Inyigisho yo ku ya 2 Mutarama 2013
AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 22-28; 2º.Yh 1, 19-28
Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Umuntu wese uhakana Mwana ntaba ari kumwe n’Imana Data
Mu gihe dukomeje kwishimira amabanga ya YEZU wigize umuntu, Yohani akomeje kudushishikariza gukomera ku Butumwa bwe twumvishe. YEZU KRISTU, Umwana w’Imana wigize umuntu, ni we isi yose ikirizwamo dore ko ari na We byose bikesha kubaho. Yohani aduhamagarira abishimikiriye kwitandukanya na Nyamurwanyakristu asobanuye ko ari umuntu wese wanga kwemera ko YEZU KRISTU ari Imana yigize umuntu. Uwakumva ayo magambo yakwibwira ko atagifite akamaro kuko isi yose yumvishe Inkuru Nziza. Yee, ku isi yose hatangajwe ko YEZU KRISTU Umwana w’Imana yapfuye abambwe akazukira kudukiza! Nyamaa ariko duhora twiyumvira ko hirya no hino ku isi hari aho aba-KRISTU bagitotezwa n’abahakana iryo banga ry’ugucungurwa kwacu. Ku isi yose kandi tuhasanga abayoboke ba KRISTU muri Kiliziya badahwema guhuzagurika no kwitandukanya n’ukwemera bakiriye kuva babatizwa!
Inkuru Nziza igomba guhora yamamazwa kuko Nyamurwanyakristu Atari yareka amayeri akoresha ashaka kudutandukanya n’Uwatwitangiye. Ijwi rirangurura ryamamaza amayira ya YEZU KRISTU rigomba guhora ryumvikana ubudatuza. Kuva kuri Yohani Batisita kugeza ku bamenye KRISTU muri iki gihe, Roho Mutagatifu ntazahwema kuvugira mu bamwemerera kugira ngo bahagarare bemye rwagati mu isi batangaze Ukuri gukiza.
Icyo dukwiye gusaba tubishyizeho umutima ni uko mu babatijwe haboneka benshi biyemeza gukomera kuri YEZU KRISTU no kumumenyesha abandi. Ubugwari n’ubwangwe ni byo bituma izina rya YEZU ridahabwa agaciro rikwiye. Kugenda biguruntege ku murimo twahamagariwe kuva tubatijwe, ni byo bituma roho nyinshi zakagombye kurokoka zorama. Iyo urujijo n’ubujiji byinjiye mu babatijwe, imitima y’abanyantege nke irahandira maze kuyibwira YEZU bikaba gukora ubusa. Dusabirane gutangaza Urumuri rwa KRISTU uko twarwakiriye, nta ho umwijima uzatoborera.
YEZU KRISTU WATUVUKIYE, NAKUZWE MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.