Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, Umwaka C, 17 Mata 2019
“Umugambanyi: icyari kuba cyiza, ni uko uwo muntu aba ataravutse”
Amasomo: Izayi 50,4-9ª; Matayo 26,14-25
Yezu Kristu naganze iteka,
Bavandimwe, harabura iminsi itatu gusa tugahimbaza ipfundo ry’ukwemera kwacu: ari ryo urupfu n’izuka rya Yezu Kristu, Umucunguzi w’inyoko-muntu. Mbifuruje kurushaho kuzirikana, urukundo Imana Data yakunze isi, kugeza ubwo itanze umwana wayo Yezu Kristu kugira ngo akure abantu mu mwijima w’icyaha n’urupfu, abashyire mu rumuri nyarwo rw’ubuzima butazima.
Ubwo bugingo dukesha urupfu n’izuka bya Yezu Kristu, kugira ngo tubugereho bidusaba guhora turwana ishyaka, tugaca ukubiri n’icyaha, ikibi cyose, ariko by’umwihariko guca ukubiri ni icyitwa ubugambanyi ubwo ari bwo bwose, kuko ikibi ntawe cyahiriye, cyane ikintu cyose gikozwe mu nzira zishyira amagara, ubuzima bw’abandi mu kangaratete, mu kaga cyangwa mu byago. Muzirikane amagambo Yezu ubwe yivugiye: “Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!’”
Mu mibereho ya muntu uwo ari we wese, n’aho yavukira hose, hari ikintu twese duhuriyeho: kugubwa neza hamwe n’umuryango wawe n’inshuti. Nta muntu wifuza kubaho nabi, yabona bimugwirira. Nta wifuza gutotezwa, gufungwa, gukena, kubura umurimo umuha kubaho; icyo wakwifuza ni ugusaba imbabazi no kuzihabwa, kwishima, kugera ku ntego yawe nziza yaguha kunyurana ishema n’isheja muri iyi si, dore ko twese tuyibaho turi abagenzi bigendera. Ibyo mvuze n’ibindi byinshi, kabone n’iyo waba wabigizemo uruhare, kubera icyaha, ntawe unezezwa no guhanirwa amakosa cyangwa icyaha cye. Duhurira mu gutakamba tuvuga ko tutazongera, dusaba kugirirwa imbabazi cyangwa ngo batwumve maze bace inkoni izamba.
Nyamara se iyo duhemukira abandi, tubagambanira, tubababaza, tubabuza kwishima tujya twibaza ko natwe umunsi umwe bishobora kuba byatubaho? Ese twumva bishyitse ibihano twumva twatanga cyangwa dusabira abahemutse, babiduhaye twakumva ari ubutabera baba badukoreye? Bavandimwe, ni ngombwa guhora tuzirikana ibi: “Icyo utifuza ko umuntu yagukorera, nawe uzirinde kugira undi ugikorera”. Ibuka ko nta waje kuri iyi si abishatse, tuyihuriraho turi abagenzi. Ntawe uhitamo ababyeyi, umuryango, igihugu n’umugabane w’isi azavukiraho. Twese turavuka tukisanga mu muryango, kandi iyo tutaraba inshakura z’isi buri wese aba yishimiye abamwibarutse n’abo bonse rimwe. Nyamara tumara guca akenge tugatangira kutishimira cyangwa kwifuza imibereho ihuje n’ubukirigitwa bw’amatwi yacu. Nyamara tujye twibuka ko Imana idukunda uko turi kandi igaha umugisha ibikorwa b’amaboko yacu iyo tuyizigiye. Yewe n’iyo bitagenze uko isi ibitwereka iyo wizera Imana uhita ubona ubukungu Imana yaguhaye itahaye abandi. Umuntu nyamuntu rero asabwa kubaha, gukunda, gufasha, kwishimira ibyiza bya mugenzi we, yabona yatannye inzira akamuyobora ngo atagwa ruhabo no gusangira akabisi n’agahiye nk’abana b’umubyeyi umwe, ari we Imana Data, idukunda uruzira gucuya.
Mu ivanjiri ya none, twirinde kuba abashinjacyaha ba Yuda Isikariyoti. Ahubwo turebe isomo twakura mu mubano wa Yezu na Yuda. Mu muco w’abayahudi ariko niba ntakabije ubanza biboneka mu mico ya muntu: Burya umuntu wese wemeye ko musangira aba yakuguye ku mutima, ni uko uba umwishimiye. Gusangira ibiribwa n’ibinyobwa cyari ikimenyetso cy’ubucuti nyabwo, dore ko abayahudi bagiraga imiziro n’imiziririzo, amategeko n’amabwiriza bakurikizaga. Kuba Yezu yaritoreye Yuda, bagasangira, bakagendana, kugeza ku ndunduro agakora icyaha gikomeye cyo kumugambanira, ariko Yezu akarenga bagakomeza gusangira, ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Yezu Kirisitu akunda buri muntu. Koko ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha, agasaba abiyemeje kuba abe kukigendera kure, kuko nta mahoro kizanira ugikoze, dore ko na Yuda byarangiye yiyahuye.
Urukundo rudacogora Yezu yakunze abe, ni na rwo akomeza kudukunda akabigaragariza mu gitambo cy’Ukaristiya, aho duhabwa umubiri n’amaraso bye ngo bitubere ifunguro ritunga roho zacu. Bityo agakomeza, kutwereka ko ineza igomba kuganza inabi, kandi uhemukiwe agahorana imbabazi aho kuganzwa no kwihora, kuko ari cyo ukunda Yezu wese amwisabira, muzambere abahamya kugera ku mpera z’isi no kundunduro y’ibihe, nanjye sinzabatererana nzahorana namwe mpigika ibishaka kubarwanya. Urwo rukundo Yezu aduhunda, ntawe aruhatira, buri wese asabwa kurwakira cyangwa akaruhigika. Muntu rwose n’ubwo Imana imwikundira ariko we ashobora kuvuga ngo, Nyagasani sinshaka, ndabyanze, dore ibinshimisha ni ibi. Imana yubaha ubwigenge n’amahitamo yacu, ntawe ihatira umukiro itanga, urawakira cyangwa ukawujugunya. Ese tuzi kwakira no kubungabunga ubucuti bwacu na Yezu?
Niba rero dushaka gukomera mu mubano wacu na Yezu isomo rya mbere rirabidufashamo: Aradusaba kumenya kuramira uwarushye aho kumutera umugongo. Ubwo yaduhaye ingingo zikora tuzikoreshe, tunoza umubano na we hamwe n’abe: tumenye kureba mugenzi wacu tumenye icyo twamutabaramo, tumenye kumva agahinda n’ishavu ry’abacu, kuko ibyishimo nyabyo ni ukumenya gusangira n’abandi, ariko cyane cyane, abadafite icyo bakwitura uretse kugutura Imana, ngo iguhozeho umugisha wayo. Ntugacike intege mu gukora icyiza, Yezu azakurengera kandi aguhe amahoro n’ibyishimo bimukomokaho.
Bavandimwe rero, ubwo twemera ko Yezu akomeza kwigaragariza muri buri wese muri twe, ariko by’umwihariko agakomeza kubabara mu mibabaro yacu: aha ndatekereza indembe n’inkomere zibambye mu bitanda kwa muganga, mu ngo no mu magereza. Ndazirikana impunzi zinyanyagiye mu isi yacu…abahohoterwa n’abicwa n’inzara cyangwa ibiza, abacirwa imanza zirenganya cyangwa munyangire, abatishimira ko bagenzi babo bagira amahirwe nk’ayo bafite, n’ibindi byinshi… dukomeze kubaho dusabirana kugira ngo Yezu, aho kumugambanira tumutanga ngo abambwe, ahubwo tumwegere tumuhoze, tumutabare nk’uko na we adutabara iyo tumutabaje.
Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho, udusabire twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amina
Padiri Anselimi Musafiri