjira mu cyumba cy’ubukwe bwa Ntama. Ntibashobora kuhahinguka, ni yo mpamvu bagera ku muryango bagasubizwa inyuma.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi ashaka gufasha abana be gusukura umwambaro wabo kugira ngo bahore bakereye kwinjira mu birori bya Ntama. Kumwitegereza tukarangamira ububengerane bwe, ni ryo banga ryo gucengerwa no kwifuza kuzinjira mu Bukwe bwa Ntama. Umuntu wabatijwe agakurana inyota y’ubutungane, akunda Imana mu Batatu, agakunda BIKIRA MARIYA kandi akiyumvamo inyota y’ijuru. Ibintu byose bimuryohera bimukurura ariko binifitemo ubumara bwo kumukurubana mu nyenga abona ubuvugizi bwa Bikira Mariya akabihonoka.

Twese dusabirane guhora dusukura Umwambaro twambitswe. Niba turi muri Kilizya kandi dukunda by’ukuri Abijuru, tuzabona ubufasha bwinshi: abatorewe kutuyobora bazadufasha guhabwa imbaraga z’amasakaramentu, abafite ingabire y’ubuyobozi bwa roho bazadukomeza mu gushidikanya kwacu duhore dufata ibyemezo bidukiza, Umubyeyi Bikira Mariya azadufasha kandi azishimira kutwakira dukeye mu Bukwe bwa Ntama. Nyamuneka dufashanye hatazagira usohorwa nabi mu cyumba cy’ubukwe akajugunywa mu mwijima aho yazarira kandi agahekenya amenyo ubuziraherezo. Twitondere imyidagaduro duhururira muri iyi si kuko nidutandukanya n’Ubugingo, ibyishimo bya ntabyo bizasimburwa n’amarira n’amaganya. Ibyo ntibikabe. Hazuzuzwe ibyiza by’ijuru kuri buri wese.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI ADUHAKIRWE, Abatagatifu ba Kiliziya badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho