Umuntu utinya Uhoraho ahabwa umugisha

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 12 gisanzwe B, 25 Kamena 2021.  

Amasomo: Intg 17, 1.9-10.15-22; Mt 8, 1-4.

 “Nguko uko ahabwa umugisha umuntu utinya Uhoraho”.

Bavandimwe, ijambo ry’Imana tumaze kuzirikana uyu munsi riradufasha kumva iyi nteruro ya zaburi ya 127(128) yakurikiye isomo rya mbere. Kubaha Imana tukayiha umwanya w’ibanze mu buzima bwacu bituzanira umukiro nyawo

Mu isomo rya mbere rivuye mu gitabo cy’intangiriro, Imana yagiranye amasezerano na Abrahamu imuha ibyo we yakekaga ko bidashoboka.Yabonaga ko nta rubyaro azabona rumuturutseho kubera ko we n’umugore we Sara bari bageze mu zabukuru. Ni koko kandi ibyo umuntu atabonye kare byo ku isi, uko imyaka ihita hari ibyo yabona ko bitagishobotse ko igihe kiba kigiye kurangira. Nyamara kubera ko Imana ishobora byose kandi n’imigambi yayo ikaba nta kiyikoma imbere, hari ibitungura abantu. Ibyo ni byo byabaye ku muryango w’Abrahamu wagize umugisha wo kuba umukurambere w’abemera bagize umuryango w’Imana. Ibyo byabaye kubera ububasha buhanitse bw’Imana umugenga wa byose. Icyo twe twakora ni ukwizera Imana mbere na mbere kandi tukakira ugushaka kwayo.

Ni ukwereka Imana ibyatunaniye n’ibiturushya mu buzima turimo kandi tutibagiwe ko n’ibigenda neza ari yo ibidufasha. Nk’uko umubembe twumvise mu ivanjili ya none, yabonye ko ahasigaye ari ugusanga Nyagasani Yezu akamupfukama imbere agira ati: “Nyagasani ubishatse wankiza”. Umukiro nyawo tuwuhabwa n’Imana. Ni yo mpamvu dukwiye kuyemera no kuyizera n’umutima wacu wose. Ariko kuko Imana itugirira ubuntu natwe tujye twibuka kuyishimira dufasha abatishoboye, dukora neza ubutumwa duhabwa mu muryango w’Imana yaba ari mu mikoro no gufata umwanya uhagije wo kwitangira abandi buri wese akurikije ingabire yahawe.

Dusabirane kubaha no kubahisha Imana aho turi hose tunazirikana ko ari yo mugenga wa byose.

Umubyeyi Bikira Mariya, nyina wa Jambo aduhakirwe.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho